Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru” Jeune Afrique “, Perezida wa Angola, João Lourenço yatangaje ko asanga igihe kigeze ngo inshingano yari afite z’ubuhuza mu kibazo cya Kongo zegurirwe undi mukuru w’igihigu.
Perezida Lourenço yavuze ko ntako atagize ngo yumvishe mugenzi we wa Kongo, Félix Tshisekedi, ko ikibazo cy’intambara iyogoza igihugu cye kizakemurwa gusa n’inzira y’imishyikirano, ariko Tshisekedi akabyima amatwi.
Perezida Lourenço ati:”Mpereye ku rugero rw’igihugu cyanjye, Angola, nabwiye kenshi Perezida Tshisekedi ko nta muti ushobora kuva mu ntambara. Murabizi ko twabaye mu ntambara igihe kinini, ariko yaje kurangizwa n’imishyirano hagati ya Leta n’umutwe wayirwanyaga wa UNITA, ndetse tunagirana ibiganiro n’igihugu cy’Afrika y’Epfo cyari cyarohereje ingabo ku butaka bwacu, ari nabyo byatanze amasezerano y”amahoro muw’1998.
Inama zinyuranye zabereye i Luanda muri Angola, zasabye Leta ya Kongo kugirana ibiganiro bitaziguye n’umutwe wa M23 uyirwanya, kandi ikagira uruhare mu gusenya umutwe w’abajenosederi wa FDLR.
Imyanzuro ya Luanda yanashyigikiwe n’umuryango mpuzamahanga muri rusange, nawo usaba kurangiza intambara ya Kongo binyuze mu nzira y’ibiganiro. Ibi Tshisekedi ntabikozwa, kuko yarahiye kenshi ko atazigera ashyikirana na M23, yita ” umutwe w’iterabwoba. Gusenya FDLR nabyo yarabyanze, kuko yamaze no kuyinjiza mu ngabo ze, akaba anakomeje kuyifasha mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Nyuma y’inama yagombaga guhuza Perezida Kagame w’uRwanda na mugenzi we wa Kongo i Luanda tariki 15 Ukuboza 2024, ariko igapfuba kubera ko, ku munota wa nyuma, abategetsi ba Kongo bisubiyeho bakanga umwanzuro wo gushyikirana na M23, nyamara bari babyemereye umuhuza, Perezida Kagame yavuze ko atazasubira mu nama nk’izo zo gutesha abantu igihe gusa.
Nyuma y’aya mananiza yose rero, Perezida Lourenço amanitse amaboko, kuko asanga gukomeza ubuhuza butagira icyo bugeraho ari ukuvunwa n’ubusa.
Kuri uyu wa gatandatu, tariki 15 Gashyantare 2025, nibwo Perezida Lourenço azatangira kuyobora Umuryango w’Afrika Yunze Ubumwe.
Uwo mwanya wakamuhaye ububasha bwo gukemura ikibazo cya Kongo, ariko yabwiye “Jeune Afrique” ko imirimo myinshi imutegereje atayibangikanya n’iy’ubuhuza [abonamo amananiza].
Angola ni kimwe mu bihugu bigize Umuryango w’Afrika y’Amajyepfo, SADC, wohereje ingabo muri Kongo, ariko nta musirikati wa Angola uzirimo.
Izo ngabo za SADC zifatanyije n’za ku Leta ya Kongo, iz’uBurundi, abajenosideri ba FDLR n’indi mitwe y’abagizi ba nabi, zananiwe gukoma imbere M23, ahubwo urwo ruvangitirane rw’abarwanirira Tshisekedi, rwijandika mu bikorwa bihohotera Abatutsi b’Abanyekongo.
Amateka azazirikana ko Angola yanze gushora abasirikari bayo mu ntamba ya Kongo ihitana benshi, igasenya byinshi, kandi umuti urambye ari uwo kwicarana, Abakongomani bagakemura ibibazo by’igihigu cyabo babihereye mu mizi.