• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze

Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze

RUSHYASHYA 28 May 2026 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Rwanda, POLITIKI

Yigize intyoza ko azi amakuru yose y;u Rwanda yakirwa na yombi n’ibigarasha ngo byakiriye umunyamakuru ukora inkuru zicukumbuye ariwe Byatsi Baker Samuel batazi ko bakiriye umutekamutwe utunzwe no kubeshya no kuriganya.

Byatangiye Samuel Baker Byatsi ahindura amazina ubundi yitwa Sam Kama maze yiyita amazina yose ya Se umubyara. Ubwo yabwiraga mushikie we ko agiye kwiga mu Buholandi mushiki we yibajije impapuro azereka kuko atigeze arenga icyiciro rusange (Tronc Commun) aho yirukanywe kuri Kagarama Secondary School ajya kwiga Rushaki.

Nkuko byatangajwe na mushiki we Esther Mugabekazi yavuze ko nyuma Byatsi ageze mu Buholandi, yabuze ibyangombwa byo kwiga no guturayo, yigira inama yo kurongora umugore w’umuzungu.

Ati “Nyuma amakuru namenye ni uko yagezeyo ibyangombwa byo gutura no kwiga biranga, numva ngo yabonye umugore w’umuzungu. Nigeze kumuhamagara kuri video aramunyereka.”

Umugore w’isezerano wa Byansi yaje kubimenya ahita arakara ajya mu Bubiligi ata umwana w’amezi abiri.

Esther Mugabekazi yavuzeko adatungurwa no kubona ibyo Byatsi akora ko yanagurisha abavandimwe be bavukana munda ariko akagaragarea we akabaho.

Nyuma yo kugera i Burayi, Byansi yatangiye kumvikana cyane mu mvugo zisebya u Rwanda n’abayobozi barwo, ndetse atangira gukorana bya hafi n’abari basanzwe mu migambi yo kururwanya.

Agaruka ku cyaba cyarateye musaza we iyi myitwarire, Mugabekazi yagize ati “Yabitewe no kudahaga n’inda nini no kutumva ko ibyo afite bimuhagije no kugira ngo abone ibyangombwa muri ibyo bihugu aho yahungiye.”

Yakomeje ati “Umuntu usebya igihugu cya nyina na se aba ari ikigwari.”

Mugabekazi yavuze ko iyi myitwarire ya Byansi n’ibyo atangaza ku Rwanda bitamutungura kuko kuva kera yari umubeshyi.

Yavuze ko mu bihe bitandukanye, Byansi yagiye abeshya ko nyina yapfuye akiri muzima, ubundi akavuga ko yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati “Hari n’inkuru nigeze kumva ngo mama yaryaga inyama zo muri Supermarket, ni zo zamuteye kanseri, nza kumva inkuru ko mama yishwe muri Jenoside. Njye ibyo byose nari mbizi, nzi ko ari umubeshyi. Biriya yarabivugaga kubera ko njye muzi ngasigara mwita umubeshyi.”

Yakomeje avuga ko nk’umuryango ibitangazwa na Byansi bibababaza.

Ati “Njye byangizeho ingaruka nyinshi kuko nize ko gukunda igihugu ari cyo cya mbere, umuntu wabyize ntabwo nakwanga igihugu cyanjye ako kageni. Igihugu cyandeze, igihugu cyampaye ibyo kurya, igihugu cyampaye umusingi. Igihugu cyamugize kuriya kugira ngo amenyekane, nageze aho ndababara cyane ndavuga nti ’Ubwo umuntu ugera aho ahemukira igihugu cyamukoreye ibyo byose, ubwo twe abavandimwe be byagenda gute’?”

Nyuma yo kubona ko yayobotse inzira yo kurwanya u Rwanda, Mugabekazi yaburiye musaza we, ariko undi amubwira ko niba ari ibyo atangiye atazongera kuba mushiki we.

Ati “Naramubwiye pe! namubwiye ko nadahinduka nzashaka uburyo mvuga ukuri, nkabwira Abanyarwanda ukuri. Yambwiye ko ntazongera mu mateka kuba mushiki we.”

“Inama namugira yibuke inama mama yajyaga atugira, yibuke intego ababyeyi bacu bari bafite, ntabwo ari ugusenya igihugu, habe n’umunsi n’umwe.”

 

Samuel Baker Byansi ni umwe mu bafashe umurongo wo guharabika ubutegetsi bw’u Rwanda ndetse n’abayobozi barwo, ku mpamvu benshi bemeza ko zigamije amaramuko.

Uyu musore wamenyekanye mu itangazamakuru ry’u Rwanda aho yiyitaga umunyamakuru w’inkuru zicukumbuye, hashize imyaka mike yimukiye i Burayi, aho yiyita impunzi ya politike.

Umwe mu bazi neza Byansi Samuel Baker ni Esther Mugabekazi kuko ari mushiki we kwa se no kwa nyina.

Ababyeyi babo ni Byansi Samuel Baker na Muteteri Eva. Mugabekazi ni we mukuru agakurikirwa na Byansi. Bavukana n’abandi bana barindwi kuri se na nyina, bose hamwe bakaba icyenda.

