Kuva intambara yatangira guca ibintu mu burasirazuba bwa Kongo, amajwi ashinja ingabo z’u Rwanda uruhare muri iyo ntambara yakomeje kwiyongera, ashingiye gusa ku kugenekereza, no ku birego bya Leta ya Kongo bitagira ibimenyetso, uretse gusa ko abarwana nayo bavuga ikinyarwanda.
Imwe mu miryango mpuzamahanga, umuntu atatinya kwita “nyamwongerabibi”, ndetse n’abiyita “impuguke” za Loni zakabaye zifasha ibihugu gukemura amakimbirane, nabo baguye mu mutego w’ikinyoma wa Leta ya Kongo, basohora ibyegeranyo bishinja uRwanda gufasha M23, ngo kuko nta mutwe w’inyeshyamba warusha ingabo za leta ubutwari, disipuline, ubuhanga n’ibikoresho, udashyigiwe byanze bikunze n’igisirikari gikomeye nka RDF, Ingabo z’uRwanda. Ibyo gusa biba bibaye ihame, ko impamvu M23 irusha ingabo za leta imbaraga ari uko iterwa inkunga n’uRwanda.
Inshuro zose Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yabajijwe niba koko u Rwanda rufite ingabo muri Kongo, yabajije ba nyir’icyo kibazo impamvu bumva nta kuntu ingabo z’u Rwanda zaba zitari muri Kongo. Kugeza ubu ntawe urasubiza icyo kibazo cya Perezida Kagame, ahubwo bose bahitamo kwigumira mu gihirahiro bishyizemo ubwabo.
Habuze n’umwe usubiza Perezida Kagame ati, “Ntawe uRwanda rugomba kubanza gusaba uruhushya mbere yo gufata ingamba zo kwirindira umutekano”.
Habuze n’umwe ugira ati: “Nubwo nta bimenyetso dufite, dusanga uRwanda ruramutse rwarohereje ingabo muri Kongo, nta kosa rwaba rufite, kuko rudakwiye kwipfumbata no kurebera, mu gihe leta ya Kongo itahwemye gufasha FDLR mu myiteguro yo gutera uRwanda ngo yongere yimike ubutegetsi b’abajenosideri”.
Uwagenera Perezida Kagame icyo gisubizo, yakwibutsa amagambo ya Perezida Tshisekedi, wivugiye ko azashyigikira uwo ari we wese uzashaka guhirika ubutegetsi mu Rwanda, ko rero nta kuntu RDF yaba itarafashe ingamba zo kubuza Tshisekedi gushyira mu bikorwa umugambi we.
Abananiwe gusubiza Perezida Kagame impamvu bakeka ko uRwanda rufite ingabo muri Kongo, kuki batamubwira ko basanga zaba zaragiye guca intege FDLR, ngo itongera kugaba ibitero nk’icyo yagabye mu Kinigi muw’2019, ndetse inzirakarengane zikahasiga ubuzima?
Nibyo, ni amakosa kwemeza ko ingabo z’igihugu runaka zambutse umupaka zikajya ku butaka bw’ikindi gihugu, utabifitiye ibimenyetso simusiga. Muri Bibiliya ho banavuga ko “gukeka ari ko kubeshya”. Gusa uramutse uvuze ko nta mpamvu ubona yatuma Rwanda rutega ijosi ngo Tshisekedi na FDLR ye bazaze bateme, hari benshi bashyigikira igitekerezo cyawe.
Ubutaha Perezida Kagame nakubaza impamvu utekereza ko uRwanda rufite abasirikari muri Kongo, uzamusubize ko ubuzima bw’inkware itabukesha impuhwe z’agaca. Uti: “Kuba rero n’ Abanyarwanda bari mu mahoro n’umudendezo, si ku bw’mbabazi za Tshisekedi, FDLR, P5 , FLN n’abandi bagizi ba nabi, ahubwo ni umusaruro w’ingamba z’ubwirinzi uRwanda rwashyizeho”.