Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi aritegura gukina na Sudani y’Epfo mu irushanwa rya CHAN rizaba umwaka utaha wa 2025.
Muri iyi kipe y’igihugu haravugwamo ukutumvikana kw’abatoza bayo guturuka k’uwuzayobora Amavubi muri uyu mukino uteganyijwe kuya 22 na 28 Ukuboza 2024.
Ibi biraturuka ku kuba umutoza mukuru Frank Spittler adahari kuko yagiye mu biruhuko by’iminsi minsi ariko hagasigara ukutamenya umwungiriza we wa mbere hagati y’umutoza Yves Rwasamanzi na Jimmy Mulisa.
Mu gukemura iki kibazo Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryatangaje ko umutoza mukuru yifuje ko Jimmy Mulisa ariwe uyobora ikipe y’igihugu.
FERWAFA iti “ Nyuma y’uko umutoza mukuru w’lkipe y’lgihugu Bwana Torsten Frank Spittler atabonetse kubera impamvu z’umuryango, yifuje ko umusimbura we mu nshingano zo kuyobora Ikipe y’lgihugu nkuru, yaba Bwana Mulisa Jimmy wari umwe mu bamwungirije”.
“Bityo akaba ari na we ukomeje kuyobora imyitozo y’ikipe y’lgihugu ya CHAN muri iyi mikino yo guhatanira kuzakina imikino ya nyuma ya CHAN u Rwanda ruzakinamo na Sudani y’Amajyepfo”.
Ibi byaje gutuma umutoza Jimmy Mulisa ndetse na FERWAFA banzura ko Yves Rwasamanzi asimburwa na Habimana Sosthene usanzwe atoza ikipe ya Musanze FC.
Kuri uyu wa kabiri kandi nibwo FERWAFA ireberera ikipe y’igihugu mu buryo buri Tekiniki batangaje ko abakinnyi 7 muri 31 bari bahamagawe bamaze gusezererwa.
Abo ni Nshimiyimana Yunussu, Niyonzima Olivier, Mugiraneza Frodouard, Benedata Janvier, Usabimana Olivier, Habimana Yves na Bizimana Yannick.
Amavubi aritegura kwerekeza muri Sudani y’Epfo kuri uyu wa kane aho bitegura gukina n’iyikipe, biteganyijwe ko bazakina kuri iki cyumweru bagakinira i Juba.