Perezida Paul Kagame yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru Abapolisi barimo ba Komisieri, CG Gasana Emmanuel, CP Emmanuel Butera, CP Vianney Nshimiyimana, CP Bruce Munyambo, ACP Damas Gatare na ACP Privat Gakwaya.
Mu bandi Perezida Kagame yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru barimo ba Ofisiye bakuru 5, ba Ofisiye bato 28 n’Abapolisi bato 60.
Muri iki cyemezo kandi hanasezerewe abapolisi 7 ku mpamvu z’uburwayi na 6 basezerewe mu mpamvu zitandukanye.
CG Emmanuel Gasana ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru ubu ni Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, akaba kandi yarayoboye Polisi y’u Rwanda kuva muri 2009 kugeza muri 2018 ubwo yagirwaga umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo.
Ingingo ya 72 y’Iteka rya Perezida nº 30/01 ryo ku wa 09/07/2012 rishyiraho sitati yihariye igenga Abapolisi ivuga ko imyaka ntarengwa y’abapolisi kugira ngo bagere mu kiruhuko cy’izabukuru.
Komiseri ni imyaka 60, Ofisiye Mukuru ni imyaka 55, Ofisiye muto: imyaka 50, Su- ofisiye ni imyaka 45 na ho Police Constable ni imyaka 40.
Iyi ngingo ivuga ko gushyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru byerekana irangira risanzwe ry’umurimo w’umupolisi, ari byo bimuhesha uburenganzira ku mafaranga y’izabukuru nk’uko ateganywa n’amategeko y’ubwiteganyirize bw’abakozi. Umupolisi wese ashobora gusaba kujya mu kiruhuko cy’izabukuru iyo agejeje ku myaka cumi n’itanu (15) y’uburambe ku kazi.
RBA