Madamu Samia Suluhu, nyamara nawe wari muri Namibiya mu muhango wo gushyingura Perezida w’icyo gihugu uherutse kwitaba Imana, yanze kwitabira inama yabereye aho muri Namibiya, ikaba yari yahuje abakuru b’ibihugu bifite ingabo muri Kongo-Kinshasa.
Abitabiriye iyo nama yo kunoza ubwicanyi bukorerwa Abakongomani bavuga ikinyarwanda , ni Perezida Tshisekedi wa Kongo, Lazarus Chakwera wa Malawi, Cyril Ramaphosa w’Afrika y’Epfo na Evariste Ndayishimiye w’uBurundi.
Perezida wa Tanzaniya, nayo yohereje abasirikari muri Kongo, yanze guterana n’abo bagambanyi.
Ingabo za Tanzania nyuma yo kugera muri RDC mu nshingano zahise zihabwa harimo kurasa M23 zifashishije intwaro karahabutaka zizwi nka MRLS 122 mm (BM).
Ni imbunda zikomeye kuko zifite ubushobozi bwo gusuka umuriro w’amabombe ku ntera y’ibilometero biri hagati ya 20 na 30.
Umuvugizi w’uriya mutwe wa M23, Lawrence Kanyuka, yavuze ko nta kibazo icyo ari cyo cyose bafitanye na Tanzania, gusa ateguza iki gihugu ko kuba abasirikare bacyo bakomeje gukoresha biriya bitwaro bakica abaturage nta kindi nka M23 bagomba gukora kitari uguhiga biriya bitwaro no kwivugana ababikoresha.
Uguhima atiretse agira ngo “Turwanye“