• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Igisambo Mbayahaga cyahawe akazi ko gucamo amacakubiri abanyamulenge

Igisambo Mbayahaga cyahawe akazi ko gucamo amacakubiri abanyamulenge

Editorial 15 Jul 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Mu nkuru y’ubushize twabagejejeho uburyo uwiyita Pasiteri Isidore Mbayahaga atunzwe no kwishyurwa kubera gusenya ibyo asanze akoreshejeje umunwa we kubera nta mu mutwe n’amashuri afite byamurengera ngo abone akazi akoresheje ubushobozi bwe. Twababwiye uko yagambaniye bagenzi be bo muri UPRONA akayisenya maze akagororerwa imyanya itandukanye itajyanye n’amashuri ye ya secondaire yarangije gusa.

Amakuru Rushyashya ifite yizewe nuko Isidore Mbayahaga yahawe icyo yise ikiraka cyo gucamo amacakubiri abanyamulenge bikozwe na Lt Gen Pacifique Masunzu, umunyamulenge ukorera Leta ya Kinshasa washyize inda yimbere yiyemeza kumarira ku icumu benewabo

Mbayahaga abonye ifaranga niyo byasaba kwihakana umuryango we bwite yabikora ako kanya. Amaze guhabwa amadorali na Pacifique Masunzu, Mbayahaga amaze iminsi ashaka guteranya Abanyamulenge no gushaka gucamo ibice ihuriro AFC/M23/Twirwaneho. Ibi kandi abikora abijyanisha no gutagatifuza ingabo z’u Burundi ziri muri Congo kugirango ibibazo by’ingutu byugarije iki gihugu imbere bitagaragara hariko kubura igitoro, ruswa, kutagira amadevize, kubangamira uburenganzira bwa muntu n’ibindi

Ingabo z’u Burundi ziri muri Congo ku nyungu z’agatsiko ka Ndayishimiye, dore ko buri musirikari abarirwa amadorali menshi ariko umusirikari yakira intica ntikize, yagwa muri Congo umuryango we ntugire icyo ubona kuko bababwira ko akiriho ari ku rugamba.

Ibi byahumiye ku mirari aho Ndayishimiye yohereje imbonerakure muri Congo azishoye ku rugamba ngo zirwane na M23 kandi nta myitozo, zikahasiga ubuzima, Ndayishimiye akishyurwa amadorali yabaye ingume mu gihugu cye. Imiryango y’imbonerakure zaguye ku rugamba amaso agahera mu kirere.

Ibi byose rero, Mbayahaga yarishyuwe ngo agaragaze ko ubutegetsi bwa Ndayishimiye nta kibazo bufite ndetse no gushaka kuryanisha abanyamulenge.

Uyu mbayahaga washyize imbere inda ye, dore ko anayifite agaragaza ko arya koko, abeshejweho no kwakira amafaranga ngo avuge iki niki. Niko yazamutse muri politiki arega anabeshyera bagenzi be, ndetse Ndayishimiye ashaka kumugaragaza nk’iturufu ko Abatutsi bashigikiye CNDD FDD.

Mbayahaga asigaye yirirwa kuri YouTube Channels zibogamiye kuri CNDD FDD atanga ubwo burozi buhuma amaso abarundi ndetse bugamije gucamo amacakuburi abanyamulenge.

Twibukiranye Mbayahaga ni muntu ki? Mbayahaga ni igisahiranda cyakora igishoboka cyose ngo agere kure mu kazi kuko aziko nta mashuri afite. Ubu ayobora ikigo gishinzwe nyiramugengeri mu gihugu cy’u Burundi kizwi nka ONATOUR aha akaba yarahageze avuye kuba Umukuru w’ubucuruzi (Directeur Comerciale) mukigo ONATEL.

Iyi myanya yose yayigezeho adafite amashuri dore ko abura umwaka umwe ngo yuzuze amashuri yisumbuye azwi nka Humanites mu Burundi. Kaminuza ntayo Mayahaga yigeze akandagiramo. Iyi mirimo yose yayigezemo kubera ubutiriganya no kugambanira bagenzi be. Ari muri ba Batutsi CNDD FDD ikeneye b’ingwiza murongo bashyiramo ngo Ndayishimiye avuga ko yubahiriza amasezerano y’Arusha.

Mbayahaga wiyita umukozi w’Imana kandi yarabaswe n’inzoga kuko yirirwaga ku Mugumbya ahari icyicaro cya UPRONA harimo n’akabari ubundi agasetsa abantu no gusebya abandi ngo bamugurire inzoga z’ubuntu. Igihe Terence Sinunguruza yari Minisitiri w’Ubtabera yamwikuruyeho amubera nk’umugaragu maze Terence Sinuguruzwa agizwe Vici Perezida amugira ushinzwe Protocole. Terence ntabwo yari aziko yizaniye Satani iruhande kuko Terence wabarizwaga muri UPRONA itaravugaga rumwe na CNDD FDD yanengaga CNDD FDD na Perezida Pierre Nkurunziza bari mu modoka, Mbayahaga yamufataga amajwi.

Aya majwi Mbayahaga yayashyikirije umuryango wa Nkurunziza maze bibera ibyago Terence Sinuguruzwa nawe wahise akura ku mirimo Mbayahaga. Ariko Terence yaje kuva ku mwanya nka nyuma y’amezi atatu naho Mbyahaga agororerwa kuba Directeur Commerciale muri ONATEL.

Mbayahaga yahise yikuba kuri Denyse Nkurunziza muri Eglise ye izwi nka “Eglise du Rocher”, nyuma ashinga idini rye yise Vision de Jésus-Christ riherereye mu Ngagara muri Bujumbura.

Mbayahaga atumwe na CNDD FDD yashenye UPRONA maze igice cye avuga ko gishigikiye CNDD FDD muri 2020 na Kandida Evariste Ndayishimiye maze yirukanwa muri UPRONA muri 2021.

Ari Directeur Commerciale muri ONATEL yanyereje asaga miliyoni 15 z’amarundi. Mbayahaga yumvikana avuga ibyo CNDD FDD ishaka. Niwe batumye gusebya Gen Bunyoni aho yumvikanye avuga umugani w’ikinyoni bita “Igifyoti” mu nyigisho Mayahaga yatanze mu masengesho ya CNDD FDD yabereye Gitega ku wa 29.9.2022.

Mu mpera za Kanama 2022 yari yigishije ko amahasa adasangira intebe y’ubwami, aakaba yarunganiwe na Perezida Ndayishimiye yamenyesheje ko hari abategetsi bagiye gukurwa, iminsi mike imbere yo gutangaza ko hari ba #Maconco mu butegetsi bategura kumuhirika

Byarangiye hirukanwe Général Bunyoni, Général Gabriel Nizigama batazira Tibia, Général Etienne Ntakarutimana batazira Steve, ndetse n’abaminisitiri bari abatoni kuri Perezida Nkurunziza.

Mbayahaga yigisha politiki ya CNDD FDD mu izina ry’Imana zikwiye kwamaganwa kuko zafatwa nka Politiki zurwango. Kuba Ingabo z;u Burundi zarakubiswe inshuro muri Congo, abantu nka Mbayahaga barakoreswa ngo bagaragaze ko zihagaze neza, zahagaritse M23 kandi M23 yarbashushubikanyije kuva Masisi ku gera mu nknegero za Uvira.

Mu rwego rw’amasezerano y’Arusha CNDD FDD ikeneye abatutsi b’ibigoryi kandi bakorera inda zabo nka Mbayahaga n’abandi. Ntabwo bakorera igihugu bashyirwaho kugirango batabangamira CNDD FDD.

Kuba Mbayahaga yavuga kuri Perezida Kagame cyangwa General Kabarebe ni uko aba aribyo aba yatumwe na CNDD FDD, baravuga ngo nubona imbwa mu giti ntuzibaze uburyo yagezeyo ahubwo uzibaze ku wayishyizeyo.

2025-07-15
Editorial

IZINDI NKURU

Minisiteri ya Siporo yagaragaje amabwiriza mashya yemerera shampiyona y’u Rwanda gusubukurwa

Minisiteri ya Siporo yagaragaje amabwiriza mashya yemerera shampiyona y’u Rwanda gusubukurwa

Editorial 08 Jan 2022
Igihano cya Rwabukombe, impano u Budage bwahaye Abanyarwanda- Min.Mushikiwabo

Igihano cya Rwabukombe, impano u Budage bwahaye Abanyarwanda- Min.Mushikiwabo

Editorial 03 Jan 2016
Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Angola

Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Angola

Editorial 21 Mar 2019
Aba-Ofisiye 1015 ba Polisi bazamuwe mu ntera, abandi 111 bashyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru

Aba-Ofisiye 1015 ba Polisi bazamuwe mu ntera, abandi 111 bashyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru

Editorial 12 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ingabo z’u Rwanda zifite inshingano zidasanzwe zo kurindira umutekano Perezida wa Centrafrique kugera ku muturage wo hasi no gukumira ibitero by’inyeshyamba
Amakuru

Ingabo z’u Rwanda zifite inshingano zidasanzwe zo kurindira umutekano Perezida wa Centrafrique kugera ku muturage wo hasi no gukumira ibitero by’inyeshyamba

Editorial 21 Jan 2021
Tumenye  bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda ( Igice cya 5)
ITOHOZA

Tumenye bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda ( Igice cya 5)

Editorial 17 Mar 2016
Tanzania irashinja Amerika kuba yaratumye abasirikare bayo bicirwa  Congo
INKURU NYAMUKURU

Tanzania irashinja Amerika kuba yaratumye abasirikare bayo bicirwa Congo

Editorial 27 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru