Komisiyo ya Loni ishinzwe uburenganzira bwa muntu, imaze gusohora icyegeranyo giteye ubwoba, aho kigaragaza ko amatora y’abadepite ateganyijwe mu mwaka utaha mu Burundi, ashobora kuzarangwa n’ubwicanyi buruta ubwabaye mu mwaka wa 2015, ubwo Perezida Petero Nkurunziza yiyamamarizaga manda ya gatatu, bigakurura ubugizi bwa nabi bwaguyemo abantu benshi, abarokotse bagafungwa, abandi bakaboneza iy’ubuhunzi.
Bwana Fortuné Gaëtan Zongo uhagarariye impuguke zateguye icyo cyegeranyo, avuga ko intandaro y’icyuka kibi kiri mu Burundi, ari ubutegetsi budatanga ubutabera ku Barundi bose, ahubwo ngo bugatonesha abayoboke b’ishyaka CNDD-FDD, bamunzwe na ruswa n’ibindi byaha bigejeje uBurundi aharindimuka.
Bwana Gaëtan Zongo kandi yagarutse ku bitero byinshi umutwe wa RED-TABARA wagabye mu Burundi, bigahitana abasirikari n’abasivili benahi. Mu guhangana n’ibyo bitero, Leta ngo yahutaje abaturage, cyane cyane abo mu mashyaka ya opozisiyo, bikurura umwuka mubi n’umutima wo kwihorera.
Mu rwego rwo gucecekesha uwazamura ijwi ryamagana iyi mitegekere, Loni iravuga ko mu gihugu hose kakwijwe “Imbonerakure”, urubyiruko rwa CNDD-FDD rwitwara gisirikari, rukaba ari narwo rushobora kuzakora amahano, mu gihe abaturage bazaba banze gutora abakandida b’iryo shyaka.
Aka karengane ngo kaza kiyongera ku bukene butigeze bubaho mu Burundi, kuko hejuru ya 1/2 cy’abaturage badashobora kurya kabiri ku munsi. Imibare itangwa muri icyo cyegeranyo yerekana ko mu gihe cy’umwaka umwe gusa, igiciro cy’ibiribwa cyazamutseho hejuru ya 26%, ku buryo igice kinini kitabasha kwigondera ibyo biciro.
Ubukungu bw’uBurundi muri rusange ngo buri ahantu habi cyane. Ibintu nkenerwa nk’ibikomoka kuri peteroli imiti, isukari, amazi meza, amashanyarazi, n’ibindi by’ingenzi mu buzima bwa buri munsi, ngo bibona gusa abatoni b’ingoma ya Perezida Evariste Ndayishimiye.
Ubwo busumbane buherekejwe n’uburakari abaturage bafitiye Leta rero, buragereranywa n’ikirunga gishobora kuruka igihe icyo aricyo cyose, Abarundi bakamarana, bamwe bashinja abandi kwikubira ibyiza byose by’igihugu.
Kugeza ubu Leta y’u Burundi ntacyo iravuga kuri iki cyegeranyo cya Loni. Icyakora mu myaka yashize, ubwo hasohokaga ibyegeranyo
binenga ubutegetsi bwa CNDD-FDD, buri gihe bwasubizaga ko ari “inyakaburundi” zikoreshwa n’ “ibihugu by’abaturanyi”.