• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

You are at :Home»Amakuru»Ngoga Shema Fabrice yemejwe nk’umukandida rukumbi wemerewe kwiyamamariza umwanya w’Umuyobozi wa FERWAFA

Ngoga Shema Fabrice yemejwe nk’umukandida rukumbi wemerewe kwiyamamariza umwanya w’Umuyobozi wa FERWAFA

Ubwanditsi 12 Aug 2025 Amakuru, IMIKINO

Komisiyo y’amatora ya FERWAFA yatangaje urutonde ntakuka rw’abemerewe kwiyamamaza mu matora ya Komite Nyobozi ya FERWAFA ateganyijwe ku wa 30 Kanama 2025, aho Ngoga Fabrice ari we mukandida rukumbi ku mwanya w’umuyobozi mukuru.

Ibi byemejwe hashingiwe ku mategeko shingiro ya FERWAFA, nk’uko yemejwe n’Inteko Rusange yo ku wa 3 Gicurasi 2025, cyane cyane mu ngingo yayo ya 59, agace ka mbere, kavuga ko Komisiyo y’Amatora ari yo ifite inshingano zo gutunganya no kugenzura amatora hakurikijwe amategeko agenga amatora ya FERWAFA.

Nyuma y’uko Bwana Hunde Rubegasa Walter yandikiye Komisiyo y’Amatora ku wa 25 Nyakanga 2025 asaba gukura kandidatire ye n’urutonde yari ayoboye, hashingiwe ku ngingo ya 11, igika cya 3, agace ka (c) k’amategeko agenga amatora yemejwe ku wa 29 Ukwakira 2017, urutonde rwose rwahise ruba imfabusa.

Ibaruwa yanditswe ku wa 29 Nyakanga 2025 na Bwana Rurangirwa Louis na Bwana Ngendahayo Vedaste isaba gutesha agaciro urutonde rw’abakandida bayobowe na Ngoga Fabrice, yateshejwe agaciro na Komisiyo y’Ubujurire, hashingiwe ku ngingo ya 26, igika cya 5 cy’amategeko agenga amatora, ivuga ko ibyemezo bya Komisiyo y’Ubujurire ari ntakuka kandi bidashobora kujuririrwa.

Bityo, Komisiyo y’Amatora yemeje ko Ngoga Fabrice ari we mukandida rukumbi ku mwanya w’Umuyobozi wa FERWAFA.

Amatora y’abagize Komite Nyobozi ya FERWAFA azaba ku wa 30 Kanama 2025.

Urutonde ruyobowe na Bwana SHEMA NGOGA Fabrice nirwo rwemerewe kwiyamamaza:

2025-08-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Vincent Karega: “M23 ntabwo ari u Rwanda kandi Ntabwo irengera inyungu z’u Rwanda ”

Vincent Karega: “M23 ntabwo ari u Rwanda kandi Ntabwo irengera inyungu z’u Rwanda ”

Ubwanditsi 09 Jun 2022
Leta ya Kongo iri mu ihurizo mu kurangiza ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bw’icyo gihugu.

Leta ya Kongo iri mu ihurizo mu kurangiza ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bw’icyo gihugu.

Ubwanditsi 17 Jul 2023
Umunyamabanga w’ikipe ya Bugesera FC, Sam Karenzi yeguye kuri uwo mwanya kubera impamvu ze bwite

Umunyamabanga w’ikipe ya Bugesera FC, Sam Karenzi yeguye kuri uwo mwanya kubera impamvu ze bwite

Ubwanditsi 17 Nov 2021
Mu Rwanda tudakomeje Kubahiriza Ingamba Guma mu Rugo Rusange Irashoboka Cyane Tuyikururiye – Minisitiri Busingye

Mu Rwanda tudakomeje Kubahiriza Ingamba Guma mu Rugo Rusange Irashoboka Cyane Tuyikururiye – Minisitiri Busingye

Ubwanditsi 18 Aug 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

‘Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine
IMIKINO

‘Mvuka mu rwa Gasabo kandi nteye nk’Igisabo’- Nyampinga Honorine

Ubwanditsi 09 Feb 2017
Leah Karegeya afite agahinda ko gufungwa kwa Tumukunde no gusiragizwa na Kayumba Nyamwasa wamucucuye ibyo umugabo we yasize nareke kwitwaza Rushyashya itangaza ibiriho  
INKURU NYAMUKURU

Leah Karegeya afite agahinda ko gufungwa kwa Tumukunde no gusiragizwa na Kayumba Nyamwasa wamucucuye ibyo umugabo we yasize nareke kwitwaza Rushyashya itangaza ibiriho  

Ubwanditsi 30 Mar 2020
Uganda: Yicishije mushiki we, asambanya umurambo we mu kujijisha agamije kumuhuguza imitungo
Mu Mahanga

Uganda: Yicishije mushiki we, asambanya umurambo we mu kujijisha agamije kumuhuguza imitungo

Ubwanditsi 09 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru