• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

  • Police FC yatangaje umunya-Maroc, Jaafar Rkyek nk’umutoza mukuru wayo asimbuye Ben Moussa watandukanye n’iyi kipe   |   21 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza wa Mukura VS, Tomáš Trucha, yageze mu Rwanda aho aje gutangira akazi   |   20 Jul 2026

  • AMAFOTO – Rayon Spotrs yasinyanye amasezerayo y’ubufatanye na Bank of Kigali y’igihe cy’imyaka 5, ikazabona arenga Miliyari 1 ku mwaka   |   18 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Umutekamutwe Kasinge Nadine yongeye gutuburira abamukurikira bujiji.

Umutekamutwe Kasinge Nadine yongeye gutuburira abamukurikira bujiji.

Ubwanditsi 26 Nov 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Uyu mugore Kasinge Nadine Claire yari aherutse gutangaza ko ngo aziyamamariza kuba “Perezida w’u Rwanda ” mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu mwaka utaha wa 2024. Byahe byo kajya ko bwari ubutekamutwe bugamije kwiba amafaranga y’ibigarasha n’abajenosideri bahora barota kwimika mu Rwanda ingoma y’abicanyi n’abajura nk’uko byahoze!

Kasinge Nadine usanzwe mu kiryabarezi ngo ni ishyaka “Ishema” rya wa murwayi wo mu mutwe Nahimana Thomas, yahise anashyira ahagaragara ikipe y’abantu 8 nabo babundabunda iyo mu mahanga, ngo bazamufasha kwiyamamaza, ndetse anatangaza, ashize amanga, ko azagera mu Rwanda tariki 23 Ugushyingo 2023!

Ku munsi nyirizina izo “mpirimbanyi za demokarasi” zagombaga kuba zasesekaye mu Rwagasabo, umutubuzi Kasinge yatangaje ko atakije mu Rwanda, ngo kuko” abavuga rikijyana muri politiki na dipolomasi” bamugiriye inama yo kureka urugendo rumuzana mu Rwanda!
Umunyamitwe Kasinge Nadine ntiyavuze amazina y’abo bajyanama be, cyangwa icyo bashingiyeho bamubuza kuza mu Rwanda.

Iki kinyoma ariko nticyatunguye abasanzwe basobanukiwe imikorere y’aba biyita opozisiyo nyarwanda, by’umwihariko abazi neza ubutekamutwe Kansinge na Nahimana batahwemye gukorera ababakurikira bujiji. Uretse n’ibicupuri ngo ni imishinga Nahimana Thomas n’ibyegera bye yagiye abeshyeshya abantu bakamuhundagazaho inoti, munibuke ko no muw’2016 bakusanyije imisanzu y’ibigarasha n’abajenosideri ngo baje kwiyamamaza, bakajya kwirira iraha i Nairobi, mbere yo kwisubirira i Burayi babeshya ngo bangiwe kwinjira mu Rwanda. Injijite zo muri Australia ubwazo zabahaye abarirwa mu bihumbi 100 by’amadolari( ni miliyoni zisaga 100 uvunje mu mafaranga y’uRwanda) n’ubu ziracyaririra mu myotsi.

Igitangaje ariko, ni ukuntu Nahimana na Kasinge bashobora gukomeza gukinga abantu ibikariko mu maso, nabo ntibashidikanye mu kongera kubaha amafaranga, batitaye ku binyoma bitabarika bamaze kubakubita.

Nyamara ntibisaba kuba umunyabushishozi uhambaye ngo utahure ubutekamutwe bwa Kansinge na Nahimana. Ingero ni nyinshi:

1. Ubujura bakoze mu mishinga ya baringa, harimo n’ikinyoma cyo kwiyamamaza muw’2017, bwagombye kubera isomo abaha imisanzu Nahimana na Kansinge, ntibongere gutagaguza udufaranga twakabasunitse mu buzima butoroshye bwo mu buhungiro.

2. Kasinge Nadine yivugiye ko yamenyeye u Rwanda mu makoraniro y’Abaskuti. Ese koko uretse gufatirana abantu mu bujiji, ibi birahagije ngo ugire “akayihayiho”ko kuyobora igihugu umaze imyaka 30 udakandagiramo?Ni uwuhe mushinga wa politiki azwiho, ku buryo abamuri inyuma bagira icyizere cyo gutsinda, byanamuha imbaraga zo kuza mu Rwanda kuwusobanura?

3. Iyo urebye Kansinge na bariya bantu 8 ngo bagombaga kumufasha kwiyamamaza, usanga uretse n’ubushobozi buke muri politiki, banasanganywe ibyaha n’ubusembwa bitatuma bahirahira ngo bakandagire mu Rwanda. Abadakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bakoze ibindi byaha, haba mu mvugo no mu ngiro, inkiko zabakurikiranaho baramutse baje mu Rwanda.

3. Ishyaka”Ishema” bari kunyuzamo ukwiyamamaza kwabo ntiryemewe mu Rwanda, kandi ibisabwa ngo umutwe wa politiki wandikwe ntibishoboka ko byaba byujujwe mu gihe kitageze ku mwaka ngo amatora abe.

4. Ese ubundi ko nta cumbi bari bateganyije, babwiraga ababaha amafaranga ko bazashyikira kwa nde, mu yihe hoteli cyangwa inzu bakodesheje, ko ntayo tuzi bagira mu Rwanda?

5. Ese aba” bavuga rikijyana” babagiriye inama yo kutaza mu Rwanda, bari hehe mbere yo gutangaza iriya tariki ya 23 Ugushyingo?

Ingero zigaragaza ko Kasinge Nadine n’abambari be bifatiye imphwishi ni nyinshi. Gusa guteka umutwe birongeye birabahiriye, aka wa mugani ngo ” iby’abapfu biribwa n’abapfumu! Kugeza ryari ahubwo?!

2023-11-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rayon Sports, APR FC na Police FC mu makipe yitwaye neza mu mikino ibanza ya 1/4 y’igikombe cy’Amahoro

Rayon Sports, APR FC na Police FC mu makipe yitwaye neza mu mikino ibanza ya 1/4 y’igikombe cy’Amahoro

Ubwanditsi 28 Apr 2022
Perezida wa  FERWAFA yasuye Amavubi U23 yamaze guhabwa Miliyoni 1 Frw, Police FC na Etincelles zirahura ku munsi wa 6

Perezida wa FERWAFA yasuye Amavubi U23 yamaze guhabwa Miliyoni 1 Frw, Police FC na Etincelles zirahura ku munsi wa 6

Ubwanditsi 21 Oct 2022
Amavubi y’abatarengeje imyaka 20 mu bagore yatsinzwe na Ethiopie ibitego 4-0 mu mukino wo guhatanira itike yo gukina igikombe cy’Isi

Amavubi y’abatarengeje imyaka 20 mu bagore yatsinzwe na Ethiopie ibitego 4-0 mu mukino wo guhatanira itike yo gukina igikombe cy’Isi

Ubwanditsi 25 Sep 2021
Nyabugogo: Abakoraga ubujura butandukanye bashyizeho ihuriro ryo gukumira ibyaha

Nyabugogo: Abakoraga ubujura butandukanye bashyizeho ihuriro ryo gukumira ibyaha

Ubwanditsi 15 Feb 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Burundi ngo bwaba buteganya kuvana abadepite babwo muri EALA kubera itorwa ry’umunyarwanda Martin Ngoga ku buyobozi bwayo
INKURU NYAMUKURU

U Burundi ngo bwaba buteganya kuvana abadepite babwo muri EALA kubera itorwa ry’umunyarwanda Martin Ngoga ku buyobozi bwayo

Ubwanditsi 10 Jan 2018
Burundi yamaze gupanga intambara, ariko se iritegura kurwana nande ?
Mu Rwanda

Burundi yamaze gupanga intambara, ariko se iritegura kurwana nande ?

Ubwanditsi 15 Jul 2016
Nyuma yo kubura umufasha we Celine Dion yabuze na musazawe
IMIKINO

Nyuma yo kubura umufasha we Celine Dion yabuze na musazawe

Ubwanditsi 18 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru