• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Police FC yegukanye igikombe cy’Amahoro itsinze Bugesera FC ku mukino wa nyuma 2-1, kiba icya 2 mu mateka yayo

Police FC yegukanye igikombe cy’Amahoro itsinze Bugesera FC ku mukino wa nyuma 2-1, kiba icya 2 mu mateka yayo

Editorial 01 May 2024 Amakuru, IKORANABUHANGA, INKURU NYAMUKURU

Ikipe ya Police FC yegukanye igikombe cy’Amahoro 2024 itsinze ku mukino wa nyuma ikipe ya Bugesera FC ibitego 2-1, ni mu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium.

Ni umukino wakinwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Gicurasi 2024, wari uteganyijwe gutangira ku isaha ya saa cyenda ariko utangira ku isaha ya Saa Kumi kuko ikibuga cyarimo indi mikino y’Abakozi.

Ni umukino wagiye gukinwa hari impaka nyinshi mu bakunzi ba Siporo nyarwanda kuko bamwe bavugaga ko Police FC yamaze kumvikana na Bugesera ko izatwara igikombe kuko nayo yari yatsinzwe muri shampiyona.

Gusa n’ubwo ibi byavugwaga hirya no hino, aya mpamakuru nta ruhande narumwe rwigeze ruyemeza kuko bose intego bari bazanye yari ugutwara igikombe cy’Amahoro.

Haba kuri Mashami Vincent utoza ikipe ya Police FC yashakaga igikombe cya Kabiri nyuma y’icyo yatwaye muri APR FC muri 2014, naho Haringingo we yashakaga icya gatatu nyuma y’icyo yatwaye ari muri Mukura (2018) na Rayon Sports muri 2023.

Muri uyu mukino watangiye amakipe yombi ubona akina ashakisha igitego kugirango buriyose ibe yizeye ko yatwara iki gikombe, igice cya mbere cyawo cyarangiye amakipe yombi angana 0-0.

Bavuye kuruhuka ikipe ya Police FC niyo yatangiranye imbaraga zanayigejeje ku gitego cya mbere cyatsinzwe na Aboubakar Akuki Djibrine ku mupira yari aherejwe na Hakizimana Muhafjiri.

Ntibyatwaye umwanya munini ngo ikipe ya Polisi y’igihugu itsinde ikindi gitego cya kabiri, cyatsinzwe na Nsabimana Eric uzwi nka Zidane, hari kuri Koruneri yatewe neza na Muhadjiri imusanga aho yari ahagaze abonezamo umupira bitamugoye.

Bugesera FC yarwanaga n’iminota ya nyuma, yabonye igitego cyo kwishyura muri bibiri yari yatsinzwe, ni igitego cyatsinzwe na Farouk Ssentongo Saifi.

Gutwara iki gikombe kwa Police FC birayiha itike yo kuzakina imikino Nyafurika ihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo mu mwaka w’imikino wa 2024-2025.

Iki gikombe Police FC yegukanye yagishyikirijwe na Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Madamu Aurore Munyangaju Mimosa.

Iki kandi kibaye igikombe cya kabiri cy’Amahoro itwaye kuko icyo yaherukaga yagitwaye muri 2013, muri uyu mwaka kandi Police itwaye igikombe cya Kabiri nyuma y’icy’intwari yatwaye itsinze APR FC ku mukino wa nyuma 2-1.

Mu bagabo kandi, Ikipe ya Rayon Sports yegukanye umwanya wa gatatu nyuma yaho kuri uyu wa Kabiri yatsonze Gasogi United 1-0.

Mu bagore ikipe ya Rayon Sports niyo yegukanye igikombe cy’Amahoro 2024 itsinze ikipe y’indahangarwa ibitego 4-0, ibi biyiha kandi itike yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino mpuzamahanga.

2024-05-01
Editorial

IZINDI NKURU

Impamvu Canada yaba yaremeye gukura amaboko ku mukandida wayo igashyigikira Mushikiwabo

Impamvu Canada yaba yaremeye gukura amaboko ku mukandida wayo igashyigikira Mushikiwabo

Editorial 12 Oct 2018
Perezida Museveni yatangaje icyunamo cy’iminsi itatu nyuma y’impanuka y’imodoka yishe abarenga 20

Perezida Museveni yatangaje icyunamo cy’iminsi itatu nyuma y’impanuka y’imodoka yishe abarenga 20

Editorial 28 May 2018
Agasuzuguro k’Impuzamashyirahamwe y’abavoka bo mu Burayi karerekana imyumvire ishaje ya gikoloni. Ni gute bubahuka guha amabwiriza ubutabera bw’igihugu cyigenga?

Agasuzuguro k’Impuzamashyirahamwe y’abavoka bo mu Burayi karerekana imyumvire ishaje ya gikoloni. Ni gute bubahuka guha amabwiriza ubutabera bw’igihugu cyigenga?

Editorial 08 Jun 2021
Mugisha Benon yagizwe Umutoza Mukuru wa REG Volleyball Club, mu gihe Patrice Ndaki yagizwe umutoza wa Kepler VC asimbuye Nyirimana Fidèle

Mugisha Benon yagizwe Umutoza Mukuru wa REG Volleyball Club, mu gihe Patrice Ndaki yagizwe umutoza wa Kepler VC asimbuye Nyirimana Fidèle

Editorial 30 May 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ikibazo cya FDLR si umubare w’abawugize, ikibazo ni ingengabitekerezo bagenderaho, ibikorwa byabo muri iyi minsi bigaragaza ko bacitse intege” –  Maj Gen Paul Rwarakabije
INKURU NYAMUKURU

Ikibazo cya FDLR si umubare w’abawugize, ikibazo ni ingengabitekerezo bagenderaho, ibikorwa byabo muri iyi minsi bigaragaza ko bacitse intege” –  Maj Gen Paul Rwarakabije

Editorial 14 Oct 2019
Rene Mugenzi yahawe inkwenene ubwo yagarutse ku mbuga nkoranyambaga yari yaratinye nyuma yo gufungurwa ahamwe n’ubujura; tugaruke ku mateka yaranze ubutekamutwe bwe
Amakuru

Rene Mugenzi yahawe inkwenene ubwo yagarutse ku mbuga nkoranyambaga yari yaratinye nyuma yo gufungurwa ahamwe n’ubujura; tugaruke ku mateka yaranze ubutekamutwe bwe

Editorial 21 Feb 2022
Umunyarwandakazi Annie Tabura wakoreraga MTN-Uganda uherutse kwirukanwa muri Uganda yahishuye uko byamugendekeye
INKURU NYAMUKURU

Umunyarwandakazi Annie Tabura wakoreraga MTN-Uganda uherutse kwirukanwa muri Uganda yahishuye uko byamugendekeye

Editorial 03 Feb 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru