Ikinyamakuru “Jambonews.net “cya Jambo asbl, kimaze iminsi gitangaza inyandiko zitandukanye zandikwa n’umuyobozi w’iryo shyirahamwe, Norman Ishimwe Sinamenye, zitagatifuza FDLR, umutwe w’iterabwoba ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Iri shyiramwe ahanini rigizwe n’abakomoka ku nkoramutima za Leta ya Habyarimana , inkoramaraso zateguye zikanashyira mui bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Abo bavandimwe cyangwa abana b’abicanyi ubu nibnabo bakomeje gutera inkunga n’icyuhagiro ummwe wa benewabo wahagurukiye kumara abantu mu burasirazuba bwa Kongo.
Imwe munyandiko za Noraman Ishimwe, igizwe n’ingingo icumi, igaragaza FDLR nk’ umutwe udashingiye ku ngengabiterezo ya jenoside, cyangwa washinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bigasa nko kwikirigita ugaseka, kuko ibikorwa by’iterabwoba na jenoside bya FDLR byagiye binagarukwaho n’imiryango mpuzamahanga itandukanye, ndetse n’abahoze ari abarwanyi bawo, ubwabo.
Icyegeranyo cy’ Umuryango Mpuzamahanga uharanira Uburenganzira bwa Muntu cyasohotse mu mwaka wa 2022, cyagaragaje FDLR nk’ umutwe wakoze ibyaha ndengakamere mu burasirazuba bwa Kongo. Cyerekana ko FDLR yishe urw’agashinyagiro amagana y’Abakongomani, yifashishije imihoro, impiri, amafuni n’ibindi bikoresho gakondo. Abo bagome kandi batwitse amazu y’abaturage, babarira amatungo, basambanya abagore ku ngufu, ibyaha bisa neza nk’ibyo Interahamwe zakoraga muri Jenoside yakorewe Abatutsi muw’ 1994.
Muri iyi nyandiko ya Norman Ishimwe kandi, hagaragaramo kugereranya FDLR na M23 (Umutwe urwanira uburenganzira bw’Abanyekongo bavuga ikinyarwanda, by’umwijarikonAbatutsi), aho ivuga ko ngon FDLR ifite umubare muto w’abarwanyi, ndetse ko nta n’ubushobozi cyangwa ubufasha bwo kubona intwaro ifite.
Ibi ni ibintu bihabanye nu’kuri kuko Raporo y’itsinda ry’inzobere za Loni, yemeje bidasubirwaho ko FDLR ihabwa ubufasha n’igisirikare cya Kongo(FARDC), kandi igakorana na cyo mu rugamba ihanganyemo na M23.
Ni mu gihe kandi ikibazo gikomeye cya FDLR atari ubushobozi bw’intwaro gusa, ahubwo igihangayikishike kurushaho ari ingengabitekerezo ya jenoside yubakiyeho, kandi kikaba atari ikibazo cyugarije u Rwanda gusa, ahubwo ari ikibazo cyugarije akarere n’isi muri rusange. Twibuke ko kurwanya jenoside aho ari ho hose ku isi biri mu ntego n’inshingano z’Umuryango w’Abibumbye.
Umugome Norman Ishimwe kandi anagaragaza FDLR nk’umutwe wa politiki ugamije kurinda no gucyura impunzi z’Abanyarwanda “mu cyubahiro”, ngo ukababrero ugomba kugirananibiganiro na Leta y’uRwanda.
Gushyikirana na Leta ni indoto zidashoboka, kuko uretse ko nta n’uwashyikirana n’abajenosideri, nta n’icyo bafite cyo kuzana ku meza y’ibiganiro.
Kurinda impunzi no kuzicyura “mu cyubahiro” nacyo ni ikinyoma cyambaye ubusa, kuko abantu bemeye gutaha mubRwanda bakirwa neza, abakoze ibyaha bagakurikiranwa, abadafite ibyo bashinjwa bagafashwa gusubira mu buzima busanzwe. Ingero zirahari z’abagitaha n’ubu, bit8ngera ku bihumbi byinshi by’abahungutse, ubu bakaba babanye neza n’abandi Banyarwanda, bafatanya mu bikorwa by’ iterambere.
Nk’uko twabisobanuye kenshi ndetse bikaba binazwi n’ umutu wese uzi amateka y ‘uRwanda, uku gutagatifuza FDLR gukorwa na Jambo asbl, yashinzwe ikaba inagizwe n’abakomoka ku babyeyi bamennye amaraso y’inzirakarengane z’Abatutsi. Urugero rufatika ni nka Kayumba Placide washinze akanayobora bwa mbere Jambo asbl, wabyawe n’interahamwe kabombo, Dominique Ntawukuriryayo. Uyu Ntawukuriryayo yaramamaye cyane muri Jenoside yakorewe Abatutsi barinbahungiye ku musozi wa Kabuye( ubu ni mu Karere ka Gisagara), ndetse Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’Arusha rukaba rwaramukatiye gufungwa imyaka 25, rumaze kumuhamya bidasubirwaho ibyaha bya jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko-muntu.
Ubu Placide Kayumba, mwene Dominique Ntawukuriryayo, ni umuyobozi wa FDU-INKINGI, rya shyaka rya Victoire Ingabire.
Abandi bazwi cyane muri ibi bikorwa byo kugira abere inkoramahano, ni abakomoka kwa Mbonyumutwa Dominique, umuhezanguni wa Parmehutu wayoboye Repubulika ya mbere, agasiga abibye amacakubiri mu Banyarwanda, ari nayo yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yakorewe Abatutsi.
Kuva ku muhungu we Shingiro Mbonyumutwa, ndetse n’abazukuru be, Gustave Mbonyumutwa, Ruhumuza Mbonyumutwa, na Rudaditinya Mbonyumutwa, bose bakomeje kugera ikirenge mu cy’umukurambere wabo mu kubiba amacakubiri mu Banbanyarwanda, ubu bakaba banakataje mu gutera inkunga n’icyuhagiro umutwe ubahagarariye muri Kongo, FDLR.
Bararushywa n’ubusa ariko, imbaraga zabatsinze ziracyahari, ndetse zanikubye iinshuro nyinshi. Ikindi nta mahoro y’abanyabyaha.