Nk’umuntu wakuranye na Byansi, Mugabekazi yavuze ko amafuti ya musaza we yahereye ku kwihinduza amazina, atangira gukoresha aya se kandi na we afite aye.

Ati “Byansi Samuel Baker ni izina rya papa, Sam (Byansi) yitwa Sam Kama, ni yo mazina ababyeyi be bamwise. Mu muryango wacu abahungu bitwa Kama, abakobwa bakitwa Kawama.”

Mu kiganiro uyu mugore yagiranye na Igicaniro TV, yavuze ko umuryango we watewe agahinda n’imigambi musaza wabo yinjiyemo yo guharabika igihugu.

Yavuze ko yafashe icyemezo cyo gutangaza byinshi kuri Byansi Baker nyuma yo kubona ko akomeje kurenga igaruriro.

Yafungiwe Uganda imyaka ine, agaruka abeshya ko yaminuje

Mugabekazi yavuze ko mu gukura barezwe neza, ndetse ababyeyi babo bagerageza kubajyana mu mashuri, cyane ko bombi bari abarimu.

Ati “Twagize amahirwe tugira ababyeyi b’abarimu, papa wacu yari umwarimu na mama yari umwarimu. Twagize amahirwe tumenya Icyongereza kuko iwacu mu rugo ni cyo twavugaga mu gukura kwacu, tugira amahirwe papa atwigisha mu mashuri meza.”

Amashuri abanza bayize mu Karere ka Nyagatare i Matimba, mu ishuri rizwi nka Hillside. Aha ni ho barangije imyaka itandatu y’amashuri abanza.

Bageze mu mashuri yisumbuye, Byansi Baker yagiye kwiga muri Kagarama Secondary School. Mushiki we yagiye kwiga i Rushaki.

Mugabekazi yavuze ko Byansi akigera mu mashuri yisumbuye bahise bamwirukana, birangira amusanze i Rushaki.

Ati “Yakoze amakosa baramwirukana avayo, araza twigana i Rushaki, ni ho twarangirije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye. Ayo ni yo mashuri Sam yize yonyine.”

Bitandukanye n’uko yagiye abivuga cyangwa benshi bamuzi, Byansi ngo ntiyigeze arangiza amashuri yisumbuye cyangwa kaminuza, ahubwo nyuma yo kurangiza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, yahise ajya muri Uganda.

Akigera muri Uganda, Byansi yijanditse mu bujura ndetse bumuviramo gufungwa imyaka ine.

Mugabekazi ati “Arangije ajya muri Uganda arafungwa kwa mukuru wacu data yabyaye ahandi […] agiyeyo arahemuka birimo ubujura baramufata, baramufunga. Bamufunze imyaka ine. Ntabwo yongeye gusubira ku ishuri.”

Gufungurwa kwa Byansi byaturutse ku kuba ngo yarisiramuje (gukebwa) abikoreye muri gereza, ararwara, bisaba ko bahamagara se ngo ajye kumufata.

Mugabekazi yavuze ko nyuma yo gufungurwa, Byansi yatashye mu Rwanda, ariko ntiyakomeza ishuri. Amaze gukira ngo yigiriye inama yo gusubira muri Uganda gushaka impapuro mpimbano zigaragaza ko yarangije amasomo ya kaminuza.

2026-05-28
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa

Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa

RUSHYASHYA 27 May 2026
APR FC yanganyije na Muhazi United, Rayon Sports itsinda Mukura VS ibyaranze umunsi wa 25 wa shampiyona y’u Rwanda

APR FC yanganyije na Muhazi United, Rayon Sports itsinda Mukura VS ibyaranze umunsi wa 25 wa shampiyona y’u Rwanda

Ubwanditsi 31 Mar 2024
Urubanza rwa Col Byabagamba na Gen Rusagara rwapfundikiwe batsemba ibyaha byose

Urubanza rwa Col Byabagamba na Gen Rusagara rwapfundikiwe batsemba ibyaha byose

Ubwanditsi 08 Mar 2016
Amakipe ya Police WVC na APR VC yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda muri Volleyball 2024-2025

Amakipe ya Police WVC na APR VC yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda muri Volleyball 2024-2025

Ubwanditsi 12 May 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Niger yiteguye gushyigikira Kagame ku buyobozi bwa AU “ku kigero cya 200%”
INKURU NYAMUKURU

Niger yiteguye gushyigikira Kagame ku buyobozi bwa AU “ku kigero cya 200%”

Ubwanditsi 17 Jan 2018
Tour du Rwanda: Areruya Joseph yegukanye agace ka Rusizi-Huye
IMIKINO

Tour du Rwanda: Areruya Joseph yegukanye agace ka Rusizi-Huye

Ubwanditsi 17 Nov 2016
Biratangaje, biranababaje kubona hari abahisemo kugereka ibibazo bya Kongo ku Rwanda, nyamara ntibagire icyo bavuga ku mutwe w’iterabwoba wa FDLR uhungabanya umutekano w’u Rwanda” -Perezida Kagame
Amakuru

Biratangaje, biranababaje kubona hari abahisemo kugereka ibibazo bya Kongo ku Rwanda, nyamara ntibagire icyo bavuga ku mutwe w’iterabwoba wa FDLR uhungabanya umutekano w’u Rwanda” -Perezida Kagame

Ubwanditsi 09 Jul 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru