Karasira Uzaramba Aimable uherutse kwitaba Imana ubwo yari arangije igifungo cy’imyaka itanu mu Igororero rya Nyarugenge riri i Mageragere yashyinguwe.
Ni umuhango wabaye kuri uyu wa 14 Gicurasi 2026 aho wabanje no kumusezeraho bwa nyuma hagarukwa ku byaranze ubuzima bwe bikurikirwa n’Igitambo cya Misa yo kumusezeraho cyaturiwe muri Kiliziya ya Regina Pacis i Remera mu Mujyi wa Kigali.
Yashyinguwe mu Irimbi rya Rusororo mu Mujyi wa Kigali.
Mu buhamya bwatanzwe n’umwe mu banyeshuri yigishije ndetse akayobora mu mushinga we wo kwandika igitabo yavuze ko yari umwalimu utarihanganiraga ko umunyeshuri yiga isomo arica hejuru ahubwo agaharanira ko ibyo yiga abyumva neza.
Karasira apfuye afite imyaka 49 kuko yavutse mu 1977. Yavukiye mu Murenge wa Rwaniro mu Karere ka Huye akaba yari mwene Karasira Claver na Mukaruzamba Marie Goreth.
Ababyeyi be bimukiye mu Mujyi wa Kigali ubwo yari afite imyaka itatu cyangwa ine yiga amashuri abanza n’ayisumbuye mu Mujyi wa Kigali naho aya kaminuza ayiga muri Kaminuza y’u Rwanda no muri Suède.
Yakoze mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize RSSB kikitwa Caisse Sociale du Rwanda mu ishami rijyanye n’ikoranabuhanga ndetse yigisha no muri Kaminuza y’u Rwanda i Huye, i Rusizi n’i Kigali mu bijyanye n’ikoranabuhanga kugeza mu 2019 ubwo yatangiraga kwikorera.
Karasira Aimable yitabye Imana ku itariki 6 Gicurasi 2026 ubwo yari arangije igifungo cy’imyaka itanu yari yarakatiwe nyuma yo kunywa imiti myinshi mu yari isanzwe imufasha mu burwayi bwo mu mutwe yari afite.
Karasira wamenyekanye nka Prof Nigga yari yarahamijwe icyaha cyo gukurura amacakubiri muri rubanda. Yari arangije igihano cy’imyaka itanu yari yakatiwe.
Icyo gihano yagihawe n’Urukiko Rukuru, Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruherereye i Nyanza ku wa 30 Nzeri 2025.
Ugendeye ku buryo iminsi igize umwaka mu Igororero ibarwa, Karasira yarangije igihano cye ku wa 6 Gicurasi 2026.
Yashinjwaga ibyaha birimo guhakana Jenoside, guha ishingiro Jenoside, gukurura amacakubiri no gutangaza amakuru y’ibihuha. Ibindi byaba byari iyezandonke no kudasobanura inkomoko y’umutungo we urimo amafaranga yafatanywe (cash) n’ayari kuri konti ze zitandukanye zirimo iza banki na Mobile Money.
Ubushinjacyaha bwari bwajuririye icyemezo cy’Urukiko cyo gufungwa imyaka itanu, urubanza mu bujurire rukaba rutari rwakaburanishijwe.
Igororero ryo ryagaragaje ko iyo bugiye gufungura umuntu burebera gusa ku cyemezo kimufunga cyashyizwe muri sisitemu y’ikoranabuhanga yifashishwa.










