• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Guverinoma y’u Rwanda irashimira abakinnyi n’abafana b’amasiganwa y’Isi y’Amagare 2025 ari kubera i Kigali bwambere ku mugabane wa Afurika

Guverinoma y’u Rwanda irashimira abakinnyi n’abafana b’amasiganwa y’Isi y’Amagare 2025 ari kubera i Kigali bwambere ku mugabane wa Afurika

Editorial 24 Sep 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, UBUKERARUGENDO, UBUKUNGU

Nyuma y’iminsi itatu y’irushanwa rya shampiyona y’Isi y’’Amagare abakinnyi basiganwa n’ibihe buri umwe ku giti cye (Individual Time Trial – ITT), guverinoma y’u Rwanda irashimira abaryitabiriye.


U Rwanda, nk’igihugu cyakiriye iri rushanwa rikomeye, rurashimira abakinnyi bose bitabiriye ndetse n’abafana bitabiriye ku bwinshi bagaragaza ishyaka n’urukundo bafitiye uyu mukino.

Mu byiciro bitandukanye byitabiriwe, abakinnyi bagaragaje imbaraga zidasanzwe, bamwe bagera ku ntsinzi ikomeye yo kwegukana umudali w’isi:


Marlen Reusser
niwe uheruka kwegukana umudali wa Zahabu mu cyiciro cy’abagore bakuru.


Zoe Bäckstedt
, umwongerezakazi ukiri muto ariko ufite impano idasanzwe, yatsinze mu cyiciro cy’abakobwa batarengeje imyaka 23.


Megan Arens
yigaragaje nk’umukinnyi mwiza w’ahazaza, yegukana umudali wa zahabu mu cyiciro cy’abakobwa batarengeje imyaka 19.

Kabuhariwe Remco Evenepoel wo mu Bubiligi, uzwiho guhatana ku rwego rwo hejuru, yongeye kwandika izina rye mu mateka yegukana intsinzi mu cyiciro cy’abagabo bakuru.


Jakob Söderqvist
wo muri Suwede, yerekanye ubuhanga bw’abasore bakiri bato, atsinda mu cyiciro cy’abahungu batarengeje imyaka 23.


Michael Mouris
wagaragaje imbaraga mu bakirimo kubyiruka, yegukanye intsinzi mu cyiciro cy’abahungu batarengeje imyaka 19.

Nyuma y’aho a ba batsinze mu byiciro bitandukanye, niho Guverinoma y’u Rwanda yashimiye aba bitwaye neza kubera uburyohe n’ubushobozi berekanya.


Aha kandi niho u Rwanda rwongeye gurashimira cyane abaturage barwo ku bwitabire budasanzwe bagaragaje mu mihanda ya Kigali aho iri siganwa ririmo guca.


Iyo urebye abakunzi b’uyu mukino hirya no hino mu mujyi wa Kigali, usanga buri munsi aba ari uw’ibirori, byinyuze mukino ndirimbo, inyambarire ndetse n’ubwitabire budasanzwe.


Kuba Guverinoma y’u Rwanda yanyujije itangazo ryo gushima abitahiriye bose ku mbuga nkoranyambaga, ni ikimenyetso cy’uko mu byiciro bitandukanye leta y’u Rwanda ibonamo kwishima kw’abanyarwanda.

Ibi bikaza biherekezwa n’uko mu mateka ya shampiyona y’isi y’Amagare ari ubwambere uyu mugabane wa Afurika wakiriye iri rushanwa.


Kuba ribereye mu Rwanda, bifite ubusobanuro bwagutse ku benegihugu ndetse na Leta muri rusange idahwema gushyira umuturage wayo ku isonga.

Uhereye uri uyu munsi ndetse n’iminsi isigaye y’irushanwa, abanyarwanda n’abashyitsi bose baratumiwe gukomeza kwitabira no gushyigikira irushanwa rikomeje kubera mu rwa Gasabo.

2025-09-24
Editorial

IZINDI NKURU

Omega, Cirimwami, ibikundanye birajyanye!!

Omega, Cirimwami, ibikundanye birajyanye!!

Editorial 28 Jan 2025
Abantu 17 baguye mu gitero cy’Abiyahuzi muri Burkina Faso.

Abantu 17 baguye mu gitero cy’Abiyahuzi muri Burkina Faso.

Editorial 14 Aug 2017
AMAFOTO: Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard yasuye Amavubi yitegura kwerekeza muri Libya

AMAFOTO: Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard yasuye Amavubi yitegura kwerekeza muri Libya

Editorial 30 Aug 2024
Uwamenye imfura Mukurira, ntiyakwemera ko hari icyo apfana n’imfube Murwanashyaka Thégogène” Gatwa”

Uwamenye imfura Mukurira, ntiyakwemera ko hari icyo apfana n’imfube Murwanashyaka Thégogène” Gatwa”

Editorial 15 Jan 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi y’u Rwanda ikomeje ubukangurambaga bwo kurwanya icuruzwa ry’abantu
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda ikomeje ubukangurambaga bwo kurwanya icuruzwa ry’abantu

Editorial 19 Mar 2016
Davido wahawe BET Award yunamiye umwana wa D’Banj wishwe n’amazi
SHOWBIZ

Davido wahawe BET Award yunamiye umwana wa D’Banj wishwe n’amazi

Editorial 27 Jun 2018
Gen. Kabarebe yavuze kuri Bikindi waririmbaga ko Inkotanyi bazimaze
Mu Rwanda

Gen. Kabarebe yavuze kuri Bikindi waririmbaga ko Inkotanyi bazimaze

Editorial 14 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru