• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Umutuzo w’Agatha Kanziga n’abandi bajenosideri bari Bufaransa waba usatira iherezo?

Umutuzo w’Agatha Kanziga n’abandi bajenosideri bari Bufaransa waba usatira iherezo?

Ubwanditsi 12 Mar 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Impuruza zisaba ko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bashyikirizwa ubutabera bahanwa, aho baba bari hose ku isi, zakomeje kwiyongera, nyamara ubushake buke bw’abanyapolitiki mu bihugu byinshi, bukomeza kubangamira ubutabera.

By’umwihariko, ba ruharwa bakomeje kubona uBufaransa nk’igihugu cy’isezerano, ndetse bahamara imyaka myishi bibereye mu mutuzo, aho ukuboko k’ubutabera kutabashyikira.

Uku niko abarimo Agatha Kanziga, Jenerali Aloys Ntiwiragabo, Col. Laurent Serubuga n’abandi bicanyi batabarika, bamaze imyaka 30 bageretse akaguru ku kandi, kuko bibwira ko nta cyaha kiri mu kwica Abatutsi. Aho mu Bufaransa kandi abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi baraganje, hatitawe ku kuba icyo ari icyaha gihanwa n’amategeko y’icyo gihugu

Ese uyu mudendezo waba ugeze ku musozo? Abatekereza ko ak’abajenosideri bari mu Bufaransa kaba kagiye gushoboka, barabihera ku ijambo Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika y’uBufaransa, Jean-François Richard yavugiye i Kigali kuri uyu wa mbere tariki 11 Werurwe 2024, ubwo yatangazaga ko” habayeho koko gukererwa mu gushyikiriza abajenosideri inkiko, ko ariko bigomba gukosorwa bakaburanishwa byihuse”.

Bwana Jean François Ricard yasobanuye ko urwego ayobora rufatanya n’ Ubushinjacyaha bw’u Rwanda kwegeranya ibimenyetso, bityo mu gihe cya vuba, mu Bufaransa hakazatangira imanza nyinshi z’abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ati: Igihe kiradusiga, kandi uko dutinda gushyikiriza aba bantu ubutabera, ni nako ibimenyetso birushaho gusibangana. Dufite umukoro wo kuburanisha bariya bantu [bakekwaho ubunyamaswa bukabije]” .

Kugeza ubu mu Bufaransa habarurwa imanza 7 gusa zijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi zaburanishijwe.

Imiryango mpuzamahanga iharanira ubutabera, harimo n’irengera inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, isanga izo manza ari nkeya cyane, ugereranyije n’ umubare w’abari mu Bufaransa bakwaho uruhare muri iyo Jenoside, ndetse n’imyaka ishize bakoze ibyaha. Aha bibutsa rya hame rivuga ko”ubutabera butinze butaba bukiri ubutabera bunoze”.

Nk’umuryango wa Daphroza na Alain Gauthier utarahwemye gusaba ko abajenosideri bose bahanwa, uvuga ko bibabaje kuba abaregwa ibyaha biremereye nka jenoside bamara imyaka 30 bidegembya, bataburanishijwe ngo bahanwe cyangwa babe abere. Bati:” Muri iyo myaka yose hari ibimenyetso byatakaye. Hari abatangabuhamya bitabye Imana, ndetse n’abanyabyaha bapfuye bataryojwe ubugome bwabo”.

Ubucamanza bwo mu Bufaransa bwakomeje kunengwa ubushake buke mu guhana abo bajennosideri. Urugero ni uko na bake bashyikijwe inkiko byakozwe ku gitutu cy’abaharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, atari ubushake bw’ ubushinjacyaha bw’uBufaransa, kuko bwatangiye gukora amadosiye bubyibwirije nyuma y’imyaka 25 yose, habaye Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abasesenguzi basanga ari byiza ko ubutabera bwo mu Bufaransa bugiye kwikubita agashyi. Basanga ariko bukwiye gutera indi ntambwe, abakekwaho ibyaha bakoherezwa kuburanishirizwa aho babikoreye, nk’uko u Rwanda rubisaba, ndetse ibihugu binyuranye, birimo ibyo mu Burayi n’Amerika, bikaba byarubahirije iki cyifuzo.

2024-03-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Louise Mushikiwabo witegura kwiyamariza kuyobora OIF ni muntu ki?

Louise Mushikiwabo witegura kwiyamariza kuyobora OIF ni muntu ki?

Ubwanditsi 07 Jun 2018
Perezida Kagame yasubije abibaza niba Coup d’Etat ishoboka mu Rwanda

Perezida Kagame yasubije abibaza niba Coup d’Etat ishoboka mu Rwanda

Ubwanditsi 28 Jan 2022
Abatwara ibinyabiziga barakangurirwa kutagerageza guha ruswa abapolisi

Abatwara ibinyabiziga barakangurirwa kutagerageza guha ruswa abapolisi

Ubwanditsi 15 Feb 2016
RDC: Abasore bategetswe gufata ba nyina ku ngufu, abasirikare barya inyama z’abantu – Raporo ya Loni

RDC: Abasore bategetswe gufata ba nyina ku ngufu, abasirikare barya inyama z’abantu – Raporo ya Loni

Ubwanditsi 09 Jul 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Impamvu BNR yasheshe Ikigo cy’Imari ‘CAF Isonga Ltd’
UBUKUNGU

Impamvu BNR yasheshe Ikigo cy’Imari ‘CAF Isonga Ltd’

Ubwanditsi 07 Sep 2019
Igitekerezo cy’umusomyi ku  nkuru y’ Ambassadeur Eugene Gasana
ITOHOZA

Igitekerezo cy’umusomyi ku nkuru y’ Ambassadeur Eugene Gasana

Ubwanditsi 18 Aug 2016
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro  na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde
POLITIKI

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde

Ubwanditsi 12 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru