Jenerali Alain Guillaume Bunyoni, wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Burundi nyuma agakekwaho kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Perezida Évariste Ndayishimiye, yimuriwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Ukuboza 2025 avanywe mu bitaro bya Gitega ajyanwa i Bujumbura mu bitaro byigenga bya Kira Hospital. Iyi kwimurwa yakozwe mu ibanga rikomeye kandi iherekezwa n’umutekano ukaze, bikomeza kongera kwibaza ku miterere y’ubuzima bwe n’uburyo arimo kwitabwaho.
Amakuru aturuka mu nzego zitandukanye yemeza ko Jenerali Bunyoni yari amaze igihe ari mu bitaro bya Gitega kuva ku wa 9 Ukwakira 2025, aho yari yarajyanywe nyuma y’impuruza nyinshi zagaragazaga ko afite ibibazo bikomeye by’ubuzima bwo mu mutwe. Abatangabuhamya bo muri icyo gihe bavugaga ko yari agaragaza ibimenyetso bikomeye birimo kutavuga igihe kirekire, kutamenya aho ari n’igihe ariho, ndetse n’imyitwarire idasanzwe irimo kwihisha munsi y’uburiri igihe yasurwaga.
Mu minsi ishize ariko, hari amakuru yavugaga ko ubuzima bwe bwari butangiye kugaragaza impinduka nkeya, aho ngo yashoboraga kongera kurya—by’umwihariko imineke—kandi rimwe na rimwe akavuga amagambo make, nk’uko byatangajwe n’abantu bake bemerewe kumwegera.
Nubwo bimeze bityo, kugeza ubu nta tangazo ryemewe ryigeze ritangwa risobanura impamvu nyakuri y’iyo kwimurwa i Bujumbura. Ntiharamenyekana niba byatewe n’uko ubuzima bwe bwongeye kuzamba, cyangwa niba byatewe n’uko i Gitega hatari ibikoresho bihagije by’ubuvuzi bwihariye akenera.
Amakuru aturuka hafi y’iki kibazo agaragaza ko iyi gahunda yo kumwimura yari yarateguwe mbere. Mu cyumweru cyabanje, itsinda ry’abayobozi bakuru ririmo ushinzwe umutekano wa Perezida, abayobozi b’inzego z’iperereza n’abapolisi bakuru, bivugwa ko bari bagiriye uruzinduko Kira Hospital bagamije gusuzuma aho yakwitabwaho.
Nk’uko andi makuru abivuga, Jenerali Bunyoni yinjiye muri ibyo bitaro anyuze mu muryango wihariye, hatari rubanda, maze acumbikirwa mu byumba byo hejuru bizwi nka VIP, bikunze kugenewe abantu bakomeye kandi bikora mu buryo bwigenga. Aho hantu hashyizweho umutekano wihariye kandi ukomeye.
Kubera ko nta rwego rwa Leta ruragira icyo rutangaza ku mugaragaro, impamvu n’ibisobanuro by’iyi kwimurwa bikomeje kuba urujijo, bigasigira rubanda n’abakurikirana politiki y’u Burundi ibibazo byinshi bikiri mu kirere.




