I Kinshasa muri Kongo, kuri iki cyumweru, tariki 19 Gicurasi 2024, hiriwe inkuru ngo y’umugambi wo guhirika ubutegetsi “waburijwemo”.
Urusaku rw’imbunda ziremereye rwumvikanye mu gace ka Gombe, gatuwemo n’abategetsi bakomeye barimo na Perezida Tshisekedi, ndetse itangazamakuru rya leta ryemeza ko abo bantu bitwaje intwaro bibasiye urugo rwa Vital Kamerhe, inkoramutima ya Tshisekedi, unitegura kuba perezida w’inteko ishinga amategeko.
Nubwo igisirikari cya Kongo cyavuze ko “cyaburijemo” umugambi wa kudeta( coup d’état), kikagaragaza ngo abafatiwe muri uwo mugambi ndetse n’umurambo ngo w’umwe muri bari bayoboye igitero, hari abasesenguzi batangiye gusobanukirwa ko iri ari ikinamico, rigamije kurangaza abaturage bahangayikishijwe n’ibibera mu burasirazuba bw’igihugu, kwikiza abo adashaka, no kwibasira uRwanda yamenyereye kwikoreza imizigo ye.
Mu ruturuturu inkuru ya kudeta igitangira guhwihwiswa, Umufaransa Jean-Luc Melenchon wigize umuvugizi wa Tshisekedi kubera bya ruswa amutamika, yihutiye kwandika ku rubuga rwe rwa X, ko uyu ari “umugambi ushyigikiwe n’abanyamahanga barimo u Rwanda”.
Icyakora nta gishya kuri Melenchon, kuko uyu musaza ufite uburwayi bwo mu mutwe, asanzwe yarasaze avuga uRwanda.
Uretse kuvuga ko hari abafatanywe ibyangombwa bya Canada n’Amerika, ndetse ngo igitero kikaba cyari kiyobowe n’Umukongomani Christian Malanga, wahise anicwa ngo atazanahishura iby’iryo kinamico,, nta rindi perereza riraba ngo ryerekane uwaba yari inyuma y’icyo gikorwa. Bwana Melenchon usanzwe ari umuzindaro wa Tshisekedi rero, yashyanutse, yihutira kuvuga ibyo shebuja atekereza, ariko agitegura uko azabirimanganyamo.
Abantu bizwi ko basanzwe bakorera icengezamatwara Perezida Tshisekedi, bihutiye gukwiza ku mbuga nkoranyambaga ko abagabye igitero baturutse hakurya i Brazzaville muri Repubulika ya Kongo, doreko uwo mujyi utandukanyijwe na Kinshaza n’uruzi gusa rwa” Fleuve Congo “. Abo bahezanguni barahuza icyo gitero n’ubucuti busanzwe hagati ya Congo-Brazzaville n’u Rwanda.
Mu gusegura ibinyoma byabo ariko birimo ubuswa bukabije, banakwirakwije ifoto mpimbano ngo “abajenerali” bo muri Congo-Brazzaville baherutse kwifotozanya na Christian Malanga. Uretse ko batanavuze umwirondoro wabo, wanakwibaza niba abo “bajenerali”ari abaswa bo kwifotozanya n’umuntu bashaka gufasha mu mugambi wo guhirika ubutegetsi bw’abaturanyi.
Agace karimo “Palais de la Nation”( ingoro y’Umukuru w’Igihugu) kararinzwe bikomeye, ku buryo bigoye kumvikana ukuntu agatsiko k’abarakare bake kinjiranamo ibitwaro bya rutura, ndetse kakanamaramo umwanya munini, ungana nk’uwo amasasu yamaze yumvikana muri ako gace.
Wasobanura ute ko ako gatsiko kahengereye Perezida Tshisekedi ataharaye, bakabona kugaba igitero kuri “Palais de la Nation”?Bisobanuye gusa ko barashe ku rugo bazi neza ko nta muntu bari buhungabanye.
Vital Kamerhe byavugwaga ko yahungabanye kubera igitero cyagabwe ku rugo rwe, ntibyamubujije kwigira, we n’umugore we, mu gitaramo cy’umuhanzi Moïse Mbiye, bigaragaza ko atuje, kuko nawe abizi ko nta muntu wigeze agambirira kumugirira nabi.
Ibi ni bimwe mu bimenyetso bigaragaza ko iri ryari ikinamico rya Perezida Tshisekedi n’abambari be, kandi ndahamya ko n’ibindi byerekana ko aka ari agakino, bizigaragaza uko iminsi izagenda yicuma.
Ibisa rero koko birasabirana. Tshisekedi na Evariste Ndayishimiye w’uBurundi ntibasangiye gusahura ibihugu byombi no kumena amaraso y’inzirakarengane gusa, ahubwo banahuriye ku makinamico y’ubuswa.
Muribuka ko mu byumweru 2 bishize inzego z’iperereza mu Burundi zateye ibisasu mu duce tunyuranye twa Bujumbura, ndetse bigahitana abantu abandi bagakomereka.
Abatari bake barafashwe bitwa ko bateye ibyo bisasu babitumwe n’uRwanda, kandi mu by’ukuri yari amayeri yo guhohotera abo bita”ibyitso”, no kurangaza abaturage bugarijwe n’ubukene butigeze bubaho mu Burundi.
Ibi byose yaba Tshisekedi, yaba na Ndayishimiye, babikopeye kuri mukuru wabo Yuvenali Habyarimana. Kwiyegereza abajenosideri ba FDLR byabigishije amakinamico nk’iryo mu ijoro ryo kuwa 04 Ukwakira 1990, ubwo abasirikari ba Habyarimana bararaga barasa mu mujyi wa Kigali, babeshya ngo Inkotanyi zawuteye. Hakurikiyeho gufata Abatutsi n’abatarishimiraga imitegekere ya MRND, maze abo biswe”ibyitso by’Inkotanyi” bakorerwa iyicarubozo rya kinyamaswa. Ariko se byabujije Habyarimana n’Interahamwe ze gukubitwa iz’akabwana? Tshisekedi na Ndayishimiye namwe ni ikibazo cy’igihe gusa.