Ikipe ya Rwanda Social Security Boardy (RSSB Tigers) Basketball Club yanditse amateka yo kugera muri 1/2 cy’irangiza cy’imikino ya nyuma ya BAL 2026 iri kubera I Kigali, ni nyuma yo gusezerera ikipe ya FUS Rabat BBC yo muri Morocco nubwo yayitsinzwe umukino wo kwishyura amanota 99-98.
Uyu mukino wabereye muri BK Arena wari urimo guhatana gukomeye hagati y’amakipe yombi, aho FUS Rabat yatangiye ishaka kwishyura ikinyuranyo kinini yari yaratsinzwe mu mukino ubanza. Nubwo yegukanye intsinzi muri uyu mukino wa kabiri, ntabwo byari bihagije ngo iyikure mu irushanwa.
Mu mukino ubanza wabaye kuwa Gatanu, ikipe ya RSSB Tigers ihagarariye u Rwanda yari yitwaye neza cyane itsinda FUS Rabat amanota 95-72, ibi bikaba byayihaye amahirwe akomeye yo gukomeza muri 1/2 cy’irangiza.
Ku giteranyo cy’imikino yombi, ikipe ya RSSB BBC irimo gukina imiKino ya BAL ku nshuro yayo ya mbere, yasezereye FUS ku giteranyo cy’ikinyuranyo cy’amanota 21 uteranyije amanota yavuye mu mukino wa mbere n’uwakinwe kuri iki cyumweru.
Muri uyu mukino, umukinnyi Leonard Craig Randall II ukinira ikipe ya RSSB Tigers niwe watsinze amanota menshi aho yatsinze 43, yambura imipira 4, atanga indi 7 yabayeye amanota.
Ikipe ya Al Ahly yo mu Misiri yamaze kubona itike ya 1/2 nyuma yo gutsinda ASC Ville de Dakar yo muri Senegal amanota 87-76. Al Ahly yakomeje nubwo yari yatsinzwe umukino ubanza amanota 93-90, bitewe n’ikinyuranyo cy’amanota yatsinze mu mikino yombi.
Mu mikino ya 1/2 cy’irangiza, ikipe ya RSSB Tigers izahura na Al Ahly mu mukino utegerejwe n’abatari bake, buri kipe izaba ihatanira kugera ku mukino wa nyuma wa BAL 2026.
Ni umukino uteganyijwe gukinwa kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Gicurasi 2026 ukazabera muri BK Arena.
Imikino iteganyijwe kandi kuri uyu wa mbere, ikipe ya Club Africain yo muri Tunisia izakina na Al Ahly yo muri Libya guhera ku isaha ya saa kumi z’umugoroba, izakurirwa n’uzahuza Dar City yo muri Tanzania na Petro de Luanda yo muri Angola guhera Saa kumi n’ebyiri, iyi mikino yose izakinirwa muri BK Arena.



















