Umwe mu bahungu ba Victoire Ingabire Umuhoza, umugore wamaze kumenyerwa ku isi kubera ibikorwa bye by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, yanditse mu kinyamakuru The Hill asaba Perezida Trump ko yakurikirana ifungurwa rya nyina.
Uyu musore yagaragaje amarangamutima yuje amarira y’ingona, avuga ko nyina ari “umuntu uharanira amahoro” ariko akirengagiza ko yafunzwe, nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no guhakana uruhare rw’abakoze Jenoside mu 1994. Ingabire kandi ashinjwa gukorana n’imitwe y’iterabwoba irimo FDLR, igizwe n’abahoze ari abasirikare n’Interahamwe bagize uruhare rukomeye mu kwica Abatutsi muri Jenoside.
Nyamara, ayo magambo y’amarira y’umuhungu we ntashobora gupfuka ukuri. Ingabire yagarutse mu Rwanda mu 2010 avuye mu Buholandi, aho yari yarigize impunzi, aza guhamagarira Abanyarwanda “kwigisha amateka ya Jenoside ku buryo bushyira mu gaciro impande zombi,” amagambo yabonetse nk’uburyo bwo guhakana Jenoside no guha ijwi abicanyi. Ni byo byatumye akatirwa gufungwa imyaka 15, nubwo nyuma y’imyaka 8 ari Perezida Kagame wamuhaye imbabazi mu rwego rwo kugaragaza ko u Rwanda rushyira imbere ubumuntu.
Ariko aho kwikosora, yakomeje ibikorwa byo guhungabanya umutekano, bikaba ari byo byatumye yongera gutabwa muri yombi mu 2024.
Biratangaje kubona umuhungu we yandikira Perezida Trump ngo yivange mu butabera bw’u Rwanda, ashaka kugaragaza nyina nk’umwere. Ibi ni byo byitwa “amarira y’ingona”: kwiyiriza amarira no kwigaragaza nk’abahohotewe mu gihe nyakuri ukuri kwerekana ko Ingabire ari umunyabyaha.




