Ikipe ya Police FC yegukanye igikombe cy’Amahoro 2024 itsinze ku mukino wa nyuma ikipe ya Bugesera FC ibitego 2-1, ni mu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium.
Ni umukino wakinwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Gicurasi 2024, wari uteganyijwe gutangira ku isaha ya saa cyenda ariko utangira ku isaha ya Saa Kumi kuko ikibuga cyarimo indi mikino y’Abakozi.
Ni umukino wagiye gukinwa hari impaka nyinshi mu bakunzi ba Siporo nyarwanda kuko bamwe bavugaga ko Police FC yamaze kumvikana na Bugesera ko izatwara igikombe kuko nayo yari yatsinzwe muri shampiyona.
Gusa n’ubwo ibi byavugwaga hirya no hino, aya mpamakuru nta ruhande narumwe rwigeze ruyemeza kuko bose intego bari bazanye yari ugutwara igikombe cy’Amahoro.
Haba kuri Mashami Vincent utoza ikipe ya Police FC yashakaga igikombe cya Kabiri nyuma y’icyo yatwaye muri APR FC muri 2014, naho Haringingo we yashakaga icya gatatu nyuma y’icyo yatwaye ari muri Mukura (2018) na Rayon Sports muri 2023.
Muri uyu mukino watangiye amakipe yombi ubona akina ashakisha igitego kugirango buriyose ibe yizeye ko yatwara iki gikombe, igice cya mbere cyawo cyarangiye amakipe yombi angana 0-0.
Bavuye kuruhuka ikipe ya Police FC niyo yatangiranye imbaraga zanayigejeje ku gitego cya mbere cyatsinzwe na Aboubakar Akuki Djibrine ku mupira yari aherejwe na Hakizimana Muhafjiri.
Ntibyatwaye umwanya munini ngo ikipe ya Polisi y’igihugu itsinde ikindi gitego cya kabiri, cyatsinzwe na Nsabimana Eric uzwi nka Zidane, hari kuri Koruneri yatewe neza na Muhadjiri imusanga aho yari ahagaze abonezamo umupira bitamugoye.
Bugesera FC yarwanaga n’iminota ya nyuma, yabonye igitego cyo kwishyura muri bibiri yari yatsinzwe, ni igitego cyatsinzwe na Farouk Ssentongo Saifi.
Gutwara iki gikombe kwa Police FC birayiha itike yo kuzakina imikino Nyafurika ihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo mu mwaka w’imikino wa 2024-2025.
Iki gikombe Police FC yegukanye yagishyikirijwe na Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Madamu Aurore Munyangaju Mimosa.
Iki kandi kibaye igikombe cya kabiri cy’Amahoro itwaye kuko icyo yaherukaga yagitwaye muri 2013, muri uyu mwaka kandi Police itwaye igikombe cya Kabiri nyuma y’icy’intwari yatwaye itsinze APR FC ku mukino wa nyuma 2-1.
Mu bagabo kandi, Ikipe ya Rayon Sports yegukanye umwanya wa gatatu nyuma yaho kuri uyu wa Kabiri yatsonze Gasogi United 1-0.
Mu bagore ikipe ya Rayon Sports niyo yegukanye igikombe cy’Amahoro 2024 itsinze ikipe y’indahangarwa ibitego 4-0, ibi biyiha kandi itike yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino mpuzamahanga.