• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – APR FC yatangaje Uwiyaremye Fidali wakiniraga Intare FC nk’umukinnyi wayo mushya wiyongera kuri Rubuguza Jean Pierre wakiniraga Gicumbi FC   |   24 Jun 2026

  • Rayon Sports na SKOL basinyanye amasezerano mashya y’ubufatanye afite agaciro k’asaga miliyoni 185 Frw ku mwaka   |   24 Jun 2026

  • Umunya-Togo Antonio Kossivi Atisso Kodjo watsinze ibitego byinshi muri Benin yatangajwe nka rutahizamu mushya wa Rayon Sports   |   23 Jun 2026

  • Niwe rutahizamu watsinze ibitego byinshi muri Ivory Coast, ibyo wamenya kuri rutahizamu mushya wa APR FC, Amani Kouadio Kan   |   22 Jun 2026

  • Igisambo Paul Rusesabagina agakungu ke na Bad Rama karasiga amubyaje ayo mu ihembe   |   20 Jun 2026

  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»” Tuzabavuna” ko yahahamuye Ingabire Victoire, yaba akeka ko ariwe uzavunwa mbere?
Umusore wavuze ijambo "tuzabavuna" ubwo na IVU yiyumvemo.

” Tuzabavuna” ko yahahamuye Ingabire Victoire, yaba akeka ko ariwe uzavunwa mbere?

Ubwanditsi 02 Jul 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

Ubwo umukandida wa FPR-INKOTANYI, Paul Kagame yasabanaga n’abaturage babarirwa mu bihumbi 450 i Busogo mu Karere ka Musanze, yongeye kuburira abanzi bahora batega u Rwanda iminsi, abibutsa ko imigambi yabo yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda batazigera bayigeraho.

Umwe mu baturage yahise azamura ijwi, ati:” Abo tuzabavuna”, ashaka gusobanura ko abo bagome ntaho bazamenera, kuko Abanyarwanda biteguye kubaha “isomo” ryo kutavogera u Rwanda, nk’iryo abacengezi n’abandi bagizi ba nabi bahawe, haba aho mu majyaruguru, haba no mu bindi bice by’Igihugu.

Burya rero koko “bavuga ibyigondoye umuhoro ukarakara”! Ikindi burya nutera ibuye mu gihuru kirimo imbwa nyinshi, ibwejuye uzamenye ko ariyo rifashe.

Uwo muturage akimara kuvuga ati: “TUZABAVUNA”, wa mufatanyabikorwa wa FDLR, INGABIRE Victoire Umuhoza, uzwi cyane ku izina rya”IVU”, yihutiye kujya ku muzindaro we” IMBARUTSO YA DEMOKARASI” ukorera kuri YouTube, maze yikoma iyo mvugo ya “TUZABAVUNA”, bigaragaza rwose ko yumva ari mubo iyo mvugo ireba.

IVU avuga ko iyo mvugo ” tuzabavuna” ngo ari ukwimika “violence” no kutoroherana!

None se Ingabire we, ko ari wowe wabaye umuyobozi wa mbere wa FDLR, ikitwa RDR, watubwira ko uretse umugambi wo kugaruka kugirira nabi u Rwanda n’Abanyarwanda, indi neza mugamije ari iyihe, ku buryo uwategura “Kubavuna” yaba ahutaje abatagatifu?

Ejo bundi, mu nama yabereye i Buruseli mu Bubiligi, ishyaka ryawe “FDU-Inkingi” ryareruye rivuga ku mugaragaro ko rigiye “kurushaho” gushyigikira iterabwoba rya FDLR. Iriya se ni koperative y’ubuhinzi n’ubworozi mushyigikiye, ku buryo uwateganya “kuyivuna” yaba ahohoteye inzirakarengane zishakiraga kwiteza imbere?

Buriya se igihe mwateraga mu Kinigi mukahica abaturage, mukabakomeretsa, abandi mukabangiriza ibyabo, wari umutambagiro w’isakaramentu, cyangwa amabi mwahakoze niyo yatumye uriya muturage yumva nta kindi mukwiye uretse”kubavuna”?

IVU, jya umenya ko ibikomere by’ubugizi bwa nabi bw’abajenosideri, ushyigikiye, n’ubu bitarakira, maze ureke gukomeza kubitoneka.

Ubuyobozi bw’uRwanda nta gihe butababarira abitandukanya n’ibikorwa by’iterabwoba, bagasubizwa mu buzima busanzwe nk’ubw’abandi Banyarwanda. Abadashaka kumva tuzabavuga, bahwiturwe, nibarenga wa murongo utukura” tubavune”!

2024-07-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yasuye icyambu cya Doraleh muri Djibouti, kimwe mu bikomeye muri Afurika

Perezida Kagame yasuye icyambu cya Doraleh muri Djibouti, kimwe mu bikomeye muri Afurika

Ubwanditsi 19 Apr 2017
Charles N. Lambert yatangije urugamba rwo kubaho bwa kabiri kwa Afurika

Charles N. Lambert yatangije urugamba rwo kubaho bwa kabiri kwa Afurika

Ubwanditsi 26 Apr 2021
Musanze: Gitifu w’Umurenge arakekwaho uruhare mu rupfu rw’umwana wahiriye mu nzu

Musanze: Gitifu w’Umurenge arakekwaho uruhare mu rupfu rw’umwana wahiriye mu nzu

Ubwanditsi 06 Apr 2018
Twese Twiteguye Gutanga Ubuhamya Buzafasha Urubyiruko Kuzirikana ko Jenoside ari Icyaha Ndengakamere – Ibuka Umurenge wa Remera

Twese Twiteguye Gutanga Ubuhamya Buzafasha Urubyiruko Kuzirikana ko Jenoside ari Icyaha Ndengakamere – Ibuka Umurenge wa Remera

Ubwanditsi 13 Apr 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Yaba FARDC cyangwa RDF bose bavogereye imipaka – Raporo ya ICGLR
INKURU ZAKUNZWE CYANE

Yaba FARDC cyangwa RDF bose bavogereye imipaka – Raporo ya ICGLR

Ubwanditsi 03 Mar 2018
Minisitiri Mukantabana yashimiye umudepite w’u Rwanda watumye atahuka
Mu Rwanda

Minisitiri Mukantabana yashimiye umudepite w’u Rwanda watumye atahuka

Ubwanditsi 26 May 2017
Ethiopia igiye gushyiraho Minisitiri w’Intebe mushya usimbura Desalegn weguye
POLITIKI

Ethiopia igiye gushyiraho Minisitiri w’Intebe mushya usimbura Desalegn weguye

Ubwanditsi 06 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru