• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Perezida Kagame yakurikiye umukino u Rwanda twatsinzemo Grenada 4-0 rugera ku mukino wa nyuma wa FIFA SERIES   |   28 Mar 2026

  • Ndayishimiye yazanye imikorere mibi mu Muryango w’Ubumwe bw’Afurika   |   28 Mar 2026

  • Ingabire Victoire Umuhoza Yongeye Gukubitirwa Ahareba Inzega   |   27 Mar 2026

  • Amateka Mwasangiye n’abandi kugirango ahinduke abanyarwanda bose bagomba kubigiramo Uruhare   |   25 Mar 2026

  • Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico   |   24 Mar 2026

  • Perezida Kagame yavuze ko kwibagirwa ibifitiye inyungu abaturage ari icyaha   |   23 Mar 2026

You are at :Home»Amakuru»Guverinoma y’u Rwanda irashimira abakinnyi n’abafana b’amasiganwa y’Isi y’Amagare 2025 ari kubera i Kigali bwambere ku mugabane wa Afurika

Guverinoma y’u Rwanda irashimira abakinnyi n’abafana b’amasiganwa y’Isi y’Amagare 2025 ari kubera i Kigali bwambere ku mugabane wa Afurika

Ubwanditsi 24 Sep 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, UBUKERARUGENDO, UBUKUNGU

Nyuma y’iminsi itatu y’irushanwa rya shampiyona y’Isi y’’Amagare abakinnyi basiganwa n’ibihe buri umwe ku giti cye (Individual Time Trial – ITT), guverinoma y’u Rwanda irashimira abaryitabiriye.

U Rwanda, nk’igihugu cyakiriye iri rushanwa rikomeye, rurashimira abakinnyi bose bitabiriye ndetse n’abafana bitabiriye ku bwinshi bagaragaza ishyaka n’urukundo bafitiye uyu mukino.

Mu byiciro bitandukanye byitabiriwe, abakinnyi bagaragaje imbaraga zidasanzwe, bamwe bagera ku ntsinzi ikomeye yo kwegukana umudali w’isi:

Marlen Reusser
niwe uheruka kwegukana umudali wa Zahabu mu cyiciro cy’abagore bakuru.

Zoe Bäckstedt
, umwongerezakazi ukiri muto ariko ufite impano idasanzwe, yatsinze mu cyiciro cy’abakobwa batarengeje imyaka 23.

Megan Arens
yigaragaje nk’umukinnyi mwiza w’ahazaza, yegukana umudali wa zahabu mu cyiciro cy’abakobwa batarengeje imyaka 19.

Kabuhariwe Remco Evenepoel wo mu Bubiligi, uzwiho guhatana ku rwego rwo hejuru, yongeye kwandika izina rye mu mateka yegukana intsinzi mu cyiciro cy’abagabo bakuru.

Jakob Söderqvist
wo muri Suwede, yerekanye ubuhanga bw’abasore bakiri bato, atsinda mu cyiciro cy’abahungu batarengeje imyaka 23.

Michael Mouris
wagaragaje imbaraga mu bakirimo kubyiruka, yegukanye intsinzi mu cyiciro cy’abahungu batarengeje imyaka 19.

Nyuma y’aho a ba batsinze mu byiciro bitandukanye, niho Guverinoma y’u Rwanda yashimiye aba bitwaye neza kubera uburyohe n’ubushobozi berekanya.

Aha kandi niho u Rwanda rwongeye gurashimira cyane abaturage barwo ku bwitabire budasanzwe bagaragaje mu mihanda ya Kigali aho iri siganwa ririmo guca.

Iyo urebye abakunzi b’uyu mukino hirya no hino mu mujyi wa Kigali, usanga buri munsi aba ari uw’ibirori, byinyuze mukino ndirimbo, inyambarire ndetse n’ubwitabire budasanzwe.

Kuba Guverinoma y’u Rwanda yanyujije itangazo ryo gushima abitahiriye bose ku mbuga nkoranyambaga, ni ikimenyetso cy’uko mu byiciro bitandukanye leta y’u Rwanda ibonamo kwishima kw’abanyarwanda.

Ibi bikaza biherekezwa n’uko mu mateka ya shampiyona y’isi y’Amagare ari ubwambere uyu mugabane wa Afurika wakiriye iri rushanwa.

Kuba ribereye mu Rwanda, bifite ubusobanuro bwagutse ku benegihugu ndetse na Leta muri rusange idahwema gushyira umuturage wayo ku isonga.

Uhereye uri uyu munsi ndetse n’iminsi isigaye y’irushanwa, abanyarwanda n’abashyitsi bose baratumiwe gukomeza kwitabira no gushyigikira irushanwa rikomeje kubera mu rwa Gasabo.

2025-09-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amafoto – Amavubi yatsinze Afurika y’Epfo 2-0 ayobora itsinda C mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026

Amafoto – Amavubi yatsinze Afurika y’Epfo 2-0 ayobora itsinda C mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026

Ubwanditsi 21 Nov 2023
Uganda ntidushobora kubagirira nabi ni abavandimwe dusangiye amaraso – Mushikiwabo

Uganda ntidushobora kubagirira nabi ni abavandimwe dusangiye amaraso – Mushikiwabo

Ubwanditsi 13 Mar 2018
Kizito Mihigo arasabira abo yasize mu buroko

Kizito Mihigo arasabira abo yasize mu buroko

Ubwanditsi 16 Oct 2018
Kwangiza Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ntibizabakuraho ikimwaro cy’amaraso y’inzirakarengane mwamennye

Kwangiza Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ntibizabakuraho ikimwaro cy’amaraso y’inzirakarengane mwamennye

Ubwanditsi 04 Jun 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amafoto: Joackiam Ojera wamaze gusinyira Rayon Sports yatangiye imyitozo na bagenzi be mu Nzove
Amakuru

Amafoto: Joackiam Ojera wamaze gusinyira Rayon Sports yatangiye imyitozo na bagenzi be mu Nzove

Ubwanditsi 31 Jan 2023
The Ben yateye utwatsi amakuru yari amaze iminsi avugwa yo kuza gutaramira i Kigali we na Meddy anikoma n’itangazamakuru
Mu Rwanda

The Ben yateye utwatsi amakuru yari amaze iminsi avugwa yo kuza gutaramira i Kigali we na Meddy anikoma n’itangazamakuru

Ubwanditsi 09 Jul 2017
Kiyovu SC yatumije inama y’intekorusange yatangaje Koukouras Petros nk’umutoza mushya wayo
Amakuru

Kiyovu SC yatumije inama y’intekorusange yatangaje Koukouras Petros nk’umutoza mushya wayo

Ubwanditsi 13 Jun 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru