• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Ndayishimiye mu mayira abiri ku ngabo ze ziri muri Congo nyuma yuko Rubaya ifashwe

Ndayishimiye mu mayira abiri ku ngabo ze ziri muri Congo nyuma yuko Rubaya ifashwe

Editorial 24 May 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga

Amakuru agezweho ni uko ingabo z’u Burundi ziri mu gihugu cya Congo-Kinshasa aho zaje gufasha ingabo zicyo gihugu guhangana n’umutwe wa M23 zaba zigiye gusubira mu gihugu cyabo kubera impamvu zitandukanye cyane cyane zijyanye nuko ibyo bari biyemeje bananiwe kubigeraho.

Izo ngabo zari mu mutwe w’ingabo z’Akarere k’Afurika y’iburasirazuba zaje kuguma muri icyo gihugu nyuma yuko Tshisekedi asabye ko ingabo z’akarere zirwanya umutwe wa M23 kandi zari zagiye gukurikirana ibikorwa by’iyubahirizwa ry’amasezerano ya Luanda na Nairobi, abakuru b’akarere bamwibutsa ko ataribwo butumwa bwabajyanye arazisezerera.

Perezida Ndayishimiye yari yemeje Tshisekedi ko ingabo ze zonyine zahangana n’umutwe wa M23 nawe akabahemba amafaranga menshi. Kuri Tshisekedi amafaranga si ikibazo yahise abyumva vuba ariko ibyari mu magambo bitandukanye n’ibyabereye ku rugamba.

Ingabo z’u Burundi zabanje guhura n’ikibazo gikomeye ubwo zamburwaga umusozi wa Muremure utuma ucunga inzira yose zimanuka muri Kivu y’amajyepfo nyuma yo kuwamburwa na M23. Byabaye ibindi ubwo ingabo z’u Burundi zateguraga igikorwa cyo kuwisubiza maze barahatikirira ku bwinshi abandi bafatwa mpiri.

Kugeza ubu Ndayishimiye aracyihakana abasirikari be bafatiwe ku rugamba ndetse n’abishwe, Abarenga 400 banze kongera gusubira k’urugamba maze basubizwa iwabo barafungwa bakaba bashinjwa ubugambanyi.

Ibintu byaje kuba ibindi ubwo M23 yafataga Rubaya n’ibirombe biyikikije yari irinzwe n’Abarundi maze Tshisekedi abibutsa ko ariho amafaranga abahemba yavaga kandi bari bamwereye ko aribo bazajya bahacukura.

Ingabo z’u Burundi kandi zari zizi ko zije gufatanya niza Congo zizwi nka FARDC, n’imitwe yitwaje intwaro Wazalendo, ariko bisangaga aribo bonyine ku rugamba kuko FARDC yabaga yayabangiye ingata iyo urugamba rwakomeraga.

Ikindi imiryango y’abasirikari b’Abarundi baguye muri Congo bari batangiye gusaba imirambo y’abana babo abandi bagasaba ko abafashwe barekurwa dore ko banyujijwe mu itangazamakuru ku buryo bw’amashusho.

Ndayishimiye nk’umugaba mukuru w’ikigwari yarabihakanye abita ko ari ingabo za RED Tabara zaje gufasha M23. Ingabo z’u Burundi nta gihe na kimwe zigeze zisubiza inyuma iza M23 ahubwo bo batabaza bavuga imibereho mibi ku rugamba bagasaba gusubizwa iwabo kuko batumva impamvu bari muri iyo ntambara.

Tshisekedi yasabye Mugenzi we Ndayishimiye ko yaba yihanganye ingabo ze zikaguma ku rugamba nubwo hari ikibazo cy’amafaranga. Ingabo za Wazalendo n’izu Burundi nazo zisiganira kurwana zivuga ko Abarundi bahembwa menshi aribo bakwiye kurwana.

Kuri ubu biravugwa ko Tshisekedi yakusanyije ingabo zose ziri hirya no hino mu gihugu ngo zize kurwanya M23, ariko se yaba azi ko intambara irwanwa n’impamvu atari umubare w’abasirikari?

Kuri ubu amakuru ava muri Kivu nuko ingabo z’u Burundi nazo zabaye indorerezi zitagishishikajwe n’imirwano ahubwo zishaka gusubira iwabo. Mu mwaka umwe izo ngabo zahinduriwe abayobozi inshuro enye zose ariko nta musaruro byatanze. Kandi abavaga muri Congo bahitaga bafungwa.

Iyi ntambara u Burundi bwishoyemo ntabwo bwayitekerejeho kuko batwawe n’amarangamutima y’amafaranga Tshisekedi yabemereye ntibashaka amakuru y’ubutasi ku mutwe wa M23 bari bagiye kurwanya.

Urwishigishiye ararusoma.

2024-05-24
Editorial

IZINDI NKURU

Amarira y’ingona ya Protais Zigiranyirazo abajijwe ifatwa, ifungwa n’iyicwa ry’abanyapolitiki b’i Gitarama igihe Habyarimana yafataga ubutegetsi

Amarira y’ingona ya Protais Zigiranyirazo abajijwe ifatwa, ifungwa n’iyicwa ry’abanyapolitiki b’i Gitarama igihe Habyarimana yafataga ubutegetsi

Editorial 18 Aug 2020
Burundi – Uganda: Mafia  no kunyereza Amafranga Ya Leta Hagati Ya Museveni Na Nkurunziza, Umusaraba K’umutekano W’Africa Muri Rusange

Burundi – Uganda: Mafia no kunyereza Amafranga Ya Leta Hagati Ya Museveni Na Nkurunziza, Umusaraba K’umutekano W’Africa Muri Rusange

Editorial 18 Sep 2018
Tshisekedi ari guhezwa umwuka n’itaka ari kwicukuriraho

Tshisekedi ari guhezwa umwuka n’itaka ari kwicukuriraho

Editorial 20 Dec 2024
Kofi Annan wari utegerejwe mu Rwanda yitabye Imana ku myaka 80

Kofi Annan wari utegerejwe mu Rwanda yitabye Imana ku myaka 80

Editorial 19 Aug 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi yashimangiye ko inkengero za Nyungwe zitekanye, yizeza gushakisha ‘Sankara’ wigambye ibikorwa biheruka
INKURU NYAMUKURU

Polisi yashimangiye ko inkengero za Nyungwe zitekanye, yizeza gushakisha ‘Sankara’ wigambye ibikorwa biheruka

Editorial 17 Jul 2018
Perezida Paul Kagame yakiriye intumwa zavuye muri Amerika, nyuma y’iminsi mike Hakiriwe Uhagarariye iki gihugu mu Rwanda
Amakuru

Perezida Paul Kagame yakiriye intumwa zavuye muri Amerika, nyuma y’iminsi mike Hakiriwe Uhagarariye iki gihugu mu Rwanda

Editorial 10 Oct 2023
Abasirikare bakekwaho kwica umuturage basabiwe gufungwa iminsi basigaje ku Isi
Mu Rwanda

Abasirikare bakekwaho kwica umuturage basabiwe gufungwa iminsi basigaje ku Isi

Editorial 08 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru