Buri gihe iyo habaye impinduka mu ngabo z’u Rwanda, cyane cyane iyo hari abirukanywe, abasezerewe n’abasubiye mu buzima busanzwe nk’uko byagenze muri iyi minsi, ibigarasha n’Interahamwe bakwiza ibihuha ngo hari umugambi wo guhirika ubutegetsi wategurwaga.
Ibi ni bya bindi umushonji arota arya. Abo bagome bifitiye inzozi zabakwamiyemo, doreko bahora bifuriza u Rwanda imidugararo n’isenyuka ry’ubumwe n’ibindi byiza rugenda rugeraho. Ntabyo bazabona ariko, kuko ibyo byiza ntitubifata minenembwe!
Uko gukwiza impuha kandi babikora nkana, bagamije gusa gukura abaturage umutima, ngo ab’intege nke bibeshye ko hari ubushyamirane hagati y’ubuyobozi bukuru bw’ Igihugu n’ingabo z’u Rwanda.
Ibyo ni uguhomera iyonkeje ariko, kuko Umunyarwanda wa none arahumutse. Azi neza imbaraga z’ubuyobozi yitoreye, disipuline ntagereranywa y’Ingabo z’u Rwanda, icyizere n”ubwuzuzanye hagati y’inzego z’Igihugu.
Ku rundi ruhande ariko, ibigarasha n’abajenosideri ntibamenyereye umuco wo gukorera mu mucyo, aho buri wese abazwa ibyo yakoze, byaba amakosa akabihanirwa hatitawe ku ipeti cyangwa urwego rw’ubuyobozi umunyacyaha arimo.
Benshi muri abo bakwiza amagambo, bakuriye, bahungiye cyangwa banavukiye mu bihugu aho Jenerali yica agakiza, kumutinyuka ngo uramuhana bikaba ikizira!
Iyo babonye rero mu Rwanda Jenerali yirukanwe kubera ruswa cyangwa ubusinzi, abakiri imbata y’imyumvire yo ku ngoma za Kayibanda na Habyarimana babifata nk’ishyano ryaguye, bakabishakira indi mpamvu iremereye, nk’umugambi wo guhirika ubutegetsi!
Muri iyi myaka, mu bihugu byinshi by’Afrika hagiye haba kudeta, abasirikari bakambura abasivili ubutegetsi, kandi koko wasesengura ugasanga igihugu cyari kigeze aharindimuka.
Hari abanyamakuru bagiye bahera kuri iyo nkundura y’ihirikwa ry’ubutegetsi hirya no hino muri Afrika, bakabaza Perezida Kagame niba atajya yikanga ko no mu Rwanda haba kudeta. Mu magambo make hari uwo yasubije ati:” Hari filimi zidashobora gukinirwa mu Rwanda, kuko zitabona abazikina ndetse n’abazireba”.
Iki ni igisubizo gisobanura ko hari ibintu biba ahandi ariko bidashoboka mu Rwanda, kubera amateka rwanyuzemo, n’uruhare ayo mateka yagize mu kubaka imyumvire mishya mu Banyarwanda. Umunyarwanda yamenye gutandukanya igisahiranda n’umuyobozi usobanutse, ku buryo nta mahirwe yaha inturumbutsi na ba kidobya.
Ingabo z’u Rwanda ni bamwe muri abo baturage bazi ikiguzi cy’aya mahoro, n’imiyoborere inogeye buri wese. Zizi no kurusha undi wese ko iterambere nyaryo ari irishingiye ku byifuzo n’uruhare rw’umuturage mu bimukorerwa.
Wamenera he rero uvutsa abaturage ubuyobozi bitoreye hafi 100%?
Iyo ni filimi ikinirwa gusa mu bwonko bwangiritse nk’ubwa Ingabire Victoire, Nahimana Thomas, Jean- Paul Turayishimiye, Jean- Paul Ntagara, n’izindi ngurukira ngenzi zabo.