• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara   |   27 Jun 2026

  • Ruharwa Ntabakuze azaguma muri gereza: IRMCT yatesheje agaciro ubusabe bwe bwo gufungurwa mbere y’igihe   |   27 Jun 2026

  • Umuhanzi Muyango Jean Marie agiye kuzenguruka u Rwanda mu bitaramo byo kwizihiza #Kwibohora32   |   26 Jun 2026

  • P5 ya Kayumba Nyamwasa yongeye kugaragara ku rugamba rwa Minembwe: Ihuriro AFC/M23 rivuga ko yifatanyije na FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi   |   26 Jun 2026

  • Afhamia Lotfi wahoze atoza Rayon Sports na Mukura yasinye muri Gicumbi FC, ahabwa inshingano zo kugeza iyi kipe mu myana 6 ya mbere   |   25 Jun 2026

  • AMAFOTO – APR FC yatangaje Uwiyaremye Fidali wakiniraga Intare FC nk’umukinnyi wayo mushya wiyongera kuri Rubuguza Jean Pierre wakiniraga Gicumbi FC   |   24 Jun 2026

You are at :Home»Amakuru»Menya ibyavuye mu Kiganiro n’Abanyamakuru: Perezida Kagame yagarutse ku mubano wa Sebarundi n’u Rwanda

Menya ibyavuye mu Kiganiro n’Abanyamakuru: Perezida Kagame yagarutse ku mubano wa Sebarundi n’u Rwanda

RUSHYASHYA 27 Nov 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda nta ruhare rufite mu bibazo biri mu mubano warwo n’u Burundi, ashimangira ko u Burundi ari bwo bwafashe icyemezo cyo gufunga imipaka yo ku butaka.

U Burundi bwafunze imipaka yabwo n’u Rwanda muri Mutarama 2024, burushinja gufasha umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara.

Iki kirego rwagiteye utwatsi, rugaragaza ko ari uburyo bwo kwihunza inshingano zo gukemura amakimbirane ari imbere mu gihugu.

Kuva icyo gihe hagiye habaho ibiganiro byo kubyutsa umubano, ariko bikarangira nta musaruro bitanze.

Mu kiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki 27 Ugushyingo 2025, yabajijwe aho umubano w’ibihugu byombi uhagaze uyu munsi, nyuma y’uko hashize iminsi mike hari impunzi z’Abarundi zari mu Rwanda zitashye, ndetse abasirikare b’Abarundi bakitabira inama iherutse guhuriza i Kigali abagaba b’ingabo zirwanira ku butaka.

Perezida Kagame yavuze ko nta kirahinduka mu mubano w’ibihugu byombi kuko imipaka igifunze.

Ati “Imipaka yo iracyameze nk’uko yari imeze ariko twebwe na mbere ya hose no gufungwa kw’iyo mipaka nta ruhare u Rwanda rubifitemo na ruto, Abarundi ni bo bahisemo gufunga imipaka turababwira ngo aho bazashakira gufungura twebwe ntabwo twigeze dufunga.”

Yakomeje avuga ko nubwo bimeze gutyo abaturage b’igihugu byombi bashobora kugenderana, ndetse ko hari igihe hajya habaho ibiganiro byo kuzahura umubano.

Ati “Hari abava i Burundi bakaza hano, hari abo njya numva bava hano bakajya i Burundi hari abagenda na RwandAir sinzi niba ikijyayo, ariko hagati aho muri uko gushakisha twabana dute birenze ibi, birushijeho kuba byiza, abantu baravugana, twe nta nta rimwe twigeze dushaka kugira abaturanyi tutameranye neza, ariko bijya biba, biraba n’ubu birahari ariko muzakurikirane neza, ntabwo byigeze biduturukaho na rimwe, ni yo mpamvu kugenda no kugaruka twe abantu aho bashakiye baraza, aho bashakiye baragenda.”

Perezida Kagame yavuze ko kugeza ubu mu mubano w’u Rwanda n’u Burundi “nta kintu gishya kindi”.

Ku bijyanye n’impunzi ziherutse gutaha, Perezida Kagame yavuze ko zibifitiye uburenganzira mu gihe cyose zabyifuza.

Ku wa 25 Ugushyingo 2025, impunzi z’Abarundi 115 ziganjemo izabaga mu Nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe kuva mu 2015 zatashye zinyuze ku Mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera.

Icyemezo cy’u Burundi cyo gufunga imipaka cyaje nyuma y’amarenga Perezida Ndayishimiye yari yaciye mu ijambo risoza umwaka wa 2023, ko ashobora gufunga imipaka ihuza igihugu cye n’u Rwanda nyuma yo kurushinja gufasha umutwe wa RED Tabara urwanya ubutegetsi bwe.

Ni ibirego u Rwanda rwateye utwatsi, rugaragaza ko nta shingiro bifite, dore ko n’ibice RED Tabara yanyuzemo itera u Burundi, ntaho bihuriye n’u Rwanda.

Nyuma yo gufunga umupaka Ndayishimiye yagiye agaragara mu mvugo zitandukanye zishinja u Rwanda ko rushaka gutera igihugu cyabo, nyamara rukabihakana rugaragaza ko nta shingiro bifite.

erezida Kagame yatangaje ko ibihugu by’i Burayi byifuza ko ikibuga cy’indege cya Goma gifungurwa byirengagije ko ikirere cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gifunze, ndetse hari n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukorera mu Burasirazuba bw’iki gihugu ukanateza umutekano muke mu karere.

Mu Ukwakira 2025, u Bufaransa bwateranyije inama igamije gushaka uko ibikorwa by’ubutabazi bugenerwa abatuye muri Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo, Perezida Emmanuel Macron avuga ko mu gihe gito ikibuga cy’indege cya Goma kizafungurwa kugira ngo imfashanyo zigere ku bo zigenewe.
Ati “Indege ntabwo ziguruka mu kirere cy’Uburasirazuba bwa Congo kuko guverinoma ya RDC yafunze ikirere cyabo. None urashaka gufungura ikibuga cy’indege ahantu ikirere gifunze?”

Abanyaburayi bavuga ko ikibuga cy’indege cya Goma kigenzurwa na M23 n’abandi babari inyuma.

Perezida Kagame yasobanuye ko kuva mu bihe byashize FDLR ifite ibice byinshi igenzura mu Burasirazuba bwa RDC.

Ati “Guverinoma ya RDC, FARDC na FDLR. Mu by’ukuri FDLR igenzura ibice byinshi kuko buri munsi babaga bahanganye na M23 na mbere y’uko bariya bagenzura ikibuga cy’indege bahagera. Perezida Macron [Emmanuel] yigeze agira icyo ashaka kuvuga kuri FDLR? Uzi impamvu? Hari amateka maremare hagati y’iyo FDLR n’abo bandi bo mu Burayi.”

Yashimangiye ko ko abagenzura ikibuga cy’indege cya Goma batari M23 “ni abo bo mu Burayi bagenzura FDLR. Ni yo mpamvu ntacyo bajya bavuga kuri FDLR. Uzabibona igihe cyose iyo havuzwe ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa Congo, bavuga ‘M23 ishyigikiwe n’u Rwanda’ bagera kuri FDLR bakongorera, badakeneye ko hari ubyumva.”

Perezida Kagame yasobanuye ko ku ruhande rwa Guverinoma ya RDC hari abantu bamwe bafite uruhare muri ibi bikorwa bibi atari guverinoma yose.

Perezida Paul Kagame yatangaje ko ibiganiro bihuriza intumwa z’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika biri mu cyerekezo cyiza cy’amahoro arambye mu karere.

Amerika yifuzaga ko Perezida Kagame na Tshisekedi bahura mu Ukwakira 2025 ariko ntibyashobotse. Gahunda yimuriwe mu Ugushyingo ariko na bwo ntibyakunda. Byitezwe ko bazahura mu gihe cya vuba.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2025, Perezida Kagame yavuze ko nyuma y’igihe kinini u Rwanda, RDC n’abafatanyabikorwa bigerageza gukemura ikibazo ariko ntibikunde, ubu hari icyizere ko byashoboka.

Yagize ati “Icy’uko guhurira i Washington byashoboka, tukaganira, tukemeranya cyangwa tukagira ibyo dusinya ni intambwe nziza. Ni intambwe nziza. Mu myaka yose yabanje, ntihabayeho ikintu nk’icyo. Twabonye abantu basura u Rwanda na Congo, bakihutira muri Loni, mu kanama gashinzwe umutekano, bagatanga amatangazo, bagatora imyanzuro.”

Umukuru w’Igihugu yakomeje ati “Ni yo mpamvu mu myaka ya mbere, twatakaje igihe kinini nta kintu gifatika tugeraho. Gahunda zombi, imwe ya Washington n’indi ya Doha ariko navuga ku ya Washington; iyi ni intambwe nziza iri mu cyerekezo cyiza, twaba tugeze mu bihe by’ingenzi biduha ibishoboka bigaragara n’icyizere cy’uko turi hafi yo kubona amahoro arambye, ni ikintu twakomeza kwizera no guharanira.”

Perezida Kagame yatangaje ko ubutegetsi bwa Donald Trump bwakoze neza kubera ko izindi gahunda z’amahoro zabanje zitigeze zitanga umusaruro nk’uwo ibiganiro by’amahoro bya Washington biri kugeraho.

Perezida Paul Kagame, yagaragaje ko umuryango we uri mu bimutera imbaraga zo gukora ibyo akora anashimangira uko yaharaniye ko abana be bakura batiyumva nk’abana b’umukuru w’igihugu kugira ngo bazagira icyo bimarara.

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bafitanye abana bane barimo batatu b’abahungu n’umukobwa ndetse n’abazukuru babiri.

Yavuze ko mu byo akora byose yishimira kuba ari kumwe n’umuryango we kuko asanga nta ko bisa kuba wishimanye n’abo mu muryango wawe.

Ati “Nishimira umuryango. Mba mbona ntako bisa iyo uri kuganira n’abana, bakina, batagize ikibazo ngo bakomereke nko maguru yabo, intoki zabo n’ibindi, biba bishimishije. Mu gukora ibyo uba ushaka ngo abana bawe ubwo bari gukura babe abantu basanzwe, mu buzima busanzwe.”

Yavuze ko akunze kuganiriza abana be uko ari bane, akabasangiza ku byo yanyuzemo nk’umuryango guhera mu bwana bwe kugeza uyu munsi mu rwego rwo gukomeza kubatera ingabo mu bitugu, bagakura bazi byinshi ariko nabo bashobora gukora byinshi bishingiye ku mahitamo yabo.

Yemeje ko mu rwego rwo kubarera neza yakunze kugerageza kubakuramo ko bakura biyumva nk’abana b’umukuru w’igihugu ahubwo bagomba gukura biyumva nk’abandi bantu basanzwe.

Ati “Ikintu cyo gukura nk’abahungu ba Perezida n’umukobwa wa Perezida, ntabwo gifite agaciro cyane. Ugerageza kubibakuramo binyuze mu biganiro uko nshoboye. Bagomba gukura nk’abantu basanzwe, niba bashaka kuba Perezida ku giti cyabo bakazaba bo, icyo bashaka kuba cyo, niba ntacyo bazaba cyo ubwo bikaba bibareba. Bakamenya uko babana na byo.”

Yongeye gushimangira kandi ko umuryango ari wo umuha imbaraga zo gukora inshingano ze.

Ati “Gusa umuryango ugize igice kinini cy’ubuzima bwanjye. Umpa imbaraga zo gukora zo gukora ibyo nshobora gukora nta ngingimira.”

Mu minsi ishize, Perezida Paul Kagame yavuze ko yifuzaga ko abana be b’abahungu uko ari batatu bose bajya mu gisirikare, ariko imfura ye, Ivan Cyomoro Kagame iramuhakanira, imubwira ko yifuza gukora ubucuruzi n’ishoramari.

Kuri ubu Brian Kagame na Capt Ian Kagame babarizwa mu ngabo z’u Rwanda.

Icyo gihe yanavuze ku bikunze kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga, bavuga ko ari gutegura umukobwa we, Ange Kagame, ngo azabe Perezida ashimangira ko adashobora kugira umuntu Umukuru w’Igihugu.

Perezida Kagame yatangaje ko ibihugu by’i Burayi byifuza ko ikibuga cy’indege cya Goma gifungurwa byirengagije ko ikirere cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gifunze, ndetse hari n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukorera mu Burasirazuba bw’iki gihugu ukanateza umutekano muke mu karere.

Mu Ukwakira 2025, u Bufaransa bwateranyije inama igamije gushaka uko ibikorwa by’ubutabazi bugenerwa abatuye muri Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo, Perezida Emmanuel Macron avuga ko mu gihe gito ikibuga cy’indege cya Goma kizafungurwa kugira ngo imfashanyo zigere ku bo zigenewe.
Ati “Indege ntabwo ziguruka mu kirere cy’Uburasirazuba bwa Congo kuko guverinoma ya RDC yafunze ikirere cyabo. None urashaka gufungura ikibuga cy’indege ahantu ikirere gifunze?”

Abanyaburayi bavuga ko ikibuga cy’indege cya Goma kigenzurwa na M23 n’abandi babari inyuma.

Perezida Kagame yasobanuye ko kuva mu bihe byashize FDLR ifite ibice byinshi igenzura mu Burasirazuba bwa RDC.

Ati “Guverinoma ya RDC, FARDC na FDLR. Mu by’ukuri FDLR igenzura ibice byinshi kuko buri munsi babaga bahanganye na M23 na mbere y’uko bariya bagenzura ikibuga cy’indege bahagera. Perezida Macron [Emmanuel] yigeze agira icyo ashaka kuvuga kuri FDLR? Uzi impamvu? Hari amateka maremare hagati y’iyo FDLR n’abo bandi bo mu Burayi.”

Yashimangiye ko ko abagenzura ikibuga cy’indege cya Goma batari M23 “ni abo bo mu Burayi bagenzura FDLR. Ni yo mpamvu ntacyo bajya bavuga kuri FDLR. Uzabibona igihe cyose iyo havuzwe ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa Congo, bavuga ‘M23 ishyigikiwe n’u Rwanda’ bagera kuri FDLR bakongorera, badakeneye ko hari ubyumva.”

Perezida Kagame yasobanuye ko ku ruhande rwa Guverinoma ya RDC hari abantu bamwe bafite uruhare muri ibi bikorwa bibi atari guverinoma yose.

Yashimangiye ko Abanyaburayi bafite uruhare rukomeye mu mateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati “Niba bibwira ko bashobora kuducecekesha ngo tureke kuvuga uruhare rwabo mu bibazo bikomeye bishingiye ku mateka byabaye hano mu Rwanda, bikambuka muri Congo, aho ubu hari imvugo z’urwango, bikozwe n’abayobozi n’abo bandi bo mu Burayi, bagashaka kubipfukirana, ndetse ntibashake no kubivugaho hanyuma bakavuga kuri Goma, M23, n’abandi bayigenzura, ariko aho byavugiwe hari n’abo bandi bagenzura guverinoma ya RDC na FDLR, ni yo mpamvu nta muntu ushaka kuvuga kuri FDLR.”

Perezida Kagame yahamije ko mu gihe Abanyaburayi bakwifuza ko abantu basubiza amaso inyuma bakareba uruhare rwabo mu mateka ashaririye y’u Rwanda n’Akarere rurimo muri rusange, na byo bishobora gukorwa.

Umujyi wa Goma wafashwe ku wa 27 Mutarama 2025, nyuma y’imirwano ikomeye yahuje ingabo za FARDC, SADC zarwanaga na M23.

2025-11-27
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Fayulu utaranyuzwe n’ibyavuye mu matora agiye kujuririra urukiko rurinda Itegeko Nshinga

Fayulu utaranyuzwe n’ibyavuye mu matora agiye kujuririra urukiko rurinda Itegeko Nshinga

Ubwanditsi 12 Jan 2019
Madamu Jeannette Kagame yitabiriye ibirori by’imyaka 10 ya gahunda yo kwigisha Ikidage mu mashuri

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye ibirori by’imyaka 10 ya gahunda yo kwigisha Ikidage mu mashuri

Ubwanditsi 20 Jun 2018
Igitekerezo : APR FC yegukanye umwanya wa 2 muri CECAFA Kagame Cup 2024 si iyo kunengwa

Igitekerezo : APR FC yegukanye umwanya wa 2 muri CECAFA Kagame Cup 2024 si iyo kunengwa

Ubwanditsi 23 Jul 2024
Inzira ndende n’uruhererekane, RNC na FLN bakoresha  bagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Inzira ndende n’uruhererekane, RNC na FLN bakoresha bagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Ubwanditsi 29 Nov 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Jammeh wayoboye Gambia yarezwe mu rukiko n’abarwayi ba Sida yabeshyaga ko ayibavura
POLITIKI

Jammeh wayoboye Gambia yarezwe mu rukiko n’abarwayi ba Sida yabeshyaga ko ayibavura

Ubwanditsi 02 Jun 2018
I Davos : Perezida Kagame yitabiriye ihuriro mpuzamahanga ry’ubukungu
UBUKUNGU

I Davos : Perezida Kagame yitabiriye ihuriro mpuzamahanga ry’ubukungu

Ubwanditsi 22 Jan 2016
Cpl Aime Hirwa, ukomoka mu Rwanda, umwe mu Masura ya Division ya 5 y’Igisirikare cya Canada
INKURU NYAMUKURU

Cpl Aime Hirwa, ukomoka mu Rwanda, umwe mu Masura ya Division ya 5 y’Igisirikare cya Canada

Ubwanditsi 13 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru