Umunsi wa 8 wa Rwanda Premier League wabaye mu mpera z’icyumweru wongeye kugaragaza ko uyu mwaka uri kurangwa n’udushya n’imikino iri ku rwego rwo hejuru.
Ibi biraterwa n’aho amakipe menshi yakomeje gutakaza amanota mu gihe shampiyona y’u Rwanda ikiri mu ntangiriro ndetse yamaze no kwakira abanyamuryango bashya bandi babiriz

GASOGI UNITED yihagazeho imbere ya KIYOVU SPORTS
Ku wa Gatanu taliki ya 21 Ugushyingo 2025, Gasogi United yakiriye Kiyovu Sports maze iyitsinda igitego 1-0, gutsinda uyu mukino byatumye iyi kipe ikomeza kwerekana ko mu mateka yayo na Kiyovu SC ariyo iyoboye.

APR FC ikomeje gutakaza amanota
Ku wa Gatandatu, APR FC yongeye kunyagirwa i Musanze, ubwo yatakzaga amanota 3 nyuma yo gutaindwa ibitego 3-2.
APR FC yaherukaga gutsinda Rayon Sports ibitego 3-0 ntabwo yahiriwe n’urugendo rwo mu majyaruguru, ibi bikaba bije nyuma y’igihe kitari kinini n’ubundi itakariza kuei Sitade Ubworoherane.


Marine FC na Police FC mu makipe yitwaye neza
Ikipe ya Marine FC yongeye kugaragaza kwitwara meza ubwo yatsindiraga mu rugo ikipe ya Gorilla FC igitego 1-0, ku rundi ruhande ikipe ya Police FC yatsinze Gicumbi FC 2-1, ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona y’u Rwanda n’amanota 20.

Bugesera FC bikomeje kwanga
Bugesera FC yatsinzwe na Rutsiro FC ibitego 3-2, mu mukino wari ukomeye cyane, byongera gushyira igitutu ku mutoza n’abakinnyi b’iyi kipe yagiye igorwa no kwitwara neza mu mikino ibanza ya shampiyona.

AS Kigali ikomeza kwerekana imbaraga
Ku Cyumweru, Mukura VS yatsinzwe na AS Muhanga 2-1, naho Rayon Sports ikomeza kugorwa n’umusaruro nyuma yo gutsindwa na AS Kigali ibitego 2-0.
Kuri Rayon Sports iheruka gutandukana n’umutoza wayo mukuru, Afhamia Lofti ubu irimo gutozwa n’umutoza wungurije ariwe Haruna Feruz unaheruka gutsindwa na APR FC ibitego 3-0.








