• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

You are at :Home»Amakuru»Rutsiro: Ubutwari bw’Umurinzi w’igihango Rwamucyo warokoye Abatutsi barenga 400 yifashishije ubwato

Rutsiro: Ubutwari bw’Umurinzi w’igihango Rwamucyo warokoye Abatutsi barenga 400 yifashishije ubwato

Ubwanditsi 13 Apr 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

Izina niryo muntu koko, Rwamucyo Juvénal ni umuturage wo mu Karere ka Rutsiro warokoye Abatutsi barenga 400 akoresheje ubwato nyamara na we yarahigwaga, avuga ko yabitewe no guhora abona akarengane Abatutsi bakorerwaga n’ubutegetsi bwariho, bityo akumva abafitiye impuhwe nk’abantu bari mu kaga.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, RwamucyoJuvénal yari afite imyaka 43 y’amavuko. Yari atuye mu nkengero z’Ikiyaga cya Kivu mu Murenge wa Mushubati y’ubu, icyo gihe hakaba hari muri Komini Mabanza muri Perefegitura ya Kibuye. Uku guturira ikiyaga ngo byatumye amenya neza koga no gutwara ubwato.

Ubu bumenyi buhanitse mu koga no gutwara ubwato ni bwo Rwamucyo yifashishije arokora bamwe mu Batutsi bahigishwaga uruhindu n’Interahamwe.

Yabashyiraga mu bwato bwa moteri yari yatiriye inshuti ye yari ituye ku Kirwa cya Idjwi cyo muri Kongo, akabambukanayo babanje guca ku Kirwa cya Nyamunini yari afiteho urwuri.

Rwamucyo asobanura ko atazi umubare w’abo yarokoye muri ubu buryo ariko ngo barenga 400.

Rwamucyo na we yarahigwaga muri Jenoside, ndetse abicanyi bishe umugore we n’abana be barindwi, nyina umubyara, bashiki be batandatu, n’abandi batandukanye bo mu muryango we.

Ibi ntibyamuciye intege kuko yagerageje kurokora Abatutsi nubwo na we yahigwaga ndetse ashobora kubanza gukiza amagara ye.

Umwe mu barokowe na Rwamucyo, umusaza Kayumba Gerase utuye mu Murenge wa Boneza, avuga ko ubwo yabagezaga ku Kirwa cya Nyamunini mbere y’uko bakomereza ku Idjwi, ngo yanababagiraga inka ze yari yoroye, buri wese agafata inyama zo kurya nta kiguzi abasabye.

Nk’uko tubikesha urubuga rwa RBA, Rwamucyo Juvénal, nyuma yo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi, yiteje imbere ku buryo ubu yikorera ku giti cye. Ni n’umurinzi w’igihango ku rwego rw’Akarere ndetse yanabiherewe icyemezo cy’ishimwe.

Iyo rero tuvuga kuba intwari ni ibikorwa si amagambo, Intego ya buri munyarwanda wa none yakabaye kumva ko abereyeho igihugu kurusha kwiberaho, Haharanirwe kutibagirwa Jenoside yakorewe abatutsi kandi ibe intego ko Jenoside itazongera ukundi, abarinzi b’igihango rero bakoreye u Rwanda mu ntege nke bari bafite tubaha agaciro gakomeye ndetse no kubafata nk’urugero mu Banyarwanda n’abandi baturarwanda.

2025-04-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Komite y’inzego z’Iperereza n’Umutekano muri Afurika yahuriye mu nama I Addis Ababa

Komite y’inzego z’Iperereza n’Umutekano muri Afurika yahuriye mu nama I Addis Ababa

Ubwanditsi 23 Jan 2017
Umugabo yasabye urukiko gutaburura Amafaranga yashyizwe mu mva y’umugabo wa Zari kubera ko hari Abantu bakennye bayakeneye

Umugabo yasabye urukiko gutaburura Amafaranga yashyizwe mu mva y’umugabo wa Zari kubera ko hari Abantu bakennye bayakeneye

Ubwanditsi 03 Jun 2017
Mafia yo Kunyereza Amafranga Ya Leta Hagati Ya Museveni Na Nkurunziza

Mafia yo Kunyereza Amafranga Ya Leta Hagati Ya Museveni Na Nkurunziza

Ubwanditsi 05 Oct 2018
Ubutegetsi bwa Tshisekedi bwigana ingoma ya Yuvenali Habyarimana mu mahano yose, nk’aho Habyarimana we byamuhiriye

Ubutegetsi bwa Tshisekedi bwigana ingoma ya Yuvenali Habyarimana mu mahano yose, nk’aho Habyarimana we byamuhiriye

Ubwanditsi 28 Jul 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 19 Dec 2020
Kigali: Umugabo wari wambaye imyenda ya gisirikare yarashwe akekwaho kwiba imashini zizwi nk’ibiryabarezi
Mu Rwanda

Kigali: Umugabo wari wambaye imyenda ya gisirikare yarashwe akekwaho kwiba imashini zizwi nk’ibiryabarezi

Ubwanditsi 21 Mar 2019
Abapolisi 125 basoje myitozo yo gukumira no kurwanya iterabwoba
Mu Rwanda

Abapolisi 125 basoje myitozo yo gukumira no kurwanya iterabwoba

Ubwanditsi 26 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru