• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26   |   31 May 2026

  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

  • Agapfa kaburiwe ni impongo; Abagura Indaya bahawe imbuzi   |   27 May 2026

  • Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa   |   27 May 2026

You are at :Home»Amakuru»Amaherezo y’inzira ni mu nzu: Umujenosideri Ernest Rwamucyo arashyize agejejwe mu butabera

Amaherezo y’inzira ni mu nzu: Umujenosideri Ernest Rwamucyo arashyize agejejwe mu butabera

Ubwanditsi 01 Oct 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Nyuma y’igihe kinini urubanza rw’uyu mujenosideri rutegerejwe, kuva kuri uyu wa kabiri tariki 01 Ukwakira 2024, urukiko rw’i Paris mu Bufaransa rwatangiye kuburanisha Dogiteri Eugène Rwamucyo ukurikiranyweho ibyaha biremereye, birimo uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Eugène Rwamucyo yari umuganga akaba n’umwarimu mu ishami ry’ubuvuzi rya Kaminuza y’uRwanda, i Butare, ari naho yakoreye ibyaha aregwa.

Mu nyandiko ikubiyemo ibyo aregwa n’ibimenyetso byabyo, ashinjwa kuba yarashyigikiye akanakwiza ubutumwa bwa Leta y’abicanyi, by’umwihariko mu ijambo yavugiye muri iyo Kaminuza tariki 14 Gicurasi 1994, aho yashishikarije mu ruhame Abahutu kwica Abatutsi.

Dr Rwamucyo kandi yanagaragaye kuri bariyeri zaguyeho Abatutsi benshi mu mujyi wa Butare, anategeka ko imirambo yabo ijugunywa mu cyobo rusange, mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso.

Uregwa ndetse n’abanyamategeko bamwunganira mu rubanza ntibahakana ibyo gutaba iyo mibiri mu cyobo rusange, ariko bakavuga ko ngo yabikoreye kwanga ko iyo yakurura indwara z’ibyorezo mu baturage.

Umwe muri abo banyamategeko ba Dr Rwamucyo ni Me Philippe Meilhac, wamamaye mu kuburanira abajenosideri, barimo Agatha Kanzoga na Felisiyani Kabuga.

Biteganyijwe ko iburanisha ry’uru rubanza rizapfundikirwa tariki 29 z’uku kwezi, humviswe abatangabuhamya 60, barimo abashinja Eugène Rwamucyo n’abamushinjura.

Muri abo bamushinjura higanjemo abajenosideri, ndetse n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, nka Charles Onana nawe uzatangira kuburana tariki 07 z’uku kwezi.

Eugène Rwamucyo w’imyaka 65 y’amavuko, akomoka mu yahoze ari Komini Gatonde mu Ruhengeri. Yabaye umuyoboke ukomeye wa MRND na CDR, akaba n’umuhezanguni utarahishaga kwanga Abatutsi urunuka.

Kuva ahunze uRwanda muw’1994, Dr Rwamucyo yabaye umuganga mu Bubiligi no mu Bufaransa. Muw’2010 yigeze gutabwa muri yombi ariko aza kurekurwa, ubu akaba aburana adafunze.

Dr Eugène Rwamucyo abaye Umunyarwanda wa 8 uburanishijwe mu Bufaransa ku byaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi, barimo undi muganga, Sosthène Munyemana, uherutse gukatirwa imyaka 25 y’igifungo. Uyu Munyemana yarajuriye, urubanza rwe mu bujurire rukaba ruteganyijwe kuva tariki 17 Nzeri kugeza kuya 15 Ukwakira 2025.

Mu gihe Eugène Rwamucyo yahamwa n’ibyaha, amategeko ateganya ko yahanishwa igihano gishobora kugera ku gifungo cya burundu.

2024-10-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Icyo Michaëlle Jean avuga ku kuba Mushikiwabo bahanganye ahabwa amahirwe yo kuyobora OIF

Icyo Michaëlle Jean avuga ku kuba Mushikiwabo bahanganye ahabwa amahirwe yo kuyobora OIF

Ubwanditsi 05 Oct 2018
Abapolisi 50 bahuguwe ku gukusanya no kurinda ibimenyetso by’ahabereye icyaha

Abapolisi 50 bahuguwe ku gukusanya no kurinda ibimenyetso by’ahabereye icyaha

Ubwanditsi 14 Apr 2016
Icyo uwemerewe gutora asabwa mu matora y’Abayobozi b’Inzego z’Ibanze

Icyo uwemerewe gutora asabwa mu matora y’Abayobozi b’Inzego z’Ibanze

Ubwanditsi 07 Feb 2016
Mbere yo kwerekeza mu Misiri Ikipe y’Igihugu ya Handball yashyikirijwe ibendera

Mbere yo kwerekeza mu Misiri Ikipe y’Igihugu ya Handball yashyikirijwe ibendera

Ubwanditsi 09 Jan 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Pistorius wivuganye umukunzi we yakatiwe gufungwa imyaka itandatu
IMIKINO

Pistorius wivuganye umukunzi we yakatiwe gufungwa imyaka itandatu

Ubwanditsi 06 Jul 2016
U Burayi bwashimangiye ko bushyigikiye Perezida Kagame mu mavugurura ya AU
INKURU NYAMUKURU

U Burayi bwashimangiye ko bushyigikiye Perezida Kagame mu mavugurura ya AU

Ubwanditsi 05 Jun 2018
ULK yakiriye abanyeshuri bashya mu mwaka wa 2017/18
Mu Rwanda

ULK yakiriye abanyeshuri bashya mu mwaka wa 2017/18

Ubwanditsi 04 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru