• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

  • Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa   |   27 May 2026

  • Rayon Sports yatsinze Bugesera FC yiyongerera amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika   |   26 May 2026

  • Nyuma y’imyaka irindwi, APR VC yegukanye Igikombe cya Memorial Rutsindura itsinze REG VC ku mukino wa nyuma   |   26 May 2026

You are at :Home»Amakuru»Madamu Jeannette Kagame yatumiwe na mugenzi we w’u Burundi mu nama

Madamu Jeannette Kagame yatumiwe na mugenzi we w’u Burundi mu nama

Ubwanditsi 10 Oct 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Madamu wa Perezida w’u Rwanda, Jeannette Kagame mu nama I Burundi yavuze ko kuboneza urubyaro bikwiye kumvikana nko kunoza ejo hazaza ha muntu, kuko bituma umuryango ugira imibereho myiza n’iterambere rirambye.

Ibi yabivugiye i Bujumbura mu Burundi aho yitabiriye inama ya 4 yo ku rwego rwo hejuru y’ihuriro ry’abagore b’abayobozi.

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye iyi nama ku butumire bwa mugenzi we w’u Burundi, Angeline Ndayishimiye.

Mu ijambo yagejeje ku bandi bayobozi bayitabiriye, Madamu Jeannette Kagame yagaragaje kuboneza urubyaro bifitanye isano no guhangana n’imirire mibi ndetse no guteza imbere abaturage, dore ko ari nayo nsanganyamatsiko iyi nama yibandaho.

Madamu Jeannette Kagame yatangaje ko hagati ya 2005 na 2020 ikoreshwa ry’uburyo bwo kuboneza urubyaro mu Rwanda, ryavuye kuri 17% rigera kuri 64% bituma n’igipimo cy’uburumbuke ku mugore kiva ku bana 6 kigera kuri 4.

Yagaragaje kandi ko igwingira mu gikuriro byagabanutseho 18% bitewe na gahunda yo kwita ku mwana mu minsi 1000 ya mbere uhereye akivuka. Imfu z’abana kandi zaragabanutse ziva ku bana 86 zigera kuri 33 ku bana 1000 baba bavutse ariko yongeyeho ko intego ari uko izi mfu zikumirwa burundu.

Madamu wa Perezida w’u Burundi, Angeline Ndayishimiye we yagaragaje ko iyo hatabayeho kuboneza urubyaro umubyeyi w’umugore ahora mu bibazo by’urudaca bituma atabasha kwiteza imbere ndetse n’igihugu kikahazaharira.

Iyi nama iriga ku ruhare rwo kuringaniza urubyaro mu guteza imbere imirire myiza no kugabanya ubwiyongere bw’abaturage, ikaba yanitabiriwe n’abandi bagore b’abakuru b’ibihugu uwa Kenya n’uwa Zanzibar n’abari mu nzego zinyuranye z’ubuyobozi ku mugabane wa Afurika.

2023-10-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Igihangange muri Ruhago Maradona yitabye Imana.

Igihangange muri Ruhago Maradona yitabye Imana.

Ubwanditsi 25 Nov 2020
Ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana bwakorewe mu mirenge y’akarere ka Burera

Ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana bwakorewe mu mirenge y’akarere ka Burera

Ubwanditsi 19 Apr 2016
Iradukunda Bertrand uheruka gutandukana na Musanze FC, yerekeje muri Canada

Iradukunda Bertrand uheruka gutandukana na Musanze FC, yerekeje muri Canada

Ubwanditsi 20 Oct 2023
Rwamagana: Hatangijwe amahugurwa ku buryo bwo gusana no kwita ku bikoresho byandika ku ntwaro nto

Rwamagana: Hatangijwe amahugurwa ku buryo bwo gusana no kwita ku bikoresho byandika ku ntwaro nto

Ubwanditsi 19 Jan 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umutekamutwe wiyita n’umupasitoro Charles Kinuthia yibeshye ku Rwanda ndetse n’Amerika iramushakisha 
INKURU NYAMUKURU

Umutekamutwe wiyita n’umupasitoro Charles Kinuthia yibeshye ku Rwanda ndetse n’Amerika iramushakisha 

Ubwanditsi 15 Aug 2019
Rwanda : trois fantômes et un mystère
ITOHOZA

Rwanda : trois fantômes et un mystère

Ubwanditsi 16 Oct 2016
Polisi y’u Rwanda irasaba abantu kwirinda gukoresha amafaranga y’amiganano
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda irasaba abantu kwirinda gukoresha amafaranga y’amiganano

Ubwanditsi 03 May 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru