Mu mpera z’icyumwerugishize, Perezida wa Repubuliha Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, ubwo yari yitabiriye inama y’ibihugu bitatu bifite ibibaya binini by’amashyamba i Brazzaville. yatangaje ko hari umugambi mubisha wo kubaka urukuta rutandukanya DRC n’u Rwanda.
ni Inama yabaye guhera kuwa 26 kugeza 28 Ukwakira, iyoborwa na Perezida wa Congo Brazzaville, Denis Sassou Nguesso n’uwa Brésil, Lula Da Silva.
Ibyo byose Tshisekedi yabitangaje mu gihe imirwano hagati ya M23 n’ingabo za leta, Interhamwe-Wazalendo n’abacanshuro yongeye gukaza umurego mu Burasirazuba bw’igihugu, by’umwihariko mu gace gakungahaye ku mabuye y’agaciro.
Yagize ati “Ndashaka kuvuga ko niseguye nka Perezida wa RDC, ko kuba ndi mu bibazo nk’ibi ntashishikajwe no kubaka ibiraro ahubwo ni inkuta zo kurinda abaturage bacu.”
Umupaka uhuza Repubulika Iharanira Demoakarasi ya Congo n’u Rwanda uva mu majyaruguru ukagera mu majyepfo ku burebure bw’Ikiyaga cya Kivu. Ufite nibura kilometero 222 uvuye hafi ya Uganda ukagera mu majyepfo ku Burundi.
Tshisekedi, amaze igihe ashinja u Rwanda gutera inkunga inyeshyamba za M23 zihungabanya umutekano w’igihugu no gusahura umutungo kamere mu Burasirazuba bwacyo.
U Rwanda ruhakana ibirego rukavuga ko Tshisekedi yikuraho inshingano ze zo gukemura ikibazo cya M23 ndetse agashyigikira FDLR, umutwe w’iterabwoba urimo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Inkuru dukesha Chimpreports ivuga ko muri iyo nama Tshisekedi yamaganye ibikorwa byangiza Pariki ya Virunga aho ingabo z’igihugu cye zirwanira n’inyeshyamba za M23.
Ati “Muri Pariki ya Virunga, imwe mu byanya by’ingirakamaro ku isi, hari ibikorwa bya gisirikare biri kwangiza urusobe rw’ibinyabuzima. Iki cyemezo ntabwo cyafatiwe i Washington cyangwa i Paris ahubwo ni muri Afurika ndetse i Kigali.”
Ingabo za Congo mu mpera z’iki cyumweru zakoresheje indege mu kurasa ku birindiro bya M23 muri Pariki ya Virunga, imwe mu zicumbikiye ingagi zo mu misozi zitakiboneka henshi ku isi.
Intumwa yihariye y’Umuryango w’Abibumbye mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Huang Xia, imbere y’Akanama ka Loni gashinzwe umutekano ku isi, aherutse guhamagarira umuryango mpuzamahanga kongera ubufasha bwo gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu BUrasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu karere muri rusange.
Yavuze ko biteye impungenge kuba amakimbirane hagati y’u Rwanda na RDC, ibihugu bishinjanya gushyigikira imitwe yitwaje intwaro kuri buri ruhande, ko ari ingenzi gusubira ku masezerano ya 2013 yashyiriweho umukono i Addis Ababa afata nk’ishingiro ry’amahoro n’umutekano mu karere.
Yanasabye imitwe yose yitwaje intwaro kuzirambika hasi zikubahiriza porogaramu yo gusubizwa mu buzima busanzwe.
Ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa babusamiye hejuru aho bamwe bavuze ko hagakwiye kubakwa ikiraro aho kubakwa ikigutandukanya, Munyakazi Sadate ni Umutaripfana aho yagize ati “Nyuma yo kumva ibyo #Tshisekedi yatangaje ko ashaka kubaka urukuta ru mutandukanya n’u Rwanda aho kubaka Ibiraro bimuhuza narwo, nanjye hari Inama numva na muha: 1. Aho kurwana no kubaka urwo rukuta rushobora wenda no gusenyuka, na mugira Inama agatanga ubutaka bwegereye u Rwanda bukavukamo Igihugu gishya ( KIVU REPUBLIC) bityo icyo gihugu kikamutandukanya burundu n’u Rwanda. 2. Niba adashaka kubaka Ibiraro bimuhuza n’u Rwanda na mugira Inama akubaka ibiraro bimuhuza n’ikuzimu bikazamufasha kugerayo vuba kuko mbona aribwo buturo bumukwiriye Nguko uko mbyumva uwagira indi nama yamumpera muhaye rugari.”
Ujya kwikenya Ntiyumva ihoni koko