Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 19 Kanama 2025 kuri Kigali Pelé Stadium, hatangiye irushanwa rya gicuti ryateguwe na APR FC ryiswe Inkera y’Abahizi.
Ni irushanwa rigamije gufasha amakipe yaryitabiriye gutegura umwaka utaha w’imikino, ariko APR FC, Police FC, AS Kigali zo mu Rwanda ndetde na Azam FC yo muri Tanzania.
Umukino wa mbere wahuje Police FC n’ikipe ya Azam FC yo muri Tanzania, watangiye ku isaha ya Saa kumi watangiye neza ku ruhande rw’ikipe ya Police kuko ku munota wa 20 Police FC yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na rutahizamu Kwitonda Alain ‘Bacca’’z
Ni igitego yatsinze ku mupira yahawe na Ani Elijah wanyuze muri ba Myugariro ba AZam batari bahagaze neza, abo ni Yoro Diaby na Fuentes Mendoza.
Azam FC, itozwa n’umutoza Florent Ibenge, yahise yagerageje guhindura uburyo bw’imikinire ndetse ku munota wa 37, Tepsi Evence atsinda igitego cyo kwishyura nyuma yo gucenga ba myugariro ba Police FC.
Muri uyu mukino wabaye hatari abafana benshi cyane, Igice cya mbere cyarangiye ari 1-1.
Mu gice cya kabiri cy’umukino ntampinduka nyinshi zabayemo kugeza ubwo amakipe yasoje uyu mukino ari igitego kimwe kuri kimwe.
Ibi byatumye hitabazwa Penaliti kugira ngo haboneke ikipe yegukana amanota atatu, aya manota akaba yegukanywe na Azam nyuma yo gutsinda kuri Penaliti 4-3.
Nyuma y’uyu mukino hakurikiyeho undi wari utegerejwe cyane, aho APR FC, ari nayo yateguye irushanwa, yakinnye na AS Kigali.
AS Kigali niyo yatangiye neza, ikinira mu kibuga hagati neza ndetse ku munota wa 7 ibona penaliti nyuma y’uko Dushimimana Olivier ‘Muzungu’ agonganye n’umunyezamu Ruhamyankiko Yvan.
Rutahizamu uherutse kongera amasezerano muri AS Kigali avuye muri Rayon Sport, Rudasingwa Prince niwe wateye iyo penaliti, ayitsinda neza bityo iba iyoboye uwo mukino.
APR FC yagowe n’igice cya mbere cy’umukino, yabikosoye mu gice cya kabiri kuko umutoza Taleb yari yahinduye iyi kipe.
Mu gice cya Kabiri iyi kipe yinjijemo abasanzwe bakina ari ikipe ga mbere,
Byatanze umusaruro ku munota wa 61 ubwo rutahizamu Mamadou Sy yatsindaga igitego cyo kwishyura ku mupira yahawe na Omborenga Fitina.
Iminota 90 y’umukino yarangiye ari igitego kimwe kuri kimwe bityo aya makipe nayo ahya muri Penaliti, aha nijo AS Kigali yegukanye intsinzi kuri penaliti 5-4.
Imikino y’Inkera y’Abahizi irakomeza ku uyu wa Kane, tariki ya 21 Kanama 2025, aho Azam FC izakina na AS Kigali ku isaha ya Saa kumi nahi ku i saa moya APR FC izahura na Police FC.




