• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Nyuma yo gukubitirwa iz’akabwana muri Kongo, abasirikari b’Afrika y’Epfo bakomeje koherezwa mu ibagiro!

Nyuma yo gukubitirwa iz’akabwana muri Kongo, abasirikari b’Afrika y’Epfo bakomeje koherezwa mu ibagiro!

Editorial 11 Feb 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Nk’uko bitangazwa n’ ikinyamakuru mpuzamahanga cy’Abongereza, Reuters, igihugu cy’Afrika y’Epfo gikomeje kongera umubare w’abasirikari bacyo muri Kongo, aho bafatanya na Leta y’icyo gihugu ndetse n’abajenosideri ba FDLR gutsemba Abakongomani.

Reuters ivuga ko muri iyi minsi 7 ishize, indege yo mu bwoko bwa Cargo IL-76, ifite nomero EX-76008, yakoze ingendo nibura eshanu hagati ya Pretoria na Lubumbashi, kugeza ubu ikaba imaze kuzana abasirikari bari hagati ya 700 na 800, biyongera ku bandi basanzwe mu ntambara ya Kongo.

Afrika y’Epfo isanganywe abasirikari babarirwa mu 3.000 muri Kongo, barimo abari muri SADC n’abari muri Monusco.

Nyuma y’aho M23 ifatiye ikibuga cy’indege cya Goma, ndetse ikaba isatira n’icya Kavumu muri Kivu y’Amajyepfo, abasirikari ba SADC barimo n’abo muri Afrika y’Epfo, bafite ingorane mu kugeza abarwanyi, ibikoresho n’ibiribwa ku murongo w’urugamba mu burasirazuba bwa Kongo, bakaba rero bifashisha ikibuga cy’ingege cya Lubumbashi, kiri mu bilometero 1.500 mu majyepfo ya Goma!

Hari n’amakuru avuga ko SADC irimo gukoresha n’ikibuga cya Bujumbura, ariko umutekano w’ibihanyuzwa ukaba utizewe neza, kuko cyegeranye na Kivu y’Amajyepfo M23 yamaze gushingamo ibirindiro.

Ibi byo kongera umubare w’abasirikare muri Kongo, Perezida Ramaphosa arabikora agamije kwihorera ku mutwe wa M23, uherutse kwisasira ingabo nyinshi z’Afrika y’Epfo, mu ntambara yo kwigarurira umujyi wa Goma n’inkengero zawo.

Afrika y’Epfo ivuga ko yapfushije abasirikari 14, ndetse imirambo yabo ikaba yaramaze kugezwa muri Afrika y’Epfo, icyakora ababikurikiranira hafi bemeza ko uwo mubare urenga cyane, kuko abasirikari b’Afrika y’Epfo batashoboye kwegeranya imirambo yose ya bagenzi babo, dore ko ngo yari inyanyagiye ahabereye imirwano.

Magingo aya kandi hari abasirikari benshi b’Afrika y’Epfo bari mu maboko ya M23, nk’imfungwa z’intambara. Kongera umubare w’ingabo muri Kongo rero, nabyo ngo byaba biri mu mugambi wo kubabohoza ku ngufu, no kwisubiza ibikoresho bya gisirikari byinshi kandi bya rutura, M23 yafatiye i Goma.

Afrika y’Epfo irakomeza gutiza umurindi intambara ya Kongo, yirengagije ko inama yahurije Abakuru b’Ibihugu by’Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba na bagenzi babo bo mu Muryango w’Afrika y’Amajyepfo, SADC, i Dar Es Salaam, mu mpera z’icyumweru gishize, yanzuye ko iyo miryango yombi yafasha Kongo kurangiza ikibazo cyayo binyuze gusa mu nzira y’imishyikirano.

Ramaphosa arongera umubare w’abasirikari muri Kongo, mu gihe ahubwo Inteko Ishinga Amategeko imwotsa igitutu, isaba ko n’ abanzwe yo bataha vuba na bwangu, none ararushaho kubashora mu ibagiro.

Abaturage b’Afrika y’Epfo binubira ko Ramaphosa yohereje abana babo gupfira mu ntambara afitemo inyungu ze bwite. Ngo bapfa ku bwinshi kuko batazi neza agace barwaniramo, ndetse ngo batanafite ibikoresho bihagije.

Abasesengura intambara ya Kongo bahamya ko kurwanya M23 ari ubwiyahuzi, kuko ifite impamvu irwanira, ikagira ubuhanga n’umurava kurusha abo ihanganye nabo.

2025-02-11
Editorial

IZINDI NKURU

Itangazamakuru rya Uganda mu kugoreka nkana ukuri ku iyicwa rya Camille Nkurunziza

Itangazamakuru rya Uganda mu kugoreka nkana ukuri ku iyicwa rya Camille Nkurunziza

Editorial 05 Jun 2019
Kamonyi: Abanyeshuri b’ishuri ribanza rya Gihinga bigishijwe uburyo bwo kugenda mu muhanda

Kamonyi: Abanyeshuri b’ishuri ribanza rya Gihinga bigishijwe uburyo bwo kugenda mu muhanda

Editorial 15 Feb 2016
Uko Intumwa yihariye ya Loni, Rachel Kyte abona urwego rw’ingufu mu Rwanda

Uko Intumwa yihariye ya Loni, Rachel Kyte abona urwego rw’ingufu mu Rwanda

Editorial 29 Mar 2018
Irindi shema ry’u Rwanda: Rwandair ku mwanya wa kabiri muri Afrika ku rutonde rw’ uko amasosiyete atwara abantu n’ibintu mu kirere yarushanyije gutanga serivisi nziza mu mwaka wa 2021

Irindi shema ry’u Rwanda: Rwandair ku mwanya wa kabiri muri Afrika ku rutonde rw’ uko amasosiyete atwara abantu n’ibintu mu kirere yarushanyije gutanga serivisi nziza mu mwaka wa 2021

Editorial 20 Oct 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Aba “contre-succès” nibashakishe ibindi birego, naho icyo gusambanya abagore ku ngufu nticyafata RDF
Amakuru

Aba “contre-succès” nibashakishe ibindi birego, naho icyo gusambanya abagore ku ngufu nticyafata RDF

Editorial 17 Oct 2024
Minisitiri  Mushikiwabo yahishuye byinshi  kuri AU Summit igiye kubera mu Rwanda
Mu Mahanga

Minisitiri Mushikiwabo yahishuye byinshi kuri AU Summit igiye kubera mu Rwanda

Editorial 10 Jun 2016
Ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi rishishikajwe n’amatora kurusha ubumwe bw’Abarundi
INKURU NYAMUKURU

Ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi rishishikajwe n’amatora kurusha ubumwe bw’Abarundi

Editorial 23 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru