• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»RSSB Tigers BBC yasezereye FUS Rabat BBC yo muri Morocco, izahura na AL Ahly muri ½ cy’imikino ya nyuma ya BAL 2026 iri kubera I Kigali

RSSB Tigers BBC yasezereye FUS Rabat BBC yo muri Morocco, izahura na AL Ahly muri ½ cy’imikino ya nyuma ya BAL 2026 iri kubera I Kigali

RUSHYASHYA 24 May 2026 Amakuru, IMIKINO, KWAMAMAZA

Ikipe ya Rwanda Social Security Boardy (RSSB Tigers) Basketball Club yanditse amateka yo kugera muri 1/2 cy’irangiza cy’imikino ya nyuma ya BAL 2026 iri kubera I Kigali, ni nyuma yo gusezerera ikipe ya FUS Rabat BBC yo muri Morocco nubwo yayitsinzwe umukino wo kwishyura amanota 99-98.

Uyu mukino wabereye muri BK Arena wari urimo guhatana gukomeye hagati y’amakipe yombi, aho FUS Rabat yatangiye ishaka kwishyura ikinyuranyo kinini yari yaratsinzwe mu mukino ubanza. Nubwo yegukanye intsinzi muri uyu mukino wa kabiri, ntabwo byari bihagije ngo iyikure mu irushanwa.

Mu mukino ubanza wabaye kuwa Gatanu, ikipe ya RSSB Tigers ihagarariye u Rwanda yari yitwaye neza cyane itsinda FUS Rabat amanota 95-72, ibi bikaba byayihaye amahirwe akomeye yo gukomeza muri 1/2 cy’irangiza.

Ku giteranyo cy’imikino yombi, ikipe ya RSSB BBC irimo gukina imiKino ya BAL ku nshuro yayo ya mbere, yasezereye FUS ku giteranyo cy’ikinyuranyo cy’amanota 21 uteranyije amanota yavuye mu mukino wa mbere n’uwakinwe kuri iki cyumweru.

Muri uyu mukino, umukinnyi Leonard Craig Randall II ukinira ikipe ya RSSB Tigers niwe watsinze amanota menshi aho yatsinze 43, yambura imipira 4, atanga indi 7 yabayeye amanota.

Ikipe ya Al Ahly yo mu Misiri yamaze kubona itike ya 1/2 nyuma yo gutsinda ASC Ville de Dakar yo muri Senegal amanota 87-76. Al Ahly yakomeje nubwo yari yatsinzwe umukino ubanza amanota 93-90, bitewe n’ikinyuranyo cy’amanota yatsinze mu mikino yombi.

Mu mikino ya 1/2 cy’irangiza, ikipe ya RSSB Tigers izahura na Al Ahly mu mukino utegerejwe n’abatari bake, buri kipe izaba ihatanira kugera ku mukino wa nyuma wa BAL 2026.

Ni umukino uteganyijwe gukinwa kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Gicurasi 2026 ukazabera muri BK Arena.

Imikino iteganyijwe kandi kuri uyu wa mbere, ikipe ya Club Africain yo muri Tunisia izakina na Al Ahly yo muri Libya guhera ku isaha ya saa kumi z’umugoroba, izakurirwa n’uzahuza Dar City yo muri Tanzania na Petro de Luanda yo muri Angola guhera Saa kumi n’ebyiri, iyi mikino yose izakinirwa muri BK Arena.

2026-05-24
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Ingabire Victoire Umuhoza Yongeye Gukubitirwa Ahareba Inzega

Ingabire Victoire Umuhoza Yongeye Gukubitirwa Ahareba Inzega

RUSHYASHYA 27 Mar 2026
Bitewe n’impamvu ze bwite, Lumumba Sosthene watozaga ikipe ya Etincelles FC yeguye kuri uyu mwanya habura amasaha 48 ngo akine na Gorilla FC

Bitewe n’impamvu ze bwite, Lumumba Sosthene watozaga ikipe ya Etincelles FC yeguye kuri uyu mwanya habura amasaha 48 ngo akine na Gorilla FC

Ubwanditsi 04 Dec 2021
Umucungamutungo wa Miroplast FC yacikanye imishahara y’abakinnyi

Umucungamutungo wa Miroplast FC yacikanye imishahara y’abakinnyi

Ubwanditsi 17 Dec 2017
Rayon sports itsinze Rutsiro 2-0, ihita ifata umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona

Rayon sports itsinze Rutsiro 2-0, ihita ifata umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona

Ubwanditsi 25 Feb 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Ndayishimiye yabaye wa mwana murizi udakurwaho urutozi
Amakuru

Perezida Ndayishimiye yabaye wa mwana murizi udakurwaho urutozi

Ubwanditsi 01 May 2025
Mpayimana Phillippe ushaka kuba Perezida, arapfobya Jenoside
ITOHOZA

Mpayimana Phillippe ushaka kuba Perezida, arapfobya Jenoside

Ubwanditsi 04 Feb 2017
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 24 Apr 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru