• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Ntaganda Bernard wokamwe n’amacakubiri nawe ngo nagirwe “Umuziranenge”.

Ntaganda Bernard wokamwe n’amacakubiri nawe ngo nagirwe “Umuziranenge”.

Editorial 27 Feb 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Rwanda

Mu myumvire ipfuye nk’iya Ingabire Victoire banasangiye umugambi wo gusubiza Abanyarwanda mu kaga, Ntaganda Bernard nawe arasaba Urukiko Rukuru kumugira” indakemwa mu mico no mu myifatire ngo akaba Umuhire Umuziranenge”.

Mu w’2012, uyu Ntaganda yahanishijwe gufungwa imyaka 4, amaze guhamwa n’ibyaha birimo guteza imidugararo no kubiba amacakubiri muri rubanda.

Aho afunguriwe, Ntaganda Bernard ntiyigeze agaragaza ko avuye mu igororero koko, ahubwo yakomeje ibikorwa byo kwangisha abaturage ubutegetsi, ndetse no gukorana n’imitwe y’iterabwoba nka FDLR.

Kimwe kandi na Ingabire Victoire wiyita umukuru w’ishyaka DALFA-Umurinzi ritemewe mu Rwanda, Ntaganda nawe yihaye ubushobozi bwo kwitwa “Perezida” w’igice cyiyomoye ku ishyaka PS Imberakuri, abizi neza ko kitemewe n’amategeko, kuko PS izwi imbere y’amategeko ari iyobowe na Madamu Mukabunani Christine, ndetse ikaba ifite n’abadepite 2 mu Nteko Ishinga Amategeko.

Kuba aba bagizi ba nabi bombi basaba “gukurirwaho ubusembwa”, ni uko babwiyiziho. Barabizi ko babaye ruvumwa mu bantu, babyikururiye, kubera ubugambanyi bwabagize imbata.

Burya rero amategeko siyo ashyira cyangwa akura ubusembwa ku muntu. Ubusembwa bukomeye ni ubwo nyirabwo yimitse mu mutima we, bukamuranga mu mvugo no mu bikorwa, abaturage bakamufata nka kidobya mu bandi, kugeza igihe azabagaragariza ko yahindutse.

Mbere yo gusaba ko amategeko agusubiza ubudakemwa, wowe ubwawe wagombye kubanza kwikiranura n’umutima nama wawe( uramutse ukiwugira), kuko igihe cyose ukimitse ikibi muri roho, bwa busembwa buba bukiri indangamuntu yawe.

Igitangaje, nka Ntaganda Bernard we, ataranabona n’ubwo buziranenge asaba, yamaze rwose gutangaza ko nta kabuza aziyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka.

Uretse ko ari n’ubushotoranyi kuko uwo “munyamategeko” abizi ko imyaka yakatiwe itamwemerera kwiyamamaza, ni n’agasuzuguro ku Banyarwanda, kumva umuntu nka Ntaganda arota kubabera Perezida.

Ubu se aka kanya koko twibagiwe Ntaganda Bernard avugira ku mugaragaro ngo:”” Tura tugabane niwanga tubimene”? Mbese ubwo yatubwiraga ko nadahabwa ubutegetsi, ibyo twagezeho twiyushye akuya azabihindira umuyonga! Izo nzozi ntazigera azikabya ariko, kuko Umunyarwanda wa none atagikangwa na baringa.

Mu by’ukuri rero, haba kuri Ntaganda Bernard, haba no ku ishumi ye Ingabire Victoire, icyasha gikomeye kiri mu mitima yabo. Aho kurushya abacamanza, nibiyambaze Imana, yo mucamanza mukuru, ibirukanemo umudayimoni w’ubugome bugaragiwe n’ubuhanga bugerwa ku mashyi.

2024-02-27
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame asanga ibigo by’ubwishingizi bikeneye amavugurura mu mikorere

Perezida Kagame asanga ibigo by’ubwishingizi bikeneye amavugurura mu mikorere

Editorial 12 Feb 2018
Iby’abapfu biribwa n’abapfumu koko: Nahimana Thomas yongeye gukusanya imisanzu y’ibigarasha n’interahamwe ngo aje kuba Perezida w’u Rwanda!

Iby’abapfu biribwa n’abapfumu koko: Nahimana Thomas yongeye gukusanya imisanzu y’ibigarasha n’interahamwe ngo aje kuba Perezida w’u Rwanda!

Editorial 09 Nov 2023
” Tuzabavuna” ko yahahamuye Ingabire Victoire, yaba akeka ko ariwe uzavunwa mbere?

” Tuzabavuna” ko yahahamuye Ingabire Victoire, yaba akeka ko ariwe uzavunwa mbere?

Editorial 02 Jul 2024
Ribara uwariraye, La Forge Bazeye Fils wari umuvugizi wa FDLR yavuze uburyo yagejejwe mu Rwanda

Ribara uwariraye, La Forge Bazeye Fils wari umuvugizi wa FDLR yavuze uburyo yagejejwe mu Rwanda

Editorial 07 Dec 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Menya ubwambuzi bwa Rene Mugenzi guhera mu mwaka wa 2000 kugeza umugore amutaye akishumbusha Denise Zaneza; yashakishijwe nabo yambuye abeshya ko Leta y’u Rwanda imushaka
Amakuru

Menya ubwambuzi bwa Rene Mugenzi guhera mu mwaka wa 2000 kugeza umugore amutaye akishumbusha Denise Zaneza; yashakishijwe nabo yambuye abeshya ko Leta y’u Rwanda imushaka

Editorial 26 Oct 2020
Uganda: Uvuga ko yahunze Abanyarwanda kubera ko bamutumye kwica perezida Museveni akanga aranyomozwa
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Uvuga ko yahunze Abanyarwanda kubera ko bamutumye kwica perezida Museveni akanga aranyomozwa

Editorial 22 Jan 2018
Paul Rusesabagina yahurijwe mu rubanza rumwe na bamwe mu ngabo ze zafatiwe ku rugamba harimo umuhungu wa Wilson Irategeka
Amakuru

Paul Rusesabagina yahurijwe mu rubanza rumwe na bamwe mu ngabo ze zafatiwe ku rugamba harimo umuhungu wa Wilson Irategeka

Editorial 18 Nov 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru