Munyampeta Jean Luc, wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, cyane cyane ubwo yari muri Korali Abagenzi y’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi yo ku Muhima, akomeje kugaragara mu bikorwa n’amahuriro y’abantu bazwiho kurwanya Leta y’u Rwanda mu mahanga, by’umwihariko mu Bubiligi aho atuye.

Ku wa 25 Ukwakira 2025, Munyampeta yagaragaye mu gikorwa cyiswe “Ingabire Day” cyabereye i Bruxelles, cyateguwe n’abayoboke ba Victoire Ingabire, aho benshi mu bitabiriye bagaragayemo bakunze kugaragara mu bikorwa byo guhakana, gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no gusebya u Rwanda. Muri icyo gikorwa, mu magambo yavuzwe n’abacyitabiriye hagaragayemo amagambo akangurira urwango, guhemukira igihugu no gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda.
Amakuru aturuka ku bantu bamuzi neza avuga ko Munyampeta Jean Luc yavuye mu Rwanda mu 2018 yerekeza mu Bubiligi, ariko mu mezi ashize ari bwo yatangiye kubonwa inshuro nyinshi mu bikorwa bya FDU-Inkingi na JAMBO asbl, azwiho kwimakaza imyumvire ishingiye ku guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse no gushyigikira umutwe wa FDLR ukorera mu mashyamba ya RDC.
Uko kwegera ayo matsinda n’abantu bayagize, byatangaje benshi bamuzi nk’umukirisitu n’umuririmbyi wazirikanaga indangagaciro z’ubuzima busobanutse n’ubutumwa bw’amahoro. Abamuzi bavuga ko ibikorwa ari kwishoramo bidahura n’indangagaciro z’itorero rye n’ubutumwa yigeze kuririmba.
Hari abakebura ko kwifatanya n’itsinda rifite intego yo gusenya igihugu no kubiba urwango ari inzira itajyana ku cyiza. Bongeraho ko hari abamutumira n’abamushishikariza kugaruka mu murongo wubaka, agasigasira impano ye yo kuririmba izahurizaga benshi ku butumwa bw’amahoro, aho kwishora mu bikorwa bishobora kumurimburira izina n’icyizere yubatse mu myaka ishize.
Bamwe mu nshuti ze za hafi baramusaba gufata umwanya wo kwitekerezaho, akareba aho yavuye, impano yahawe, uruhare yagize mu gusakaza ubutumwa bwiza, maze akibaza niba koko ari byo byamuhamagarira kuba mu ruhande rw’abantu bazwiho guhemukira u Rwanda n’Abanyarwanda.
Urugendo Munyampeta Jean Luc yahisemo rurimo gukurikiranwa n’amaso ya benshi, haba abamukunda, abaririmbyi bagenzi be ndetse n’Itorero yabagamo. Abenshi bifuza kumubona agaruka mu nzira yo kubaka no kubohora imitima, aho kujya mu bikorwa bishobora kumuviramo kwangirika k’ubuzima bwe bw’umwuka n’iteka rye nk’umuhanzi w’Indirimbo z’Imana.




