Mu nkuru irimo agahinda, ikinyamakutu “Le Monde”(kimwe mu byakwije bya bihimbano bikubiye muri “Rwanda classified”) kiravuga ko Josep Borrel, ukuriye dipolomasi mu Muryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi, yari yagennye Umubiligi Bernard QUINTIN, nk’intumwa yihariye y’uwo muryango mu Karere k’Ibiyaga Bigari, ariko aza kwisuburaho nyuma y’uko hafi y’ibihugu byose bigize uyu muryango byamaganiye kure iki cyemezo, bishinja Ububiligi politiki ibogamye muri aka karere.
Nubwo u Rwanda barwanga ariko burya baranarutinya. Dore nk’ubu Le Monde iremeza ko Ububiligi, nyamara bwubashywe cyane mu Muryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi( dore ko ari nabwo bucumbikiye icyicaro gikuru cyawo), bwimwe uyu mwanya ukomeye “kubera ijambo Perezida Kagame afite muri uwo muryango”.
Ububiligi bwatunguwe n’iki cyemezo, dore ko kuba bwarakolonije ibihugu byo muri aka karere, bituma buhora bwumva ko ari akarima kabwo.
Kuba kandi Berard Quintin yarabaye umuyobozi ushinzwe Afrika mu Muryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi, byamuheshaga amahirwe yo kwegukana umwanya wo kuwuhagararira mu Karere k’Ibiyaga Bigari, kagizwe n’u Rwanda, u Burundi na Kongo-Kinshasa, ariko uburyo Ububiligi bwagaragaje kubogama no kubangamira u Rwanda, ayo mahirwe yarayoyotse.
Ibihugu birimo Ubufaransa, Suwede na Danmark byagaragaje ko ” intumwa ifite aho ibogamiye idashobora gufasha mu gukemura ibibazo by’ubushyamirane nk’ibyo mu Karere k’Ibiyaga bigari”.
Bernard Quintin yagombaga kuba yaratangiye akazi hagati muri uku kwezi kwa Kamena 2024, ariko mu butumwa bwa email Bwana Borrel yandikiye ibihugu byose 27 bigize Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi, hari tariki 14 uku kwezi, yavuze ko hagomba gushakwa indi ntumwa abanyamuryango ndetse n’ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari byemeranywaho. Gutoranya intumwa nshya bikazakorwa kugeza tariki 05 Nyakanga 2024.
Ububiligi bwaranzwe no kujya mu mujyo umwe n’ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi wa Kongo, ndetse ugasanga buha agaciro ibinyoma icyo gihugu gishinja uRwanda. Urugero ni uko Kongo yirukanye Ambasaderi Vincent Karega wari uhagarariye u Rwanda i Kinshasa, bidateye kabiri Ububiligi nabwo bwanga ko Ambasaderi Karega ahagararira u Rwanda i Buruseli.
Ukuri kuratinda ariko ntiguhera. Ni ikimwaro rero ku Bubiligi kubona abanyamuryango bagenzi babwo nabo baratahuye ko icyo gihugu nta musanzu cyatanga mu gukemura ibibazo byo muri aka karere, ko ahubwo gihawe urwaho cyarushaho kubyongerera uburemere.
Bibagiwe kubwira Ububiligi(cyangwa babuciriye amarenga) ko n’ubundi ibibazo by’Akarere k’Ibiyaga Bigari ari ingaruka z’amacakubiri Ababiligi bakabibyemo.