• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»FERWAFA yatangaje ibiciro byo ku mikino ya FIFA Series 2026 izahuza ibihugu 8 bizakinira kuri Sitade Amahoro na Kigali Pele Stadium

FERWAFA yatangaje ibiciro byo ku mikino ya FIFA Series 2026 izahuza ibihugu 8 bizakinira kuri Sitade Amahoro na Kigali Pele Stadium

RUSHYASHYA 02 Mar 2026 Amakuru, IMIKINO, Mu Mahanga

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryatangaje ibiciro by’amatike y’irushanwa mpuzamahanga rya FIFA Series 2026 rizabera i Kigali, itike y’amafaranga menshi yashyizwe ku bihumbi mirongo itatu (30 000frw), naho iya make ishyirwa ku bihumbi bibiri (2000 Frw).

Image

FIFA Series ni irushanwa rizakinwa kuva tariki ya 26 kugeza ku wa 30 Werurwe 2026, kuri Stade Amahoro hakazakinirwa imikino yo mu itsinda rya mbere naho kuri Kigali Pelé Stadium ho hazabera imikino yo mu itsinda rya kabiri.

Image

Amatike ku mikino izabera muri Stade Amahoro iya make iri kuri 2000 Frw mu myanya isanzwe yaba hasi cyangwa hejuru, iruhande rwa VIP ni 5000 Frw, mu gihe muri VIP azaba ari 30.000 Frw.

Imyanya ya Skybox na VVIP yagenewe abazaba batumiwe muri iri rushanwa, rizaba ribereye bwa mbere mu Rwanda.

Andi matike yagiye hanze ni ay’imikino izabera muri Kigali Pelé Stadium, aho imyanya isanzwe ari 2000 Frw, naho imyanya y’icyubahiro ikazaba ari 30.000 Frw. Itike imwe izajya ifasha umukunzi w’umupira w’amaguru kureba imikino yombi.

Image

Stade Amahoro izaberaho imikino y’Itsinda A ririmo Estonia, Grenada, Kenya n’u Rwanda, mu gihe Itsinda B ririmo Aruba, Liechtenstein, Tanzania na Macau ari ryo rizakinira muri Kigali Pelé Stadium.

Imikino ibiri yo mu Itsinda B ni yo izafungura irushanwa ibere muri Kigali Pelé Stadium, aho tariki ya 26 Werurwe Aruba izakina na Macau, saa Saba n’Igice, naho Tanzania ikine na Liechtenstein, saa Kumi n’Igice. Indi mikino yo mu Itsinda B izakinwa tariki ya 27 Werurwe, ihere k’uzahuza Kenya na Estonia, saa Kumi n’Ebyiri, naho u Rwanda rukine na Grenada, saa Tatu z’Ijoro.

Image

Nyuma y’iyi mikino hazakurikiraho imikino izahuza amakipe yatsinze ndetse n’ayatsinzwe mu matsinda yombi. Iyi harimo izabera kuri Kigali Pelé Stadium, saa Cyenda n’undi wa saa Kumi n’Ebyiri, indi ibere kuri Stade Amahoro, saa Kumi n’Ebyiri na saa Tatu.

2026-03-02
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Urukiko rw’Ubujurire rwashimangiye igifungo cya burundu ku mujenosideri Bernard Munyagishari, kubera amaraso y’inzirakarengane z’Abatutsi yamennye.

Urukiko rw’Ubujurire rwashimangiye igifungo cya burundu ku mujenosideri Bernard Munyagishari, kubera amaraso y’inzirakarengane z’Abatutsi yamennye.

Ubwanditsi 07 May 2021
Pep Guardiola na Messi bagiye guhurira muri Champions League

Pep Guardiola na Messi bagiye guhurira muri Champions League

Ubwanditsi 25 Aug 2016
APR FC na Rayon Sports zizacakirana ku munsi wa Gatanu wa shampiyona ya PNL – Uko tombola yose yagenze

APR FC na Rayon Sports zizacakirana ku munsi wa Gatanu wa shampiyona ya PNL – Uko tombola yose yagenze

Ubwanditsi 20 May 2021
Umuhamya w’Amateka: 7/1/1994, Kavaruganda yahuye na Booh-Booh, Abayobozi ba FAR bahura n’ab’Interahamwe

Umuhamya w’Amateka: 7/1/1994, Kavaruganda yahuye na Booh-Booh, Abayobozi ba FAR bahura n’ab’Interahamwe

Ubwanditsi 13 Apr 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burundi: Interahamwe zaba zarinjijwe mu mutwe kabuhariwe ushinzwe kurinda Perezida Nkurunziza
INKURU NYAMUKURU

Burundi: Interahamwe zaba zarinjijwe mu mutwe kabuhariwe ushinzwe kurinda Perezida Nkurunziza

Ubwanditsi 03 Jan 2018
Uganda: Leta irotswa igitutu ngo ikore nk’u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Leta irotswa igitutu ngo ikore nk’u Rwanda

Ubwanditsi 20 Nov 2017
Polisi y’u Rwanda yasoje gusimbuza abapolisi muri Sudani y’Epfo
Mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda yasoje gusimbuza abapolisi muri Sudani y’Epfo

Ubwanditsi 09 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru