• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Kabuga yagakwiye gusogongera ku cyanga cy’Ubutabera bw’ u Rwanda nk’abandi nkawe

Kabuga yagakwiye gusogongera ku cyanga cy’Ubutabera bw’ u Rwanda nk’abandi nkawe

Administrator 16 Nov 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI, UBUTABERA

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean-Damascène, yanenze icyemezo cy’Urwego rw’Umuryango w’Abibumbye rushinzwe imirimo y’insigarira y’inkiko mpanabyaha mpuzamahanga, IRMCT, cyo kutohereza Kabuga Félicien mu Rwanda.

Abacamanza ba IRMCT bayobowe na Iain Bonomy ku wa 14 Ugushyingo 2025 basobanuye ko bashingiye kuri raporo z’abahanga barimo abaganga no muri kasho Kabuga afungiwemo, basanze uyu Munyarwanda atashobora kugendera mu ndege imucyura mu Rwanda kubera ko arwaye kandi urugendo ari rurerure.

Aba bacamanza bagaragaje ko bitewe n’iyi mpamvu, Kabuga azakomeza gufungwa by’agateganyo mu gihe atarabona ikindi gihugu cyemera kumwakira.

Ubushinjacyaha bwa Loni bwari bwasobanuriye uru rwego ko Kabuga yashobora kugera mu Rwanda mu gihe yaba aherekejwe n’abaganga, kandi ko uburenganzira bwe buzubahirizwa mu gihe azaba ari i Kigali nk’uko ubw’abandi bose bwubahirizwa.

Minisitiri Bizimana yagaragaje ko nubwo icyemezo cy’uru rwego cyo kudacyura Kabuga mu Rwanda kitumvikana, dosiye ya Kabuga utakiburanishwa kuva muri Kanama 2023, ishimangira umutwaro w’amateka uri ku mutwe w’abateguye jenoside banze kwemera ibyaha byabo ngo bunge ubumwe n’abandi Banyarwanda.

Ati “Binyuze muri iki cyemezo kitumvikana, isomo rikomeye ry’amateka rikomeje kuremerera abateguye jenoside banze kwemera ibyaha byabo, ngo bajye muri gahunda y’ubumwe bw’Abanyarwanda.”

Yatanze urutonde rurerure rw’Abanyarwanda bagize uruhare mu gutegura jenoside, barangije ibihano n’abagizwe abere ariko ibihugu bifuje ko byabakira bikabanga, bamwe muri bo bagapfira aho bari bafungiwe, bagashyingurwa mu ibanga.

Muri abo harimo Protais Zigiranyirazo wapfiriye muri Niger muri Kanama 2025, umurambo we ugatwikirwa mu Bufaransa mu ibanga nyuma y’aho Meya w’Akarere ka Orléans, Serge Grouard, yanze ko ashyingurwa mu irimbi rinini ashingiye ku mateka mabi yaranze uyu Munyarwanda.

Ati “Benshi bakoze jenoside baburanishijwe cyangwa bakurikiranywe n’inkiko mpuzamahanga bashyinguwe mu mahanga kubera iyi mpamvu: kwangwa n’ibihugu byabo kubera ibyaha bya jenoside bakoreyeyo.”

Minisitiri Bizimana yatangaje ko abakoze Jenoside barimo ababihamijwe n’inkiko, ubu bakaba baticuza, bakwiye gufatira isomo kuri dosiye ya bagenzi babo barimo Kabuga na Zigiranyirazo, kuko uticuza ntashobora kugira amahoro.

Ati “Icyo izi dosiye z’amasomo zikwiye kwigisha iri tsinda ry’abinangiye ni ukumva ko amaraso menshi bamennye mu Rwanda aha amahoro abihannye gusa, si abanze kwicuza. Urubanza rwa Kabuga ni urundi rugero.”

Yakomeje ati “Bagomba kwitekerezaho, bagafata icyemezo cya kigabo kandi cy’ingenzi, cyo guhagarika ingengabitekerezo ya jenoside, bagataha mu gihugu cyabo. Iki ni igikorwa cyiza kuri bo n’imiryango yabo.”

Abacamanza ba IRMCT basobanuye ko Kabuga yasabye ibihugu bibiri by’i Burayi kumwakira ariko biramwanga, ikaba ari yo mpamvu hafashwe umwanzuro w’uko akomeza gufungwa by’agateganyo, keretse mu gihe byaba byisubiyeho, bikamwemera.

Amakuru y’itabwa muri yombi rya Kabuga Félicien, ukekwaho uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, akanakekwaho kuba umwe mu baterankunga bayo bakomeye, yakiriwe neza n’Abanyarwanda batari bake, by’umwihariko n’Ubushinjacyaha.

Kabuga yafashwe ku wa Gatandatu tariki 16 Gicurasi 2020, afatirwa mu Bufaransa n’Igipolisi cyaho, nyuma yo kumushakisha ku bufatanye na Polisi y’u Bubiligi, u Bwongereza ndetse n’Urwego rwasigariyeho icyari Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda na Yugoslavia (IRMCT).

Ubuzima bwa Kabuga mu myaka 26 yashize bwaranzwe no kwihishahisha mu bihugu binyuranye, abifashijwemo n’inzego zitandukanye ndetse n’abana be.

Mbere yo kuvuga ku buzima bwe, ubundi kabuga Felicien ni muntu ki?

Amakuru make agaragara mu kirego cye, agaragaza ko Kabuga yavutse mu 1935, avukira ahitwa Mugina, mu cyahoze ari Komini Mukarange, Perefegitura ya Byumba.

Abaturanyi bo mu muryango we mugari, babwiye Kigali Today / KT Press, ko ako gace ubu hasigaye ari mu Kagari ka Gatenga, Umurenge wa Mukarange, Akarere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru.

Kwitwa “umuterankunga wa Jenoside”, Kabuga yari umucuruzi ukomeye wabanaga bya hafi n’umuryango wa Habyarimana Juvenal wari Perezida w’u Rwanda. Yagize uruhare mu ishingwa rya komite y’agateganyo y’ikigega cy’umutekano w’igihugu (“Comité Provisoire du Fonds de Défense Nationale – FDN”), ayibera umuyobozi, ndetse anaba umuyobozi wa komite nyobozi ya radiyo/televiziyo RTLM.

Kabuga kandi yari umurwanashyaka w’ishyaka ryari ku butegetsi (MRND), rya Perezida Habyarimana, ndetse n’umutwe w’urubyiruko wari urishamikiyeho waje no gushyira mu bikorwa Jenoside.

Kabuga kandi yari umuterankunga w’imena w’iyo mitwe yose, ndetse n’umuterankunga w’ibikorwa byayo byo gutegura, gutera inkunga no gushyira mu bikorwa Jenoside, ibikorwa yahaye imbaraga cyane hagati ya 1990-1994.

Inyandiko y’ikirego cye hari aho igira iti “Mu bindi, uyu mugambi wabibye urwango, irondabwoko no gutsemba Abatutsi, gutoza umutwe witwaza intwaro, no gukora urutonde rw’abantu bagomba kwicwa.

Kabuga avugwaho gutegura, gushishikariza no kwitabira ubwicanyi mu gusohoza uwo mugambi”.

Ni yo mpamvu kuva muri Mata kugera muri Kamena, ku itegeko rya Kabuga, ku bufatanye na Guverinoma y’inzibacyuho, hamwe n’Interahamwe, bahagarikiye banagenzura abayobozi b’inzego z’ibanze hamwe n’abaturage bishe Abatutsi mu gihugu hose.

Icyo kirego kiti “Kuva muri Mata 1994, abo bayobozi hamwe n’uwo mutwe n’ingabo, bategetse banitabira ubwicanyi bwibasiye Abatutsi n’Abahutu batari bashyigikiye uwo mugambi mu Rwanda hose. Kabuga yari azi ubu bwicanyi ariko ntiyigeze akoresha imbaraga ze ngo abuhagarike”.

Bigaragara ko Kabuga n’abo bari bafatanyije bari bafite uburyo bukomeye bwabafashaga gutanga amategeko akubahirizwa, ari bwo radiyo/televiziyo RTLM ndetse n’ikinyamakuru Kangura, bivugwa ko Kabuga ari we wari warabishoyemo imari.

“Mu nama yo gukusanya imisanzu ya RTLM, Kabuga yavuze ko RTLM yagombaga kuba radiyo ya “Hutu Power”. Mu Ugushyingo 1993, no muri Gashyantare 1994, Kabuga yahamagajwe n’uwari Minisitiri w’Itangazamakuru, amusaba guhagarika gukwirakwiza ubutumwa bugamije guhembera inzangano”.

Bivugwa kandi ko kuva mu 1992, binyuze muri Kompanyi ya Kabuga yitwaga ETS, byavuzwe ko yatumije amatoni y’imihoro, amasuka ndetse n’ibindi bikoresho by’ubuhinzi, byakekwaga ko byari kwifashishwa nk’intwaro mu gihe cy’ubwicanyi.

Hiyongeraho kandi ko Kabuga yaba yaratanze ibikoresho ku Nterahamwe, harimo gutanga intwaro, impuzankano, no kuzitwara mu modoka ze.

Muri Werurwe 1993, bivugwa nanone ko Kabuga yatumije imihoro 5000 muri Kenya.

Bivugwa kandi ko muri Jenoside hagati, Kabuga yakomeje gushka izindi nkunga, mu rwego rwo gukomeza umugambi we.

Bivugwa ko Kabuga yayoboye komite y’ikigega gishinzwe umutekano w’igihugu, mu rwego rwo gushaka inkunga ya Leta y’inzibacyuho mu gutsemba Abatutsi. Icyo kigega cyashyizweho tariki 25 Mata 1994.

Raporo ikubiyemo ikirego cye, ivuga ko icyo kigega cyari cyashyiriweho kugura intwaro, imyambaro ndetse n’imodoka byo gufasha Interahamwe, ndetse no gukwirakwiza intwaro hirya no hino mu gihugu.

“Kabuga yagizwe umuyobozi wa komite y’agateganyo y’icyo kigega, ndetse ni nawe wari wemewe nk’’umusinyateri’ kuri konti z’ikigega”.

Kwihisha imyaka 26

Nkuko bigaragazwa n’inyandiko yemewe n’amategeko, Kabuga yasabye ubuhungiro mu Busuwisi ku itariki ya 22 Nyakanga 1994, kuri viza yemewe. Yaje kugarurwa mu Rwanda ku itariki ya 18 Kanama 1994, ariko abasha guhita ahungira i Kinshasa muri RDC, mnbere y’uko ihuriro ry’Abanyarwanda babaga mu Busuwisi ritanga ikirego kuri we.

Igihugu cy’u Busuwisi cyishyuye urugendo rwe n’abana be barindwi, ku mafaranga 21,302 y’Amasuwisi.

Raporo ivuga ko “Uretse ibyo, mbere yo kwirukanwa, bigaragara ko yabashije kubona uko ajya muri banki yari iri i Geneve, abasha kubikuramo amafaranga”.

Tariki ya 18 Nyakanga 1997, yacitse umukwabu wo kumuta muri yombi wari wiswe “Naki”, wakorewe ahitwa Karen mu murwa mukuru wa Kenya, Nairobi. Bivugwa ko umupolisi w’Umunyakenya yaretse Kabuga akigendera.

Nkuko abagenzacyaha ba ICTR babivuga, Kabuga ngo yaba yarahawe umutekano n’uwari Perezida wa Kenya Daniel Arap Moi. Muri Mata 1998, bivugwa ko Kabuga yagaragaye mu nzu yari iya mwisywa wa Perezida Moi, yari yegeranye n’iy’umuhungu wa Moi.

Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe gukurikirana intwaro zaguzwe n’umutwe witwaraga gisirikare wa Leta y’u rwanda, bivugwa ko Kabuga yagaragaye mu burasirazuba bwa Asia muri Nzeri 1998. Nyuma muri 2000, bivugwa ko yahise ajya mu Bubiligi, aho bivugwa ko umugore we atuye.

Tariki ya 11 Kamena 2002, Leta zunze ubumwe za Amerika, zatangije ubukangurambaga mu itangazamakuru bwo guta muri yombi Kabuga, ndetse ubwo bukangurambaga bwaje no kugera ku gihembo cya ,iloyoni eshanu z’amadolari ya Amerika, ku muntu wari gutanga amakuru yatuma atabwa muri yombi.

2025-11-16
Administrator

IZINDI NKURU

Uganda : Hahishuwe Amakuru Y’impamo Ku Ishingwa Ry’umutwe  Wa Gisilikare Wa RNC Ugamije Guhungabanya U Rwanda

Uganda : Hahishuwe Amakuru Y’impamo Ku Ishingwa Ry’umutwe Wa Gisilikare Wa RNC Ugamije Guhungabanya U Rwanda

Editorial 04 Dec 2017
Twagiramungu Alias Rukokoma , Ntazongere Kubeshya Rubanda Ko Yibwe Amajwi [ Ikimenyetso ]

Twagiramungu Alias Rukokoma , Ntazongere Kubeshya Rubanda Ko Yibwe Amajwi [ Ikimenyetso ]

Editorial 06 May 2018
Kenya na Ghana byabimburiye ibindi kwemeza burundu amasezerano y’isoko rusange yasinyiwe i Kigali

Kenya na Ghana byabimburiye ibindi kwemeza burundu amasezerano y’isoko rusange yasinyiwe i Kigali

Editorial 10 May 2018
Bishop Rugagi  yaba yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda

Bishop Rugagi yaba yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda

Editorial 04 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uwizera Christine Coleman na Sylvia Mukankiko , inkotsa-nkunguzi zarenze ihaniro
Amakuru

Uwizera Christine Coleman na Sylvia Mukankiko , inkotsa-nkunguzi zarenze ihaniro

Editorial 13 Jan 2023
Zambia: Abanyarwanda Babiri Birukanwe Bashinjwa Kuba Intasi Z’u Rwanda Batsinze Urubanza
INKURU NYAMUKURU

Zambia: Abanyarwanda Babiri Birukanwe Bashinjwa Kuba Intasi Z’u Rwanda Batsinze Urubanza

Editorial 16 Sep 2018
Umutwe wa FPU7 wagiye gusimbura undi muri Haiti
Mu Mahanga

Umutwe wa FPU7 wagiye gusimbura undi muri Haiti

Editorial 24 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru