• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Etoile de l’Est yatsinze Police FC 2-1 yiyongerera amahirwe yo kuguma mu kiciro cya mbere 2024-2025 isiga mu murongo utukura Bugesera FC na Sunrise FC

Etoile de l’Est yatsinze Police FC 2-1 yiyongerera amahirwe yo kuguma mu kiciro cya mbere 2024-2025 isiga mu murongo utukura Bugesera FC na Sunrise FC

Editorial 04 May 2024 Amakuru, IMIKINO

Shampiyona y’u Rwanda yakomeje kuri uyu wa Gatandatu hakinwa umunsi wa 29 wa shampiyona y’u Rwanda y’icyiciro cya mbere mu Bagabo, ikipe ya Etoile de l’Est yatsinze Police FC ibitego 2-1 naho Bugesera FC inganya na Muhazi United yombi arwana no kuguma mu cyiciro cya mbere.

Mu mikino yakinwe kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Police FC yari yakiriye Etoile de l’Est kuri Kigali Pele Stadium, umukino urangira ikipe ya Police itsinzwe ibitego 2-1, ni ibitego byatsinzwe na Sadick Sullley ku ruhande rwa Etoile de l’Est naho icya Police gitsindwa na Bigiramana Abedi.

Gutsinda uyu mukino kuri iyi kipe yo mu ntara y’I Burasirazuba byatumye iva ku mwanya wa nyuma ifata mu kiumwanya wa 14 aho yasize inyuma ikipe ya Bugesera FC yo yanganyije na Muhazi United ubusa ku busa ndetse na Surise FC yatsinzwe na Amagaju igitego 1-0.

Aya makipe yo mu ntara y’I Burasirazuba ageze habi ku buryo ashobora kumanuka mu cyiro cya kabiri cy’umwaka w’imikino utaha wa 2024-2025 mu gihe ku munsi wa nyuma atatsinda imikino yayo yose dore shampiyona y’u Rwanda isigaje umunsi umwe ngo irangire.

Kugeza ubu ikipe ya Etoile de l’Est iri mu nzira nziza zo kuguma mu cyiciro cya mbere mu gihe mu mukino wa nyuma wa shampiyona izaba iwutsinze dore ko bazahura na Bugesera FC bahatanira uyu mwanya wo kuguma mu kiciro cya mbere.

Ikipe ya Surise FC yo isa nkaho amahirwe menshi izakina icyiciro cya kabiri cy’umwaka utaha kuko niyo yatsinda umukino wa nyuma wa shampiyona bazahura na Marines FC, aha kugirango ihagume birayisaba ko andi makipe arimo Bugesera na Etoile yanganya yo igatsinda byibuze ibitego birenga 5 mu mukino.

Mu yindi mikino y’umunsi wa 29 yakinwe, ikipe ya APR FC yatsinze Gorilla FC ibitego 2-0 byatsinzwe na Victor Mbaoma na Mugisha Gilbert, ikipe ya Kiyovu SC yo yatsinze Etincelles FC ibitego 3-2 mu gihe ikipe ya Marines FC yatsinze Musanze 1-0.

Kuri iki cyumweru ikipe ya Rayon Sports irakina na AS Kigali bakinire kuri Kigali Pele Stadium guhera ku isaha ya Saa cyenda z’igicamunsi, naho ikipe ya Mukura VS yo izakira ikipe ya Gasogi United kuri Sitade y’Akarere ka Huye mu ntara y’Amajyepfo.

2024-05-04
Editorial

IZINDI NKURU

Ronaldo yakomerekeye mu mukino wahuje Real Madrid na Deportivo La Coruna

Ronaldo yakomerekeye mu mukino wahuje Real Madrid na Deportivo La Coruna

Editorial 22 Jan 2018
Banyarwanda aho muri hose, nimuze dusangire umuganura w’amahore n’amahoro

Banyarwanda aho muri hose, nimuze dusangire umuganura w’amahore n’amahoro

Editorial 02 Aug 2024
Golden State Warriors yatsinze Raptors mu mukino wa gatanu, iyibuza kwegukana NBA

Golden State Warriors yatsinze Raptors mu mukino wa gatanu, iyibuza kwegukana NBA

Editorial 11 Jun 2019
Umutoza w’Amavubi  amaze kwirukanwa (yavuguruwe)

Umutoza w’Amavubi amaze kwirukanwa (yavuguruwe)

Editorial 18 Aug 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rwakazina Marie Chantal ahigitse Henriette Murekatete ku mwanya w’umuyobozi w’umujyi wa Kigali
Mu Rwanda

Rwakazina Marie Chantal ahigitse Henriette Murekatete ku mwanya w’umuyobozi w’umujyi wa Kigali

Editorial 25 May 2018
Uganda: Ben Rutabana yabuze mu rukiko, hahanzwe amaso inzira za politiki
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Ben Rutabana yabuze mu rukiko, hahanzwe amaso inzira za politiki

Editorial 06 Mar 2020
Olivier Mulindahabi na Eng Muhirwa bashyikirijwe ubushinjacyaha
IMIKINO

Olivier Mulindahabi na Eng Muhirwa bashyikirijwe ubushinjacyaha

Editorial 17 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru