• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

  • AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon   |   13 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»FERWAFA yatangaje ibiciro byo ku mikino ya FIFA Series 2026 izahuza ibihugu 8 bizakinira kuri Sitade Amahoro na Kigali Pele Stadium

FERWAFA yatangaje ibiciro byo ku mikino ya FIFA Series 2026 izahuza ibihugu 8 bizakinira kuri Sitade Amahoro na Kigali Pele Stadium

RUSHYASHYA 02 Mar 2026 Amakuru, IMIKINO, Mu Mahanga

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryatangaje ibiciro by’amatike y’irushanwa mpuzamahanga rya FIFA Series 2026 rizabera i Kigali, itike y’amafaranga menshi yashyizwe ku bihumbi mirongo itatu (30 000frw), naho iya make ishyirwa ku bihumbi bibiri (2000 Frw).

Image

FIFA Series ni irushanwa rizakinwa kuva tariki ya 26 kugeza ku wa 30 Werurwe 2026, kuri Stade Amahoro hakazakinirwa imikino yo mu itsinda rya mbere naho kuri Kigali Pelé Stadium ho hazabera imikino yo mu itsinda rya kabiri.

Image

Amatike ku mikino izabera muri Stade Amahoro iya make iri kuri 2000 Frw mu myanya isanzwe yaba hasi cyangwa hejuru, iruhande rwa VIP ni 5000 Frw, mu gihe muri VIP azaba ari 30.000 Frw.

Imyanya ya Skybox na VVIP yagenewe abazaba batumiwe muri iri rushanwa, rizaba ribereye bwa mbere mu Rwanda.

Andi matike yagiye hanze ni ay’imikino izabera muri Kigali Pelé Stadium, aho imyanya isanzwe ari 2000 Frw, naho imyanya y’icyubahiro ikazaba ari 30.000 Frw. Itike imwe izajya ifasha umukunzi w’umupira w’amaguru kureba imikino yombi.

Image

Stade Amahoro izaberaho imikino y’Itsinda A ririmo Estonia, Grenada, Kenya n’u Rwanda, mu gihe Itsinda B ririmo Aruba, Liechtenstein, Tanzania na Macau ari ryo rizakinira muri Kigali Pelé Stadium.

Imikino ibiri yo mu Itsinda B ni yo izafungura irushanwa ibere muri Kigali Pelé Stadium, aho tariki ya 26 Werurwe Aruba izakina na Macau, saa Saba n’Igice, naho Tanzania ikine na Liechtenstein, saa Kumi n’Igice. Indi mikino yo mu Itsinda B izakinwa tariki ya 27 Werurwe, ihere k’uzahuza Kenya na Estonia, saa Kumi n’Ebyiri, naho u Rwanda rukine na Grenada, saa Tatu z’Ijoro.

Image

Nyuma y’iyi mikino hazakurikiraho imikino izahuza amakipe yatsinze ndetse n’ayatsinzwe mu matsinda yombi. Iyi harimo izabera kuri Kigali Pelé Stadium, saa Cyenda n’undi wa saa Kumi n’Ebyiri, indi ibere kuri Stade Amahoro, saa Kumi n’Ebyiri na saa Tatu.

2026-03-02
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Félix Antoine Tshisekedi yakoresheje impapuro mpimbano ubwo yiyamamarizaga kuba Perezida wa Kongo, Wategereza iki cyiza kuri Perezida w’ umutekamutwe?

Félix Antoine Tshisekedi yakoresheje impapuro mpimbano ubwo yiyamamarizaga kuba Perezida wa Kongo, Wategereza iki cyiza kuri Perezida w’ umutekamutwe?

Ubwanditsi 11 Jul 2022
Djihad Bizimana yerekeje muri Israel, Onana yerekanwa nk’umukinnyi mushya wa Simba SC

Djihad Bizimana yerekeje muri Israel, Onana yerekanwa nk’umukinnyi mushya wa Simba SC

Ubwanditsi 06 Jul 2023
Dr. Pastor Rutayisire yemeye ko Yaganjwe n’Amarangamutima agaruka ku Ifungwa ry’insengero nyinshi

Dr. Pastor Rutayisire yemeye ko Yaganjwe n’Amarangamutima agaruka ku Ifungwa ry’insengero nyinshi

Ubwanditsi 07 Aug 2024
Urugaga rw’Abavoka rurasaba Polisi gutanga amakuru afatika ku iyicwa rya Me Toy

Urugaga rw’Abavoka rurasaba Polisi gutanga amakuru afatika ku iyicwa rya Me Toy

Ubwanditsi 02 Jan 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kigali : Minisitiri  w’Intebe yatangije Ikigega cy’Ishoramari  ‘RNIT Iterambere Fund’
Mu Mahanga

Kigali : Minisitiri w’Intebe yatangije Ikigega cy’Ishoramari ‘RNIT Iterambere Fund’

Ubwanditsi 12 Jul 2016
Mali yateye ikirenge mu cya Niger, igaragaza ko itifuza gucumbikira abajenosideri b’Abanyarwanda
Amakuru

Mali yateye ikirenge mu cya Niger, igaragaza ko itifuza gucumbikira abajenosideri b’Abanyarwanda

Ubwanditsi 04 Feb 2022
UEFA CL2016: Manchester City yabonye itike mu mukino warangiye harimo abakinnyi 20
IMIKINO

UEFA CL2016: Manchester City yabonye itike mu mukino warangiye harimo abakinnyi 20

Ubwanditsi 24 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru