• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Etienne Gatanazi Yeruye Yanika Ifu Mu Muyaga Ashakira Ibigaze Mu Bigarasha

Etienne Gatanazi Yeruye Yanika Ifu Mu Muyaga Ashakira Ibigaze Mu Bigarasha

Ubwanditsi 28 Jul 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Izina Etienne Gatanazi ryatangiye kumvikana mu itangazamakuru mu ntangiro z’umwaka 2010 nyuma yo kwiga uburezi mu ryahoze ari Ishuri Rikuru ry’Uburezi (KIE), akanigisha indimi mu ishuri ryari i Remera; Etienne Gatanazi ni umwe mu bigaragaje mu gihe gito aho yakoreye ibigo bya leta n’ibyigenga bitandukanye birimo RBA ikiri Orinfor, KFM, n’ibyo ku rwego mpuzamahanga nka Deutsche Welle y’Abadage na CGTN y’Abashinwa.

Abazi n’ababanye na Etienne Gatanazi mu itangazamakuru, bamuzi nk’umugabo w’umuhanga mu kubaza baba aboroheje n’abakomeye, akabimenya mu Kinyarwanda no mu ndimi z’amahanga zirimo Igifaransa n’Icyongereza yaminuje mu iseminari ku Rwesero.

Nyuma ya Covid 19 ubwo Etienne Gatanazi yahagarikaga imikoranire na CGTN yatangiye umurongo wa Youtube anyuzaho ibiganiro byibanda cyane kuri politiki, rimwe yahamagaraga abayobozi cyangwa abandi bantu biganjemo abanyepolitiki, aho wasangaga ababaza ibibazo bitandukanye bijyanye n’ibyo bashinzwe cyangwa se ibijyanye n’ubuzima bw’igihugu akabikora kinyamwuga

Guhera mu mpera z’umwaka wa 2020 abantu batangiye kwibaza ku bunyamwuga bwa Gatanazi, ahanini babihereye ku batumirwa yari asigaye aha ijambo biganjemo abasebya Leta, abashinjwa gupfobya Jenoside n’abandi kandi ugasanga noneho uruhande rutumva ibintu kimwe nabo rwo rutatumiwe.

Kubera inzara no kuyoborwa n’inda nini; Etienne Gatanazi yatangiye Kwigomeka atangira kwiyunga ku bigarasha harimo n’abasize bahekuye u Rwanda.

Urugero nko kuwa 28 Gashyantare 2021; nibwo noneho Etienne Gatanazi yagaragaraga mu cyiswe ‘Imyigaragambyo’ yo kwamagana ifungwa rya Yvonne Idamange Iryamugwiza wafashwe akekwaho ibyaha bitandukanye, byiganjemo ibyo yakoze yifashishije YouTube.

Ni imyigaragambyo yateguwe n’Abanyarwanda baba mu mahanga ariko bibumbiye mu matsinda azwiho guharabika Leta y’u Rwanda. Mu bayitabiriye harimo abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, abakomoka ku babyeyi bagize uruhare rukomeye muri Jenoside, abakomoka ku bantu bahoze muri Parmehutu muri za 1959, abazwiho gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no kuyikerensa, abazwiho kubeshya ko bacitse ku icumu [byahe byo kajya], abarwanya Leta mu rwego rwo kwishakira amaramuko n’abandi

Ese tubyite kujya gutara inkuru ? OYA.

Kuko Ubwo Etienne Gatanazi yahabwaga ijambo muri iyo myigaragambyo yareruye aravuga ati : Ndishimye kubona Abanyarwanda benshi ubusanzwe ntinya kuvugana na bo kubera ibibazo bimwe na bimwe nka biriya Idamange yavugaga, ariko bigera aho nkavuga ngo ‘noneho reka mbivugire kuri YouTube”.

Yakomeje asa nk’usobanura uburyo mu Rwanda nta bwisanzure bwo kuvuga icyo umuntu ashaka buhari, n’ubwo nta na rimwe aravuga ko hari uramubuza gukora ibiganiro cyangwa ngo amutegeke ibyo kuvuga n’ibyo areka kuri Real Talk TV.

Yagize ati “Ikintu kiriho, ni uko ibintu by’ubwisanzure bwo kuvuga hano mu Rwanda [ntibihari]. Igituma ubona umuntu ashobora gusohoka nka kuriya nka Idamange akavuga kuriya, umuntu utari uzwi [kuko] si umunyamakuru, si umuntu uharanira uburenganzira bwa muntu [activist], nyuma y’iminsi itatu, akaba abaye umu-activist, ni uko uburenganzira bwo kuvuga bufunze cyane.” 

Ibi bisubizo n’ikiganiro Etienne Gatanazi yatanze muri iyi myigaragambyo bisobanura neza ko Gatanazi yari azi neza abo bari kumwe ; bari bagizwe n’ abarwanya Leta ndetse n’abahakana Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda; kuko  iyo Etienne Gatanazi aba yaragiye gutara inkuru, yari bubaze abo bagiye kwigaragambya icyatumye bajya kwigaragambya ariko ntafate uruhande ibintu binyuranije na ethics y’abanyamakuru, ndetse nk’umuntu wari uzwiho ubunyamwuga nyuma yo kwitabira iyo myigaragambyo yari kubaza inzego z’ubutabera cyangwa Leta y’u Rwanda bagahabwa umwanya muri iyo nkuru, bakisobanura. Kuba rero yaragagaye nk’umutumirwa kandi akerekana uruhande ahagazeho , byemeza nta gushidikanya ko ari mu runana rw’abarwanya Leta ndetse n’abahakana n’abapfobya Genocide yakorewe abatutsi bari bateguye iyo myigaragambyo.

Mu bari kumwe na Gatanazi barimo nka Denise Zaneza, umukobwa w’imfura wa Marcel Sebatware ushinjwa uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Sebatware yihishe mu Bubiligi.

Uyu mukobwa azwi cyane mu biganiro no mu nyandiko zipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibindi bikorwa bigamije gusiga ibyondo Leta y’u Rwanda.

Hitabiriye na Placide Kayumba, ari na we washinze akabanza no kuyobora umuryango Jambo Asbl ukorana n’umutwe wa FDLR. Ni umuhungu wa Dominique Ntawukuriryayo wabaye Su-Perefe wa Gisagara, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ntawukuriryayo yakatiwe gufungwa imyaka 25 n’urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda.

Natacha Abingeneye ari na we Perezida wa Jambo Asbl, yitabiriye imyigaragambyo yo gutabariza Idamange, ni umukobwa wa Juvénal Uwiringiyimana wabaye Minisitiri w’Ubucuruzi n’Umurwanashyaka wa MRND. Muri Kamena 2005 yahamagajwe na ICTR, aza gupfa urubanza rwe rutarangiye.

Mu bandi baba mu Rwanda bitabiriye imyigaragambyo yo kuri YouTube harimo Ingabire Victoire washinze FDU Inkingi. Uyu yakatiwe ku byaha birimo kugambanira igihugu no kurema umutwe w’abagizi ba nabi. Yahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika mu 2018.

Etienne Gatanazi kuba yarahisemo umurongo wo kwifatanya n’abarwanya Leta ntakiza byaguha kuko uretse ingengabiterezo ya Genocide n’intekerezo za Parmehutu n’ibinyoma ntakindi bafite batanga.

Bamwe batangiye gusobanura imikorere ya Etienne Gatanazi bakoresheje umugani uzwi cyane ugira uti:” Ubutoni bwa cyane bunyaza mu ngo y’ibwami’’ kuko mu ngero zose zaba iza vuba ndetse n’iza kera ; yaba abitandukanije n’ibigarasha bagaragaza ko iyo bareba Gatanazi wa none ari we gisobanuro cyiza cyuwo mugani ; kuko aho yari mu gihugu kimuha amahirwe nk’abandi banyarwanda bose, yarangiza akisuga ibigarasha bidafite na kimwe kizima byamuha kuko yishyizeho ikimwaro cyo kwigaragaza nk’umwanzi w’igihugu kuko yisunze abakifuriza inabi no gusubira mu mateka mabi.

Muri iyo myigaragambyo harimo kandi na Bernard Ntaganda wirukanywe mu Ishyaka PS-Imberakuri yashinze, wongeye gusa nk’uwibutsa agaciro ke kameze nk’akacyendereye, akavuga ko burya bwose ibyo ba Idamange bakoze ari we babikesha, kuko ari umwe mu baharuye inzira banyuzemo.

Mu gihe aba bose bitabiriye iyi myigaragambyo bubakiye ku ngengabitekerezo yo fupfobya no guhakana genocide no kwanga u Rwanda ni iki Gatanazi yabakuraho kindi?

Rugamba Sipiriyani yakoze mu nganzo araririmba ati “Inda nini muyime amayira”, kuko “igira inama mbi, ikaguteranya n’inshuti ukayitenguha, ukayita ukaba umugaragu w’inda”.

Kuba rero umuntu yareba ku nda ye akifatanya n’abarwanya igihugu kubera gusa amaronko abibonamo, ni inzira y’ubusamo ishobora kumuha umugati uyu munsi, ikamuhirika mu manga ejo ; Etienne Gatanazi niwo murongo yahisemo kandi ubundi yagakwiye gusubiza amaso inyuma akareba n’abandi bisunze ibigarasha ko ntacyo bagezeho uretse kwangara no kubaho ubuzima bwabo bwo batagira gakondo; nibyo Gatanazi yahisemo kwanika ifu mu muyaga yiyemeza gushakira ibigaze mu bigarasha.

2025-07-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Interahamwe n’ibigarasha byabaga muri Zambiya byatangiye gukwira imishwaro nyuma y’aho polisi y’icyo gihugu n’iy’u Rwanda ziyemereje gufatanya mu guhashya abanyabyaha

Interahamwe n’ibigarasha byabaga muri Zambiya byatangiye gukwira imishwaro nyuma y’aho polisi y’icyo gihugu n’iy’u Rwanda ziyemereje gufatanya mu guhashya abanyabyaha

Ubwanditsi 21 Dec 2020
Hakizimana Hamza ntaho ahuriye na Hakizimana Jean de Dieu Kongo ibeshya ko ari umusirikari wa RDF yafatiye ku rugamba

Hakizimana Hamza ntaho ahuriye na Hakizimana Jean de Dieu Kongo ibeshya ko ari umusirikari wa RDF yafatiye ku rugamba

Ubwanditsi 28 Dec 2024
Kagame yaganiriye na Magufuli ku bucuruzi, ubuhahirane na politiki

Kagame yaganiriye na Magufuli ku bucuruzi, ubuhahirane na politiki

Ubwanditsi 08 Mar 2019
Nta cyahindutse ku muburo wahawe Abanyarwanda ku kujya muri Uganda – Min. Nduhungirehe

Nta cyahindutse ku muburo wahawe Abanyarwanda ku kujya muri Uganda – Min. Nduhungirehe

Ubwanditsi 05 Jan 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yibereye mu Rugwiro, Interahamwe n’Ibigarasha birikirigita bigaseka
Amakuru

Perezida Kagame yibereye mu Rugwiro, Interahamwe n’Ibigarasha birikirigita bigaseka

Ubwanditsi 28 Jun 2025
“Nterwa ishema no kuba umunyarwanda munsi y’ubuyobozi bwa H.E Paul Kagame”– TOM CLOSE
Mu Rwanda

“Nterwa ishema no kuba umunyarwanda munsi y’ubuyobozi bwa H.E Paul Kagame”– TOM CLOSE

Ubwanditsi 04 Jun 2017
Polisi y’u Rwanda ku mwanya wa mbere muri Afurika mu zizerwa n’abaturage
ITOHOZA

Polisi y’u Rwanda ku mwanya wa mbere muri Afurika mu zizerwa n’abaturage

Ubwanditsi 26 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru