• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ku mvururu zatumye umukino wa Bugesera na Rayon Sports uhagararira ku munota wa 52   |   17 May 2025

  • Rwanda Premier league igiye guhemba abahize abandi Muri shampiyona y’u Rwanda 2024-2025   |   16 May 2025

  • Gutwara igikombe cy’Amahoro atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, bimwe mubyo Darko Novic watandukanye na APR FC azibukirwaho   |   14 May 2025

  • Mu gihe gisaga icyumweru kimwe, I Kigali harabera BAL ya 5 izitabirwa n’amakipe arimo APR BBC yo mu Rwanda   |   13 May 2025

  • Ingabo za Afurika y’Epfo Zavanye Ipfunwe muri Congo mu Gikorwa cya SAMIDRC   |   12 May 2025

  • Amakipe ya Police WVC na APR VC yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda muri Volleyball 2024-2025   |   12 May 2025

You are at :Home»Amakuru»Gusahura no gutwika ibikorwaremezo byafasha iki Tshisekedi mu ntambara arwana na M23?

Gusahura no gutwika ibikorwaremezo byafasha iki Tshisekedi mu ntambara arwana na M23?

Editorial 29 Jan 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Ubwo kuri uyu wa kabiri tariki 28/01/2025, Akanama ka Loni gashinze Amahoro ku Isi kongeraga guterana ngo gasuzume ikibazo cy’intambara yo mu burasirazuba bwa Kongo, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’icyo gihugu, Thérèse Kayikwamba Wagner, yatunguye isi yose ubwo yatangazaga ko “niba Loni ntacyo ikoze ngo ihagarike umuvuduko wa wa M23, abaturage bazisuka mu muhanda , kandi ntawe uzakumira uburakari bwabo”.

Ibyo kandi Minisitiri Kayikwamba yavivugaga mu gihe amahanga yamaganaga ubugizi bwa nabi bwiriwe ejo mu murwa mukuru Kinshasa, aho abaturage bafatanyije n’abashinzwe umutekano, barimo n’abarinda Perezida Tshisekedi, basahuye bakanatwika amaduka na ambasade za bimwe mu bihugu aho i Kinshasa, zirimo iy’uRwanda, iya Uganda, iy’uBufaransa n’iy’uBubiligi.

Nyamara nk’uBubiligi ndetse n’uBufaransa byararenganye, kuko bishinjwa “kurebera no kwipfumbata” imbere y’akaga Leta ya Kongo irimo, kandi mu by’ukuri ntacyo ibyo bihugu bitakoze ngo bishyigikire Tshisekedi mu binyoma akwiza ngo “M23 ntibaho, ahubwo Kongo irarwana n’uRwanda”.

UBubiligi bwo rwose bwarabogamye bigaragarira buri wese, kugeza n’aho bwishora muri politiki ya” munyangire”. Muribuka ko Kongo imaze kwirukana Ambasaderi Vincent Karega wari uhagarariye uRwanda i Kinshasa, n’Ububiligi bwanze kumwakira ngo ahagararire uRwanda i Buruseli.

Ubwo urugomo rwo.kuri uyu wa kabiri rwari rurimbanyije, Minisitiri w’Itangazamakuru akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma ya Kongo, Patrick Muyaya, yavugiye kuri Radiyo&Televiziyo y’igihugu, RTNC, ko uburakari bw’abo baturage “bufite ishingiro”, ngo kuko batishimiye kuba amahanga ntacyo akora ngo ahagarike umuvuguko wa M23 “ishyigikiwe n’uRwanda”!

Amagambo ya Minisitiri Kayikwamba na mugenzi we P. Muyaya, aragaragaza ko Leta ya Kongo ishyigikiye ubu bugizi bwa nabi, yirengagije ko gusahura no gusenya ibikorwaremezo, ari igihombo mbere na mbere kuri Kongo n’ abaturage bayo.

Imyitwarire y’abategetsi ba Kongo mu bibazo byayibanye umurengera rero, bikomeje kubera benshi urujijijo. Dore nk’ubu batiriza ngo umuryango mpuzamahanga warabatereranye, mu gihe ahubwo nka Loni yatinyutse gufatanya n’igisirikari cya Kongo n’abakirwanirira barimo n’abajenosideri ba FDLR, mu kwica Abakongomani bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Uwo muryango mpuzamahanga wafunze amaso, aho kwamagana Tshisekedi ukoresha abacancuro, bihabanye n’amasezerano ndetse n’amategeko mpuzamahanga.

Ahubwo twe nka Rushyashya aho tubona amahanga atabaniye Tsisekedi koko, ni uko yamushyigikiye mu ntambara, abibona neza ko adashobora kuyitsinda. Tshisekedi yagombye kuba agaya amahanga ataramugiriye inama, ngo anamuhatire kugana inzira y’ibiganiro, kuko ari wo muti rukumbi wo gukemura ibibazo bimwugarije.

2025-01-29
Editorial

IZINDI NKURU

Karabaye! Umugambi wa Tshisekedi wo guhindura itegekonshinga uhuhuye Kongo n’ubundi yasambaga.

Karabaye! Umugambi wa Tshisekedi wo guhindura itegekonshinga uhuhuye Kongo n’ubundi yasambaga.

Editorial 24 Oct 2024
Munyaneza Didier yatorewe kuyobora Komite y’Agateganyo y’abakinnyi b’umukino w’Amagare mu Rwanda

Munyaneza Didier yatorewe kuyobora Komite y’Agateganyo y’abakinnyi b’umukino w’Amagare mu Rwanda

Editorial 11 Nov 2024
Burundi: Inyeshyamba zivuga Ikinyarwanda zagaragaye mu ishyamba rya Kibira

Burundi: Inyeshyamba zivuga Ikinyarwanda zagaragaye mu ishyamba rya Kibira

Editorial 11 Apr 2019
Police Handball Club yegukanye igikombe cyo kwibuka ku nshuro ya kabiri.

Police Handball Club yegukanye igikombe cyo kwibuka ku nshuro ya kabiri.

Editorial 06 Jun 2016

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024
Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

18 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru