• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

  • Rwanda Premier League yasinyanye na Banki ya Kigali amasezerano yo kwitirirwa shampiyona y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 5 n’igice, afite agaciro k’arenga miliyari Eshatu z’amafaranga y’u Rwanda   |   24 Apr 2026

  • FERWAFA yafatiye ibihano abagaragayeho match-fixing’mu ikipe y’Amagaju FC n’uwa Gorilla wasutse ibitamenyekanye mu kibuga   |   24 Apr 2026

  • Perezida Paul Kagame yitabiriye itangizwa rya Shampiyona Nyafurika yʼAmakipe yʼAbagabo muri Volleyball, yatangiye APR VC yitwara neza   |   22 Apr 2026

  • APR VC irakina na Black Rhinos VC mu mukino wo gufungura ku mugaragaro Shampiyona Nyafurika, CAVB Men’s Club Championship 2026   |   22 Apr 2026

  • U Rwanda rwatsinze Reta Zunze Ubumwe za Amerika ku kinyuranyo k’inota rimwe muri ICC Women’s Challenge   |   21 Apr 2026

You are at :Home»Amakuru»Nyuma y’imikino ya nyuma ya shampiyona ya Volleyball yaraye ikinwe, imikino ya Kamarampaka iratangira kuri uyu wa Gatanu

Nyuma y’imikino ya nyuma ya shampiyona ya Volleyball yaraye ikinwe, imikino ya Kamarampaka iratangira kuri uyu wa Gatanu

Ubwanditsi 12 Mar 2025 Amakuru, IMIKINO

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Werurwe 2025 nibwo imikino isoza shampiyona y’umukino w’intoki ya Volleyball yaraye isojwe hakaba hategerejwe imikino ya kamarampaka ikinwa guhera kuri uyu wa Gatanu.

Imikino yaraye ikinwe n’iyo mu kiciro cy’Abagabo aho ikipe ya Police VC ariyo yabanje ikina na EAUR, umukino warangiye Police itsinze amaseti 3-1.

Nyuma yaho APR VC yatsinze RP Ngoma College amaseti 3-0 naho REG VC itsinda Kepler VC amaseti 3-2 bituo hanamenyekana uko amakipe azahura.

Mu mikino ya kamarampaka, ikipe ya mbere igomba guhura n’iyabaye iya Kane naho iya kabiri igakina n’iyabaye igatatu muri shampiyona iba irangiye.

Kuri ubu mu Bagabo, Ikipe ya mbere ni Police VC, APR VC yasoje ari iya kabiri, Kepler VC yabaye iya gatatu naho REG VC yasoje iri ku mwanya wa kane.

Mu kiciro cy’Abagore, ikipe ya Police WVC niyo yasoje iyoboye, RRA WVC iba iya kabiri, APR WVC iba iya Gatatu naho ku mwanya wa Kane hariho Kepler WVC.

Biteganyijwe ko imikino ya kamarampaka izakinwa mu buryo bwaho ikipe izagera ku mukino wa nyuma ibanje gutsinda byibuze imikino 2 muri itatu iba iteganyijwe.

Nk’uko byatangajwe n’ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volleyball mu Rwanda, FRVB, batangaje ko kwinjira kuri iyi mikino buri munsi ari ukwishyura amafaranga ibihumbi bitanu, ikazabera muri Petit Stade.

Uko imikino ya Kamarampaka izakinwa uhereye kuri uyu wa Gatanu:

6PM: Kepler WVC vs Police WVC

8PM: Police VC vs REG VC

Ku wa gatandatu:

4PM: RRA WVC vs APR WVC

6PM: APR VC vs KEPLER WVC

2025-03-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Tanzania-Imvugo yakoreshejwe na Zari abenshi bayifashe nko gukina ku mubyimba  Wema Sepetu uri mu cyunamo

Tanzania-Imvugo yakoreshejwe na Zari abenshi bayifashe nko gukina ku mubyimba Wema Sepetu uri mu cyunamo

Ubwanditsi 23 Feb 2016
Shyaka Gilbert akomeje kwambika ubusa abamushukaga ngo arwanye Leta

Shyaka Gilbert akomeje kwambika ubusa abamushukaga ngo arwanye Leta

Ubwanditsi 15 Feb 2022
Ibyihebe by’abanyarwanda 25 bashyizwe ku rutonde kubera gushyigikira iterabwoba

Ibyihebe by’abanyarwanda 25 bashyizwe ku rutonde kubera gushyigikira iterabwoba

RUSHYASHYA 16 Oct 2025
APR FC yatomboye Ivoire Olympique , Rayon Sports izahura na Intare FC – Uko amakipe azahura muri 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro 2023

APR FC yatomboye Ivoire Olympique , Rayon Sports izahura na Intare FC – Uko amakipe azahura muri 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro 2023

Ubwanditsi 24 Feb 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mu mvugo yuje icyizere, Perezida Tshisekedi yashimye amasezerano y’amahoro yasinywe n’u Rwanda na Congo muri Amerika
Amakuru

Mu mvugo yuje icyizere, Perezida Tshisekedi yashimye amasezerano y’amahoro yasinywe n’u Rwanda na Congo muri Amerika

Ubwanditsi 01 Jul 2025
Huye: Urubyiruko rw’abakorerabushake mu kwicungira umutekano rwasabwe kuzirikana inshingano zarwo
Amakuru

Huye: Urubyiruko rw’abakorerabushake mu kwicungira umutekano rwasabwe kuzirikana inshingano zarwo

Ubwanditsi 08 Feb 2016
Uganda: Abasirikare 2 ba UPDF bakorewe iyicarubozo ku munsi w’umurimo
Mu Rwanda

Uganda: Abasirikare 2 ba UPDF bakorewe iyicarubozo ku munsi w’umurimo

Ubwanditsi 05 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru