• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»U Rwanda rugomba gusobanura Ibya RDC hakiri kare ndetse rugafata ingamba zo kubungabunga umutekano w’abaturage barwo.

U Rwanda rugomba gusobanura Ibya RDC hakiri kare ndetse rugafata ingamba zo kubungabunga umutekano w’abaturage barwo.

Ubwanditsi 06 Mar 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

Leta y’u Rwanda yagaragarije Akanama gashinzwe Amahoro n’Umutekano k’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, impungenge z’akaga gashobora guterwa n’icyemezo cyako cyo gushyigikira Umuryango wa SADC mu butumwa bugamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC.

Ku wa 4 Werurwe 2024, ni bwo habaye inama muri AU, yafatiwemo umwanzuro wo gushyigikira ubutumwa bw’Ingabo za SADC muri RDC, SAMIDRC no kuzishakira ubufasha.

Abagize Akanama gashinzwe Amahoro n’Umutekano ka AU bamaganye imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa RDC irimo M23, FDLR na ADF. Basabye ko imirwano ihagarara ndetse imitwe yose ikarambika intwaro hasi.

U Rwanda rukimenya iby’iyi nama rwagaragaje impungenge zishobora kuvuka kubera iki cyemezo. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yandikiye ibaruwa AU ku wa 3 Werurwe 2024, ayigezaho ibyifuzo by’u Rwanda nubwo rutatumiwe muri iyi nama.

Yagaragarije Komisiyo ya AU ko kuba Ingabo za SADC ziri kwifatanya n’Ingabo za RDC, FDLR, Wazalendo n’indi mitwe y’inyeshyamba biteye ikibazo ku mutekano w’u Rwanda.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda aganira na Television y’igihugu, Alain Mukurarinda, yagarutse ku ngingo zikomeye zatumye Igihugu kigenera AU ubutumwa bwihariye.

Ati “U Rwanda ruhora ruvuga ku bibazo by’umutekano muke, rukurikije ibiri kuhakorerwa rugomba kubivuga, ejo hatazagira uvuga ngo ntabwo rwari rwabivuze.’’

“Ese ko hari ubutumwa bwo gukemura ikibazo mu rwego rwa politiki, rw’imishyikirano n’ibiganiro buciye mu masezerano ya Luanda na Nairobi, buvuyeho? Ubutumwa buje burarwana, tugiye mu gukemura ikibazo mu buryo bwa gisirikare.’’

Avuga ko amagambo ya Perezida wa RDC, Félix Antoine Tshisekedi na mugenzi we w’u Burundi, Ndayishimiye Evariste, ko bazakuraho ubuyobozi bw’u Rwanda adakwiye gufatwa nk’asanzwe.

Ati “Ntiwavuga ko ayo magambo bavuze ari imikino. Ni ikibazo u Rwanda rwagaragaje. FARDC ifatanyije n’abacanshuro, ifatanyije n’Ingabo z’u Burundi, ifatanyije na Wazalendo. Ni gute Umuryango nk’uwo [SADC], twubaha, ukomeye, wajya gufasha Ingabo z’Igihugu zifatanyije n’abo bafite inenge.’’

U Rwanda ntirwahwemye kwerekana ko imikoranire ya FARDC n’ingabo z’amahanga ndetse n’abarwanyi ba FDLR [yashyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba] basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi igira ingaruka ku mutekano warwo.

Mukuralinda ati “Ingamba zarafashwe, kandi n’uzarushoraho intambara ruzayirwana.’’

Guverinoma y’u Rwanda isobanura ko ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa RDC kigeze kuri iyi ntera kubera ko umuryango mpuzamahanga wirengagije nkana umuzi wacyo.

Mukuralinda ati “Kwirengagiza ikibazo nyacyo, yaba ari Guverinoma ya Congo n’Umuryango Mpuzamahanga, ni byo bituma kitarangira.’’

Umubano w’u Rwanda na RDC wazambye byeruye kuva mu ntangiriro za 2022, nyuma y’amezi make M23 yongeye kwegura intwaro ishaka guharanira uburenganzira bwayo.

U Rwanda rwashinjwe ko rwohereje muri RDC abasirikare bo gufasha M23, guhera mu Ugushyingo 2021 no kubaha inkunga y’ibikoresho mu gihe rwo rutahwemye kubihakana.

Mukuralinda avuga ko ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa RDC kiba cyarakemutse kera iyo cyigwa giherewe mu mizi.

Ati “Nibige ikibazo bagihereye mu mizi yacyo. U Rwanda rugomba kubisobanura hakiri kare ndetse rugafata ingamba zo kubungabunga umutekano w’abaturage barwo.

2024-03-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ikinyamakuru Daily Monitor aho gushaka umuti w’ibibazo bya Uganda n’u Rwanda, cyabaye icyo gusingiza Museveni

Ikinyamakuru Daily Monitor aho gushaka umuti w’ibibazo bya Uganda n’u Rwanda, cyabaye icyo gusingiza Museveni

Ubwanditsi 06 Nov 2019
Abarwanyi batandatu ba FDLR bashyize intwaro hasi

Abarwanyi batandatu ba FDLR bashyize intwaro hasi

Ubwanditsi 15 Feb 2019
Mushikiwabo ashobora kwiyamamariza kuyobora Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa

Mushikiwabo ashobora kwiyamamariza kuyobora Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa

Ubwanditsi 09 May 2018
Mozambique : Perezida Kagame yunamiye intwari,  anaganira n’abacuruzi

Mozambique : Perezida Kagame yunamiye intwari, anaganira n’abacuruzi

Ubwanditsi 25 Oct 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunyarwenya Anne Kansiime ari mu byishimo byinshi byo kwitegura kwibaruka imfura ye.
Amakuru

Umunyarwenya Anne Kansiime ari mu byishimo byinshi byo kwitegura kwibaruka imfura ye.

Ubwanditsi 16 Apr 2021
Uko  Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i Butamwa
ITOHOZA

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i Butamwa

Ubwanditsi 25 Feb 2017
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zanyomoje umuryango wa Paul Rusesabagina, uvuga ko afashwe nabi muri gereza ya Mageragere.
Amakuru

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zanyomoje umuryango wa Paul Rusesabagina, uvuga ko afashwe nabi muri gereza ya Mageragere.

Ubwanditsi 10 Jun 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru