• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Nicolas Sarkozy yafunzwe: Uwari Perezida w’u Bufaransa abaye uwa mbere woherejwe muri gereza kubera ibyaha bya ruswa

Nicolas Sarkozy yafunzwe: Uwari Perezida w’u Bufaransa abaye uwa mbere woherejwe muri gereza kubera ibyaha bya ruswa

Administrator 21 Oct 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI, UBUTABERA

Ahagana saa tatu n’igice z’amanywa, tariki ya 21 Ukwakira 2025, Nicolas Sarkozy wahoze ari Perezida w’u Bufaransa, yinjiye muri gereza izwi nka Prison de la Santé, iherereye mu gace ka 14e arrondissement mu Mujyi wa Paris. Ni we Perezida wa mbere mu mateka y’u Bufaransa woherejwe gufungwa muri gereza nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya ruswa no gukoresha nabi ububasha bwe.

Sarkozy w’imyaka 70, yayoboye Ubufaransa kuva mu 2007 kugeza muri 2012. Yahamijwe ibyaha byo guhonga umucamanza ndetse no gukoresha nabi ububasha bwe mu mugambi wo kubona amafaranga yavuye muri Libiya yo gufasha ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu 2007. Urukiko rwamukatiye igifungo cy’imyaka itatu, harimo imyaka ibiri isubitse n’umwaka umwe agomba gufungwa.

Mu byumweru bishize, urukiko rukuru rwa Paris rwemeje ko nta mpamvu ihari yo kumurekura by’agateganyo, bityo agomba gutangira igihano cye muri gereza aho azajya akurikiranwa n’abashinzwe umutekano ku buryo bwihariye kubera icyubahiro afite nk’uwigeze kuba Perezida.

Sarkozy yahamijwe kuba yaragerageje guhonga umucamanza Gilbert Azibert kugira ngo amuhe amakuru y’ibanga arebana n’urubanza rwe rw’amafaranga y’amatora. Urukiko rwagaragaje ko hari inyandiko n’amajwi y’ibiganiro hagati ya Sarkozy n’umwunganizi we mu mategeko, Thierry Herzog, byerekana uburyo bateguraga ruswa kugira ngo babone amakuru y’ibanga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Uretse uru rubanza, Sarkozy aracyakurikiranywe mu bindi bibazo bijyanye n’amafaranga yakoresheje mu kwiyamamaza mu 2007, aho bivugwa ko byaba byaraturutse mu butegetsi bwa Libya bwa Muammar Gaddafi. Ibyo birego bikomeje gukorwaho iperereza n’ubutabera bw’u Bufaransa.

Ibyabaye kuri Sarkozy ni isomo rikomeye ku bayobozi b’u Bufaransa n’ahandi ku isi, rihamya ko ntawe uri hejuru y’amategeko. Ni ubwa mbere mu mateka y’iki gihugu umukuru w’igihugu ufunzwe nyuma yo kuva ku butegetsi, ibintu byasize isura ye ya politiki isenyutse burundu.

Abasesenguzi bavuga ko ifungwa rya Sarkozy rizasiga isomo rikomeye mu miyoborere, rihamya ko demokarasi nyayo ishingiye ku gukurikiza amategeko no kurwanya ruswa, bititaye ku myanya umuntu afite

Mu gihe bamwe mu baturage b’u Bufaransa bavuga ko “ubutabera bwakoze akazi kabwo nta kurobanura”, abandi bavuze ko ari “isura mbi ku gihugu cyigeze kuba icyitegererezo mu buyobozi bwiza”.

Hari n’abakomeje kumushyigikira bavuga ko Sarkozy ari “umugabo wakoreye igihugu cye” kandi ko arimo guhanwa birenze urugero.

Ifungwa rya Nicolas Sarkozy ryasize ubutumwa bukomeye ku bayobozi ku isi: ntawe ukwiye gushyira imbere inyungu ze bwite hejuru y’amategeko n’imyitwarire myiza mu buyobozi.

Ubufaransa bukomeje gushimangira ko ubucamanza bwabwo bugenga umuryango wabwo kandi bwigenga, ari nabwo butuma uyu mugabo wahoze ari umwe mu bakomeye ku isi, agera aho aburana nk’abandi baturage basanzwe nka rubanda rwa giseseka.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa warazambye cyane. U Rwanda rwashinjaga u Bufaransa kuba bwaragize uruhare mu gufasha ubutegetsi bwa Habyarimana bwari buri mu ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe abatutsi. Ibi byatumye mu 2006, u Rwanda ruca umubano, ubutwererane n’u Bufaransa.

Mu 2010, ubwo Nicolas Sarkozy yari Perezida w’u Bufaransa, yabaye Perezida wa mbere w’Ubufaransa usuye u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi kuko yageze i Kigali kuwa 25 Gashyantare 2010, maze yakirwa na Perezida Paul Kagame.

Mu ruzinduko rwe, Sarkozy yabaye nk’uwemera uruhare Ubufaransa mu gihe cya Jenoside, avuga ko igihugu cye cyakoze amakosa akomeye mu kwirengagiza ukuri. Nubwo bwose atigeze asaba imbabazi mu magambo yuzuye, icyo gikorwa cyafashwe nk’intambwe ikomeye mu gusana umubano w’ibihugu byombi.

Muri make uru ruzinduko rwageze kuri ibi bikurikira;

  • Ubufaransa bwemeye kongera gufungura ambasade yabwo i Kigali.

  • U Rwanda na rwo rwafunguye ambasade i Paris.

  • Hatangiye ubufatanye mu by’ubukungu, uburezi, n’umutekano.

  • Byafunguye inzira yo kuzana abashinjwaga Jenoside bari barahungiye mu Bufaransa.

Nyuma y’igihe cya Sarkozy, abaperezida bakurikiyeho nka François Hollande na Emmanuel Macron bakomeje kubakira kuri iyo ntambwe. Macron, mu 2021, yasabye imbabazi ku ruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside, ashimangira ko ibyo Sarkozy yatangije byari intangiriro y’ubwiyunge nyakuri.

2025-10-21
Administrator

IZINDI NKURU

Agnes Nkusi Uwimana yarenze umurongo utukura, igihe kirageze ko abiryozwa 

Agnes Nkusi Uwimana yarenze umurongo utukura, igihe kirageze ko abiryozwa 

Editorial 26 Oct 2022
Abakozi bo mu by’ubuzima mu karere ka Ngororero bigishijwe kwirinda inkongi z’imiriro

Abakozi bo mu by’ubuzima mu karere ka Ngororero bigishijwe kwirinda inkongi z’imiriro

Editorial 29 Jan 2016
Perezida Kagame yaburiye abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu, abasaba kwitandukanya na byo mu maguru mashya

Perezida Kagame yaburiye abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu, abasaba kwitandukanya na byo mu maguru mashya

Editorial 14 Nov 2019
Museveni avugako ataganira iby’umubano w’u Rwanda na Uganda mu itangazamakuru kandi ariryo akoresha; nyuma y’ibaruwa ye muri The New Vison, u Rwanda rwamenyeshejwe inama binyuze mu itangazamakuru

Museveni avugako ataganira iby’umubano w’u Rwanda na Uganda mu itangazamakuru kandi ariryo akoresha; nyuma y’ibaruwa ye muri The New Vison, u Rwanda rwamenyeshejwe inama binyuze mu itangazamakuru

Editorial 21 Oct 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

As Muhanga ihesheje APR igikombe cya shampiyona itsinda Rayon Sports
IMIKINO

As Muhanga ihesheje APR igikombe cya shampiyona itsinda Rayon Sports

Editorial 08 Jul 2016
Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye  Igitero i Rusizi  cyaguyemo umwe, umunani bagakomereka
ITOHOZA

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi cyaguyemo umwe, umunani bagakomereka

Editorial 23 Jun 2017
Intumwa za UNICEF zo mu gihugu cya Finland zasuye Isange One Stop Center
Mu Mahanga

Intumwa za UNICEF zo mu gihugu cya Finland zasuye Isange One Stop Center

Editorial 27 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru