• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bugesera FC yatsinze Rayon Sports 2-1, APR FC ifata umwanya wa mbere w’agateganyo wa Rwanda Premier League   |   21 May 2025

  • Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete   |   21 May 2025

  • I Bugesera hatashywe ikibuga cya Basketball cyubatswe ku bufatanye bwa NBA Africa na Opportunity International   |   20 May 2025

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ku mvururu zatumye umukino wa Bugesera na Rayon Sports uhagararira ku munota wa 52   |   17 May 2025

  • Rwanda Premier league igiye guhemba abahize abandi Muri shampiyona y’u Rwanda 2024-2025   |   16 May 2025

  • Gutwara igikombe cy’Amahoro atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, bimwe mubyo Darko Novic watandukanye na APR FC azibukirwaho   |   14 May 2025

You are at :Home»Amakuru»Kuki hari abumva ko nta kuntu u Rwanda rutaba rufite ingabo muri Kongo?

Kuki hari abumva ko nta kuntu u Rwanda rutaba rufite ingabo muri Kongo?

Editorial 13 Jan 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

Kuva intambara yatangira guca ibintu mu burasirazuba bwa Kongo, amajwi ashinja ingabo z’u Rwanda uruhare muri iyo ntambara yakomeje kwiyongera, ashingiye gusa ku kugenekereza, no ku birego bya Leta ya Kongo bitagira ibimenyetso, uretse gusa ko abarwana nayo bavuga ikinyarwanda.

Imwe mu miryango mpuzamahanga, umuntu atatinya kwita “nyamwongerabibi”, ndetse n’abiyita “impuguke” za Loni zakabaye zifasha ibihugu gukemura amakimbirane, nabo baguye mu mutego w’ikinyoma wa Leta ya Kongo, basohora ibyegeranyo bishinja uRwanda gufasha M23, ngo kuko nta mutwe w’inyeshyamba warusha ingabo za leta ubutwari, disipuline, ubuhanga n’ibikoresho, udashyigiwe byanze bikunze n’igisirikari gikomeye nka RDF, Ingabo z’uRwanda. Ibyo gusa biba bibaye ihame, ko impamvu M23 irusha ingabo za leta imbaraga ari uko iterwa inkunga n’uRwanda.

Inshuro zose Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yabajijwe niba koko u Rwanda rufite ingabo muri Kongo, yabajije ba nyir’icyo kibazo impamvu bumva nta kuntu ingabo z’u Rwanda zaba zitari muri Kongo. Kugeza ubu ntawe urasubiza icyo kibazo cya Perezida Kagame, ahubwo bose bahitamo kwigumira mu gihirahiro bishyizemo ubwabo.

Habuze n’umwe usubiza Perezida Kagame ati, “Ntawe uRwanda rugomba kubanza gusaba uruhushya mbere yo gufata ingamba zo kwirindira umutekano”.

Habuze n’umwe ugira ati: “Nubwo nta bimenyetso dufite, dusanga uRwanda ruramutse rwarohereje ingabo muri Kongo, nta kosa rwaba rufite, kuko rudakwiye kwipfumbata no kurebera, mu gihe leta ya Kongo itahwemye gufasha FDLR mu myiteguro yo gutera uRwanda ngo yongere yimike ubutegetsi b’abajenosideri”.

Uwagenera Perezida Kagame icyo gisubizo, yakwibutsa amagambo ya Perezida Tshisekedi, wivugiye ko azashyigikira uwo ari we wese uzashaka guhirika ubutegetsi mu Rwanda, ko rero nta kuntu RDF yaba itarafashe ingamba zo kubuza Tshisekedi gushyira mu bikorwa umugambi we.

Abananiwe gusubiza Perezida Kagame impamvu bakeka ko uRwanda rufite ingabo muri Kongo, kuki batamubwira ko basanga zaba zaragiye guca intege FDLR, ngo itongera kugaba ibitero nk’icyo yagabye mu Kinigi muw’2019, ndetse inzirakarengane zikahasiga ubuzima?

Nibyo, ni amakosa kwemeza ko ingabo z’igihugu runaka zambutse umupaka zikajya ku butaka bw’ikindi gihugu, utabifitiye ibimenyetso simusiga. Muri Bibiliya ho banavuga ko “gukeka ari ko kubeshya”. Gusa uramutse uvuze ko nta mpamvu ubona yatuma Rwanda rutega ijosi ngo Tshisekedi na FDLR ye bazaze bateme, hari benshi bashyigikira igitekerezo cyawe.

Ubutaha Perezida Kagame nakubaza impamvu utekereza ko uRwanda rufite abasirikari muri Kongo, uzamusubize ko ubuzima bw’inkware itabukesha impuhwe z’agaca. Uti: “Kuba rero n’ Abanyarwanda bari mu mahoro n’umudendezo, si ku bw’mbabazi za Tshisekedi, FDLR, P5 , FLN n’abandi bagizi ba nabi, ahubwo ni umusaruro w’ingamba z’ubwirinzi uRwanda rwashyizeho”.

2025-01-13
Editorial

IZINDI NKURU

N’imiyaga iduturutse imbere ikadusunika, tuyinyuramo –Perezida Kagame

N’imiyaga iduturutse imbere ikadusunika, tuyinyuramo –Perezida Kagame

Editorial 05 Oct 2019
APR VC na Police WVC zegukanye “Tax Payers Appreciation Volleyball Tournament 2023”

APR VC na Police WVC zegukanye “Tax Payers Appreciation Volleyball Tournament 2023”

Editorial 13 Nov 2023
Kenya yatwaye igikombe cya Afurika cy’Abagore muri Volleyball, u Rwanda rusoza ku mwanya wa kane

Kenya yatwaye igikombe cya Afurika cy’Abagore muri Volleyball, u Rwanda rusoza ku mwanya wa kane

Editorial 25 Aug 2023
Umukomando wa Israel yasobanuye ibijyanye n’igitero bagabye i Kampala mu 1976 ( Reba Video )

Umukomando wa Israel yasobanuye ibijyanye n’igitero bagabye i Kampala mu 1976 ( Reba Video )

Editorial 16 Jun 2016

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru