• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • RSSB Tigers BBC yasezereye FUS Rabat BBC yo muri Morocco, izahura na AL Ahly muri ½ cy’imikino ya nyuma ya BAL 2026 iri kubera I Kigali   |   24 May 2026

  • Nyuma y’imyaka itatu Stade y’Akarere ka Gicumbi itangiye kuvugururwa, kuri ubu yemerewe kwakira imikino ya Shampiyona y’u Rwanda, BK Pro League   |   21 May 2026

  • Umutoza w’Amavubi Stephen Constantine asanga kwitwara neza k’u Rwanda bisaba gutsinda imikino yo mu rugo ngo yerekeze mu gikombe cya Afurika 2027   |   20 May 2026

  • Olivier Kwizera ari mu bakinnyi basubukuye imyitozo ya Rayon Sports yitegura guhura na APR FC ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro   |   19 May 2026

  • Rusesabagina nawe ubwe ni ikinyoma cyigendera   |   18 May 2026

  • AMAFOTO – Patriots BBC na APR WBBC begukanye igikombe cy’irushanwa ryo kwibuka mu bakina ari batatu kuri batatu   |   18 May 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Jean-Luc wa Habyarimana yacunze Icyunamo kirimbanyije yikoza agati munsi y’Ubugabo

Jean-Luc wa Habyarimana yacunze Icyunamo kirimbanyije yikoza agati munsi y’Ubugabo

Ubwanditsi 14 Apr 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga

Abakoresha imbuga nkoranyambaga benshi batandukanye bifatiye ku gahanga umuhungu wa Habyara, Aba barimo Ambasaderi Olivier Nduhungirehe batamaje bikabije umuhungu wa Habyarimana Juvénal, Jean-Luc Habyarimana wagerageje kujijisha Abanyarwanda ku rupfu rwa Se agoreka amateka wagirango nawe ntayo azi kandi abigira nka na.

Abafite amateka kuri Jenoside ndetse no ku Rwanda muri rusange batamaje umuhungu wa Habyarimana Juvénal, Jean-Luc Habyarimana wagerageje kujijisha Abanyarwanda ku rupfu rwa Se.

Ejobundi aha mu gikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Gen (Rtd) Fred Ibingira asobanurira abakozi ba RRA, Komisiyo ishinzwe amatora Abagenzuzi b’Imari ya Leta n’abandi yibajije uburyo Inkotanyi zari kurobanura indege zigwa I Kanombe zigahitamo kurasa iya Kinani kandi Inkotanyi ntaho zihuriye na Radari, Bisobanura ko Intagondwa z’abahutu ndetse n’abafatanyabikorwa bazo ari bo bashatse kubangamira Amasezerano y’Amahoro bahitamo kwikora mu gifu.

Indege ya Habyarimana yarashwe mu masaha ya Saa Mbili y’ijoro ku itariki ya 6 Mata 1994, ubwo yari avuye mu mishyikirano muri Tanzania. Icyo gihe Jean-Luc wari ufite imyaka 18 y’amavuko yari mu rugo rwabo i Kanombe.

Jean-Luc uba mu Bufaransa, ubwa mbere muri Mutarama 2010 yatangarije BBC Gahuzamiryango ko indege ya Habyarimana yahanuwe n’igisasu cyaturutse i Masaka mu bilometero bigera kuri 13 ujya i Kanombe, asobanura ko yabyiboneye n’amaso ye.

Muri Mutarama 2012, iki gitangazamakuru cyongeye kuvugisha Jean-Luc, kimubaza ku hantu indege ya Se yarasiwe, aho kuhavuga nk’umuntu wahamije mbere ko yabonye aho ibi bisasu byaturutse, asubiza ati “Aho indege yarasiwe si ngombwa. Icya ngombwa ni uwarashe indege.”

Ku wa 12 Mata 2024, mu butumwa Jean-Luc yanyujije ku rubuga X, yagarutse ku byo yavuze mu 2010, yemeza ko indege ya Habyarimana yarashwe n’igisasu cyaturutse i Masaka, igwa mu gipangu cyabo i Kanombe.

Ati “Maze bitunguranye, duhita tubona urumuri runini ruturuka i Masaka, mu majyepfo y’Iburengerazuba mu rugo i Kanombe, duhita twumva n’urusaku rw’ikintu giturika. Indege yahise yongera umuvuduko, ihindura gato n’inzira yari ikurikiye.”

Jean-Luc yasobanuye ko indege yaguye mu gipangu cyabo i Kanombe maze ubwo yabonaga umurambo wa Habyarimana, ‘arumirwa, afatwa n’ikinya’, ariko ngo yahise agira umutimanama atashobora gusobanura, ajya gufata icyuma cyo gufotoza imirambo n’ibice by’indege ndetse no kureba nyina aho yari mu masengesho kandi nyina n’Akazu bari  bari ku isiri.

Ambasaderi Nduhungirehe yagaragaje ko igisubizo Jean-Luc yatanze mu 2012 gitangaje kuko byagaragaraga ko uyu muhungu wa Habyarimana yashidikanyaga ku byo ahamya ko yiboneye n’amaso.

Ati “Icyo gisubizo watanze cyarantangaje cyane, kuko wa mutangabuhamya wiboneye n’amaso ye aho igisasu cyaturutse, ntabwo yari acyibuka neza ibyo yabonye, ntabwo yari agifite ishushanya ry’urumuri rw’itara, ahubwo yari asigaye ashidikanya.”

Uyu mudipolomate yatangaje ko kunyuranya imvugo kwa Jean-Luc kwerekana ko ashobora kuba nta gisasu yabonye gihanura iyi ndege, asobanura ko ibyo yavuze byari bigamije kuyobya iperereza.

Ati “Aya magambo ashobora kuvugwa n’undi muntu uwo ari we wese wifuza ubutabera, ariko ntashobora na rimwe kuvugwa n’uwiboneye ibintu n’amaso ye, keretse niba uwo mutangabuhamya yaratanze ubuhamya butari bwo, ko nta gisasu yigeze abona n’amaso ye, akaba yarabivuze mu rwego rwo kuyobya iperereza!”

Ibisasu byarashwe na Ex-FAR

Raporo yitiriwe Dr Mutsinzi Jean, y’iperereza ryakozwe ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, muri Mutarama 2010 yemeje ko ibisasu byayirashe byaturutse mu kigo cya gisirikare cya Kanombe.

Iri perereza ryifashishije abahanga mu by’indege n’ibiturika, ryagaragaje ko abayirashe ari abahezanguni bari mu ngabo z’u Rwanda (Ex-FAR) bashakaga kwikiza Habyarimana kugira ngo baburizemo ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Arusha, babone gushyira mu bikorwa umugambi wa jenoside.

Yashimangiwe n’indi yasohotse tariki ya 10 Mutarama 2012, y’iperereza ryayobowe n’Abafaransa Marc Trévidic na Nathalie Poux kuko na bo bagaragaje ko ibisasu byayirashe byaturutse i Kanombe, ahagenzurwaga na Ex-FAR.

Iperereza rya Trévidic na Poux ryifashishije abahanga barindwi barimo batatu bazobereye iby’indege, babiri bo mu bumenyi bw’ibipimo by’uburebure, abo mu biturika n’abo mu kumva amajwi; bose bageze ahantu hatandukanye harimo mu kigo cya Kanombe n’ahahoze urugo rwa Habyarimana.

Abatutsi bazize iki mbere y’uko indege ihanurwa?

Jean-Luc yagaragaje ko ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ari ryo ryatumye haba Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko uwitwa Noël Kambanda, yerekanye ibihamya byinshi bigaragaza ko jenoside yateguwe mbere tariki ya 6 Mata 1994.

Kambanda yibukije Jean-Luc ko Se, Habyarimana, atigeze ahagarika ‘ubwicanyi inshuti magara ye’ Rwambuka Fidele yakoreye Abatutsi mu Bugesera hagati y’umwaka wa 1991 na 1992.

Mbere y’uko indege ya Habyarimana ihanurwa kandi, Abagogwe babarirwa mu bihugu bishwe n’Interahamwe zayoborwaga na Nzirorera Joseph na Kajerijeri Juvénal wayoboraga Komini Mukingo; bombi bari ‘inkoramutima’ za Habyarimana.

Gatete Jean Baptiste wayoboye Komini Murambi na we yishe Abatutsi mbere y’uko iyi ndege ihanurwa. Kambanda yibukije Jean-Luc ko ubwo Gatete yamaraga kwica, yajyaniraga Habyarimana raporo, bagasangirira ku Kiyaga cya Muhazi.

Ati “Harya inkoramutima ya so, inshuti magara Gatete wa Murambi ntiyahoraga iwanyu i Kanombe aje gutanga raporo y’Abatutsi yishe Murambi? N’inzu basangiriragamo iracyahari ku kiyaga cya Muhazi.”

“Amasezerano ya Arusha yamwatse kuba Burugumesitiri wa Murambi, So amuhemba kuba Umuyobozi muri Minisitiri y’Umuryango ariko akomeza kuba umuyobozi utigaragaza wa Murambi.”

Kambanda yasobanuye ko mu 1972 ubwo Habyarimana yari Minisitiri w’Ingabo, yayoboye umukwabu mu mashuri no mu bigo bya Leta wiswe “Mututsi Mvira aha”, aho Abatutsi birukanwe mu mashuri no mu kazi, batwarwa mu makamyo yabajyanye mu Bugesera.

Ati “Bibaze imfubyi z’abanyapolitiki b’i Gitarama yakindaguriye Ruhengeri na Gisenyi mu 1973. Hari ubutabera bwabaye? So ko yakuyeho Kayibanda bahuje ingengabitekerezo yo kwanga umututsi batandukanyijwe n’uko umwe ari umukiga, undi ari umunyenduga, Habyara akuraho Kayibanda, Abatutsi bazize iki?”

 

2024-04-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Sudani y’Epfo: CP Munyambo yashimye imikorere y’Abapolisi b’u Rwanda bakorera Malakal

Sudani y’Epfo: CP Munyambo yashimye imikorere y’Abapolisi b’u Rwanda bakorera Malakal

Ubwanditsi 19 Jan 2018
Uganda haravugwa urupfu rwa Mukombozi washimutaga Abanyarwanda, Impungenge kuri RNC

Uganda haravugwa urupfu rwa Mukombozi washimutaga Abanyarwanda, Impungenge kuri RNC

Ubwanditsi 11 May 2018
Nyuma y’imyaka itatu batandukanye, umutoza Ahmed Adel yagarutse muri Musanze FC nk’umutoza mukuru

Nyuma y’imyaka itatu batandukanye, umutoza Ahmed Adel yagarutse muri Musanze FC nk’umutoza mukuru

Ubwanditsi 03 Feb 2023
Himbara yongeye gushyirwa mu majwi nk’Umucengezamatwara wa RNC muri Uganda

Himbara yongeye gushyirwa mu majwi nk’Umucengezamatwara wa RNC muri Uganda

Ubwanditsi 25 Mar 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

88,41% by’abakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye babitsinze neza
Mu Mahanga

88,41% by’abakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye babitsinze neza

Ubwanditsi 17 Feb 2017
Polisi y’u Rwanda iri mu bugenzuzi bwo kumenya uko inkongi z’imiriro zikumirwa mu karere ka Karongi
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda iri mu bugenzuzi bwo kumenya uko inkongi z’imiriro zikumirwa mu karere ka Karongi

Ubwanditsi 09 Jan 2016
Polisi iragira inama abantu kureka gucururiza ibikomoka kuri peteroli ahatabugenewe
Mu Rwanda

Polisi iragira inama abantu kureka gucururiza ibikomoka kuri peteroli ahatabugenewe

Ubwanditsi 02 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru