• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

  • Rwanda Premier League yasinyanye na Banki ya Kigali amasezerano yo kwitirirwa shampiyona y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 5 n’igice, afite agaciro k’arenga miliyari Eshatu z’amafaranga y’u Rwanda   |   24 Apr 2026

  • FERWAFA yafatiye ibihano abagaragayeho match-fixing’mu ikipe y’Amagaju FC n’uwa Gorilla wasutse ibitamenyekanye mu kibuga   |   24 Apr 2026

  • Perezida Paul Kagame yitabiriye itangizwa rya Shampiyona Nyafurika yʼAmakipe yʼAbagabo muri Volleyball, yatangiye APR VC yitwara neza   |   22 Apr 2026

  • APR VC irakina na Black Rhinos VC mu mukino wo gufungura ku mugaragaro Shampiyona Nyafurika, CAVB Men’s Club Championship 2026   |   22 Apr 2026

  • U Rwanda rwatsinze Reta Zunze Ubumwe za Amerika ku kinyuranyo k’inota rimwe muri ICC Women’s Challenge   |   21 Apr 2026

 
You are at :Home»Amakuru»U Rwanda n’isi hakomeje ibikorwa byo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi, mu gihe hagaragara abayipfobya n’abayishyigikiye ku mugaragaro

U Rwanda n’isi hakomeje ibikorwa byo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi, mu gihe hagaragara abayipfobya n’abayishyigikiye ku mugaragaro

RUSHYASHYA 07 Apr 2026 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

Mu gihe u Rwanda n’inshuti zarwo ku isi bakomeje Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubutumwa bwo kuyamagana no kurwanya ingengabitekerezo yayo bukomeje gusakara hirya no hino ku isi.

Buri mwaka, kuva ku wa 7 Mata, Abanyarwanda bifatanya n’amahanga mu gikorwa cyo Kwibuka, hagamijwe guha icyubahiro inzirakarengane zirenga miliyoni zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse no gushimangira ko bitazongera ukundi.

Ibihugu byinshi n’imiryango mpuzamahanga bikomeje kugaragaza ko bishyigikiye u Rwanda muri uru rugendo rwo Kwibuka no kubaka ejo hazaza heza. Mu bifatanya n’u Rwanda harimo United Nations, African Union, Canada, France, Belgium, ndetse n’abanyamerika bagoreka imvugo iteka.

Aba bose bagaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari amateka akomeye isi igomba guhora yibukwa, ndetse bagasaba ko abayipfobya cyangwa bayihakana bahanwa hakurikijwe amategeko mpuzamahanga.

Kuri uyu wa 7 Mata 2026, Abanyarwanda n’inshuti batangiye icyumweru cy’icyunamo n’ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye ubuzima bw’abarenga miliyoni 1 mu minsi 100.

Ibi bikorwa bifite insanganyamatsiko igira iti “Twibuke, Twiyubaka” bikangurira Abanyarwanda bose kuzirikana abazize Jenoside, banakomeza urugendo rwo kubaka ibyo aya mateka yangije mu myaka 32.

Guterres yatangaje ko kuri uyu munsi mpuzamahanga wo kwibuka, yunamira abazize Jenoside, akabaha icyubahiro, akanashimira abarokotse banze guheranwa n’agahinda, bagatangira urugendo rwo kwiyubaka.

Yagize ati “Ku munsi mpuzamahanga wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, twunamiye abayizize, tunaha icyubahiro agaciro bambuwe. Turashimira abarokotse, ubudaheranwa bagize bwagaragaje imbaraga za muntu. Kandi turibuka duciye bugufi kandi mu kimwaro, uko umuryango mpuzamahanga wanze kwita ku mpuruza ngo ufate ingamba zihuse zirokora ubuzima.”

Guterres yatangaje ko kwibuka abazize Jenoside bidahagije, ahubwo ko umuryango mpuzamahanga ugomba kwigira ku ngaruka z’uburangare wagize mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ugafata inshingano yo kurinda ikiremwamuntu binyuze mu kurwanya urwango, imvugo zirwenyegeza n’urugomo.

Ati “Kwibuka abitabye Imana ntibihagije. Tugomba kwigira ku makosa yakozwe mu gihe cyashize, tukarinda ubuzima, turwanya urwango, amagambo arwenyegeza n’akangurira abantu gukora urugomo, dushyira imbaraga mu mibanire y’abantu kugira ngo dukomeze ukwiyubaka, tunakomeza inzego zafasha mu gukumira ubwicanyi ndengakamere.”

Kugeza ubu, ibihugu 153 ni byo byashyize umukono ku masezerano mpuzamahanga yo gukumira no guhana ibyaha bya jenoside. Guterres yasabye ibindi bitayarimo ko byabikora nta gukererwa kandi bikayashyira mu bikorwa kugira ngo amateka nk’ayabaye mu Rwanda atazasubira.

MINUBUMWE yagaragaje ko Icyumweru cy’Icyunamo gitangirizwa ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ari naho umuhango wo Kwibuka ku rwego rw’Igihugu ubera.

Ku mugoroba wo kuri uyu munsi hateganyijwe Urugendo rwo Kwibuka “Walk to Remember” rutangirira ku Karere ka Gasabo rugasorezwa muri BK ARENA ahabera ‘Umugoroba wo Kwibuka.’

Mu midugudu hateganyijwe igikorwa cyo kwibuka kirangwa no gutanga ibiganiro, no gukurikira ubutumwa bw’umunsi.

Kuri uwo munsi biteganyijwe ko ibikorwa byose n’indi mirimo byemerewe gukomeza nyuma y’igikorwa cyo Kwibuka.

Ibikorwa by’ubutabazi (farumasi ziri ku izamu, ibitaro n’amavuriro) bizakomeza guha serivisi ababigana mu gihe n’amahoteli yemerewe gukomeza gutanga serivisi abayacumbitsemo.

Ku rwego rw’Umudugudu, nta bindi biganiro biteganyijwe muri iki cyumweru uretse ikiganiro cyo ku wa 7 Mata 2026.

Tariki ya 11 Mata 2026 mu Mujyi wa Kigali , mu Karere ka Kicukiro hazaba urugendo rwo kwibuka ruzatangirira muri IPRC/KICUKIRO rusozwe n’Umugoroba wo Kwibuka uzabera ku Rwibutso rwa Nyanza.

Biteganyijwe ko ibikorwa by’ubucuruzi, siporo z’abantu ku giti cyabo, imyitozo y’amakipe, indi mirimo itunze abantu n’ibyara inyungu, bizakomeza gukora mu Cyumweru cy’Icyunamo.

MINUBUMWE kandi yagaragaje ko mu Cyumweru cy’Icyunamo Ibendera ry’Igihugu rizururutswa rigezwe hagati.

Tariki ya 13 Mata 2026, ku rwego rw’Igihugu, Icyumweru cy’Icyunamo kizasorezwa ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero.

Kuri uwo munsi hibukwa kandi Abanyepolitiki bishwe bazira kurwanya umugambi wa Jenoside.

Minisiteri yerekanye ko nta bikorwa byo gusoza Icyumweru cy’Icyunamo biteganyijwe ku rwego rw’Akarere.

Yongeye kwibutsa ko igikorwa cyo Kwibuka aho cyateguwe kitagomba kurenza amasaha atatu.

Igikorwa cyo Kwibuka mu Bigo bya Leta, ibyigenga, iby’abikorera, na ambasade z’ibindi bihugu mu Rwanda, bizakorwa ku munsi watoranyijwe, hagati ya tariki ya 8 Mata na 3 Nyakanga 2026 kandi buri rwego rukishakira utanga ikiganiro ubifitemo ubumenyi.

Ibigo by’amashuri na byo bizateganya umunsi wihariye wo Kwibuka no guhabwa ikiganiro, gusura urwibutso (aho bishoboka), mu gihe abanyeshuri bazaba bavuye mu biruhuko, kandi kigakurikiza gahunda isanzwe yo Kwibuka.

Hibukijwe kandi ko umugoroba w’ikiriyo ubanziriza umunsi wo Kwibuka cyangwa gushyingura imibiri y’abazize Jenoside, usozwa bitarenze saa yine z’ijoro.

Nyuma y’Icyumweru cy’Icyunamo, ibirango byo kwibuka biramanurwa, icyakora bishobora kongera gukoreshwa gusa, igihe hateguwe igikorwa cyihariye cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, abaturarwanda muri rusange, by’umwihariko urubyiruko, barashishikarizwa kwitabira ibikorwa byo Kwibuka no gukurikira ibiganiro bizatangwa ku maradiyo, televiziyo n’imbuga nkoranyambaga.

Minisitiri Bizimana yatangaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe kuva kera indege ya Habyarimana itarahanurwa

Mu kiganiro cyatambutse kuri Televiyo y’Igihugu ku wa 5 Mata 2026, Minisitiri Bizimana yagaragaje ko guhuza ihanuka ry’iyo ndege na Jenoside yakorewe Abatutsi ari ukwigiza nkana kuko mu gisobanuro cya ‘Jenoside’ harimo ko ari umugambi utegurwa ugamije kurimbura abantu hashingiwe ku bwoko, ubwenegihugu, ibara ry’uruhu cyangwa idini.

Minisitiri Bizimana kandi yasobanuye ko uwo mugambi uba ushyigikiwe n’ubuyobozi buriho kuko atari ikintu cyashoboka butabigizemo uruhare.

Ati “Iyo habayeho umugambi wo kwica abo bantu hagendewe kuri bintu bine, iba ari Jenoside. Ku Batutsi bo mu Rwanda rero Leta kandi ya Habyarimana yateguye umugambi wo kubica bose ishingiye ku bwoko bwabo bwanditse mu ndangamuntu zashyizweho na Leta.”

Minisitiri Bizimana yasobanuye ko uruhare rwa Habyarimana muri Jenoside yakorewe Abatutsi ruhera ku kuba ari we musirikare wa mbere ku rwego rwa ofisiye u Rwanda rwagize ndetse aba umuyobozi w’ingabo ariko zari zishingiye ku ivangura.

Ati “Ingabo z’u Rwanda zashinzwe mu mwaka wa 1959 zishinzwe n’Ababiligi babiri. Zimaze kujyaho rero ibyashingirwagaho ngo umuntu azinjiremo harimo ko zigomba kuba zigizwe n’Abahutu gusa kandi ko Umututsi uzajya ashaka kwinjiramo bazajya bamubwira ko adashoboye.”

“Ibyo byagiye mu mabwiriza y’izo ngabo kandi Habyarimana ni we wabaye umwofisiye wa mbere uyobora izo ngabo zigendera ku irondabwoko Hutu. Yatojwe gutyo aba ari ko aziyobora noneho bigeze mu 1962 zica Abatutsi barenga 2000 i Byumba bazira ko ngo hateye Inyenzi zivuye i Bugande.”

Minisitiri Bizimana yavuze ko kwibasira Abatutsi byakomeje ndetse Habyarimana wari uyoboye ingabo yemeranya na Kayibanda Grégoire wari Perezida ko uko Inkotanyi zizajya zitera bazajya bica Abatutsi bari mu Rwanda kandi icyo gihe hari kera cyane mbere y’uko ya ndege ihanurwa.

Yongeyeho ko mbere ya 1994 Habyarimana yagize uruhare rugaragara cyane mu mugambi wo kurimbura Abatutsi bijyanye n’inshingano yakoze mbere yo kuba Perezida.

Ati “Abigiza nkana bumve ko intangiriro y’ubutegetsi bwa Habyarimana yari intangiriro y’ubutegetsi bwica. Ntabwo Habyarimana yayoboye ari umuntu ugendera mu kuri, yari mu butegetsi bwica kuko yamaze imyaka 11 ari Minisitiri w’Ingabo na Polisi wa Kayibanda, rero ni we wayoboraga ibyo bikorwa byose akohereza ingabo n’abapolisi.”

Iby’uruhare rwa Habyarimana muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu kuyitegura kandi byanabonwe n’imiryango mpuzamahanga ndetse ibitangaho umuburo ku butegetsi bwe nubwo nta cyabikozweho kandi icyo gihe indege yari itarahanurwa.

Ati “Hari raporo yakozwe na Amnesty International mu 1992 igaragaza ko hari abantu bamaze kumenyekana bishwe na Leta ya Habyarimana mu bice bitandukanye bagera ku 1000, bakora urutonde rwabo. Bari Abatutsi n’abandi Bahutu bagaragaza ko hakwiye kuba impinduka.”

“Indi ni iyakozwe n’imiryango itatu yiteranyije Leta ibemerera kuza gukora iperereza muri Perefegitura za Gisenyi, Ruhengeri n’igice cya Byumba mu 1993. Iyo raporo yerekanye ko mu Rwanda hari umugambi wo kumaraho Abatutsi ndetse watangiye gushyirwa mu bikorwa kandi ko uyobowe n’agatsiko k’abakomeye mu bategetsi bayobowe na Perezida Habyarimana n’umugore we ndetse n’indi raporo yakozwe na Loni yarabishimangiye.”

Hari kandi n’abadipolomate bari mu Rwanda mbere ya Jenoside barimo uwari Ambasaderi w’u Bufaransa n’abandi bagaragaje ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi, hamwe n’ibinyamakuru birenga 20 byo mu mahanga mu 1964 byatangaje ko ibiri kubera mu Rwanda ari Jenoside.

Ibyo byatumye Musenyeri André Perraudin wayoboraga Diyosezi Gatolika ya Kabgayi wari inshuti ikomeye ya Kayibanda amugira inama yo guhakana ayo makuru maze bohereza mu mahanga uwayoboraga Inteko Ishinga Amategeko kugira ngo asobanure ko Inyenzi zateye mu Rwanda noneho ngo birwanaho, barazica ariko ko Batutsi abari imbere mu gihugu bishwe.

Ati “Aho ni ho ibikorwa byo gupfobya Jenoside byatangiriye kandi izo ngabo zakoraga ibyo ni Habyarimana wari uziyoboye.”

Gen. Romeo Dallaire wari uyoboye ubutumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro mu Rwanda yagaragaje muri Mutarama 1994 ko imyiteguro ya Jenoside igeze kure ndetse ko n’intwaro zizakoreshwa zatangiye kwegeranywa nubwo nta cyabikozweho.

Dr. Bizimana yaboneyeho kwiyama umuryango wa Habyarimana ukomeje gukaza umurego mu kumugira umutagatifu imbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abandi bagoreka amateka nkana bakagera ubwo bavuga ko ihanurwa ry’indege ari yo ntandaro yayo nyamara ukuri kw’amateka kubigaragaza neza.

Indege yari itwaye Habyarimana yahanuriwe i Kigali irashwe ku itariki 6 Mata 1994 ubwo yari avuye mu mishyikirano i Dar es Salaam muri Tanzania ndetse bukeye bwaho ku itariki 7 umugambi wo kurimbura Abatutsi mu gihugu hose wahise utangira gushyirwa mu bikorwa byeruye.

2026-04-07
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Ubwanditsi 15 Oct 2017
Kuki Museveni yagereranyije guhangana n’‘Igihugu cy’abaturanyi’ no guhandura Ivunja

Kuki Museveni yagereranyije guhangana n’‘Igihugu cy’abaturanyi’ no guhandura Ivunja

Ubwanditsi 17 Sep 2018
Guillaume Ancel akomeje guterwa ubwoba azira kugaragaza uruhare rw’u Bufaransa muri jenoside

Guillaume Ancel akomeje guterwa ubwoba azira kugaragaza uruhare rw’u Bufaransa muri jenoside

Ubwanditsi 08 Mar 2018
Impamvu Bishop Rugagi , Apôtre Rwandamura, R. Pastor Nyamurangwa Fred,Rev. Ntambara Emmanuel,  bari mu maboko ya Police

Impamvu Bishop Rugagi , Apôtre Rwandamura, R. Pastor Nyamurangwa Fred,Rev. Ntambara Emmanuel, bari mu maboko ya Police

Ubwanditsi 05 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Vanessa Mdee yatawe muri yombi
ITOHOZA

Vanessa Mdee yatawe muri yombi

Ubwanditsi 13 Mar 2017
APR FC yasezereye Gaadiidka FC igera mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League
Amakuru

APR FC yasezereye Gaadiidka FC igera mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League

Ubwanditsi 24 Aug 2023
Ubukungu bwa Uganda bukomeje kujya mu kangaratete kubera kutumvikana n’abaturanyi
INKURU NYAMUKURU

Ubukungu bwa Uganda bukomeje kujya mu kangaratete kubera kutumvikana n’abaturanyi

Ubwanditsi 27 Dec 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru