• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

  • Volleyball: Ikipe y’u Rwanda yageze i Kigali nyuma yo gusoza imikino y’Igikombe cya Afurika cyabereye muri Tunisia   |   27 Sep 2026

  • AMAFOTO : Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino Amavubi yatsindiyemo Liberia 3-1   |   25 Sep 2026

  • Ndayishimiye arajwe ishinga no kongera Interahamwe ze kugirango Amaronko ya Kongo yiyongere   |   25 Sep 2026

  • Ibinyuguti bya FDU Inkingi yari kurya RPF ni nko kwikirigita ugaseka   |   23 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Bombori bombori muri RNC: Serge Ndayizeye nawe yeretswe umuryango

Bombori bombori muri RNC: Serge Ndayizeye nawe yeretswe umuryango

RUSHYASHYA 08 Jun 2026 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Mu Kinyarwanda baca umugani ngo “wisunga umugabo mbwa mugakubitirwa hamwe.” Uyu mugani usa n’uwugaragaramo bamwe mu bari abayoboke ba RNC (Rwanda National Congress), bakomeje kuvumbura buhoro buhoro ko umuntu bizeye nk’umuyobozi wabo, Kayumba Nyamwasa, atari we bari bazi. Kuri ubu Serge Ndayizeye amwita Kayumba mu gihe mbere yavugaga “General”.

 

Mu minsi ishize, amakuru ava mu banyamuryango ba RNC agaragaza ko muri iri tsinda hakomeje kuvuka amakimbirane ashingiye ku kutizerana, gushinjanya uburiganya no kurwanira umutungo n’ibikoresho byari bisanzwe bikoreshwa mu bikorwa byaryo.

 

Ubu, Serge Ndayizeye wahoze ari umwe mu bayoboke bakomeye ba RNC, yafashe ubuyobozi bw’umuyoboro wa YouTube wari uzwi nka Itahuka Radio, awuhindura amazina ndetse n’amagambo y’ibanga ku buryo nta wundi muntu wo muri RNC ushobora kuwugeraho. Yayise Itahuka Media Network. Ibi byabaye nyuma y’uko havutse amakimbirane hagati ye na Jean Paul Turayishimye, aho Serge ashinjwa kuba yarambuye mugenzi we uburenganzira bwo gukoresha uwo muyoboro.

Ibi bibazo byongeye gushyira ahagaragara ibyo bamwe mu bahoze muri RNC bavuga ko ari umuco umaze igihe urangwa muri iri tsinda, harimo icyenewabo, gukoresha ikimenyane, kurwanira inyungu bwite no kutagira umurongo wa politiki uhamye.

 

Jean Paul Turayishimye yagiye agaragaza ko RNC yasenyutse kera, avuga ko ikibazo nyamukuru cyaturutse ku buyobozi bwa Kayumba Nyamwasa ndetse n’imicungire mibi y’umutungo w’umuryango. Kuri ubu umubano hagati ya Kayumba Nyamwasa na bamwe mu bo bakoranaga bya hafi, barimo muramu we Frank Ntwali, umeze nk’umubano w’injangwe n’imbeba. Abo muri RNC bacitsemo ibice bibiri, hakaba hari RNC ya Ntwali na RNC ya Kayumba.

 

Ubu uwitwa ko ari Umuhuzabikorwa wa RNC, Dr Emmanuel Hakizimana (ukorera mu kwaha kwa Kayumba Nyamwasa) yamaze kwandika ibaruwa ihagarika Serge Ndayizeye

Kimwe mu bibazo byakomeje kuvugwa cyane ni iby’amafaranga yakusanyijwe mu banyamuryango ba RNC mu bihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo n’ahandi ku isi. Nk’uko byagiye bivugwa n’abahoze muri uwo mutwe, amafaranga arenga miliyoni imwe n’igice y’amadolari y’Amerika yari yakusanyijwe mu rwego rwo kugura intwaro no gutera u Rwanda.

Mu nama zitandukanye zabaye mu mwaka wa 2017, mbere y’amatora y’Umukuru w’Igihugu mu Rwanda, Kayumba Nyamwasa ngo yashishikarije abanyamuryango gutanga inkunga y’amafaranga, ababwira ko igihe kigeze cyo gukoresha intwaro kugira ngo bahirike ubuyobozi bw’u Rwanda. Aya magambo yatumye benshi batanga amafaranga bizeye ko azakoreshwa muri uwo mugambi.

 

Nyuma y’ikusanyabwishyu ryatangajwe nk’iryagenze neza, abanyamuryango batangiye kwibaza aho amafaranga yabo yagiye kuko nta ntwaro zigeze zigaragara, nta n’ibikorwa byagaragaye byari bihuye n’ibyo bari bemerewe. Nyuma y’amatora yabaye mu Rwanda mu mahoro, bamwe mu banyamuryango ba RNC batangiye gusaba ibisobanuro.

Abari hafi y’ubuyobozi bwa RNC batangiye kuvuga ko ayo mafaranga atigeze akoreshwa mu kugura intwaro nk’uko byari byatangajwe, ahubwo ngo yakoreshejwe mu bucuruzi bwite bwa Kayumba Nyamwasa, harimo kugura amakamyo yifashishijwe mu bikorwa by’ubwikorezi mu bihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo.

 

Ibi byanavuzwe na Callixte Nsabimana uzwi nka Sankara, wahoze ari umwe mu bayoboke ba RNC mbere yo kwerekeza muri FLN. Mu buhamya bwe mu nkiko, yavuze ko bamwe mu banyamuryango batakarije icyizere Kayumba Nyamwasa nyuma yo kubona ko amafaranga yabo yarigishijwe.

Abasesenguzi bavuga ko amakimbirane ari muri RNC muri iki gihe ari ikimenyetso cy’uko iri tsinda rimaze igihe rihanganye n’ibibazo by’imiyoborere n’ukutizerana hagati y’abarigize. Gufatirana Itahuka Radio na Serge Ndayizeye ni kimwe gusa mu bimenyetso by’ayo makimbirane amaze igihe acicikana imbere muri RNC.

Mu gihe bamwe bakomeje kuyivamo, abandi bavuga ko RNC yahindutse urubuga rwo gushakira inyungu bwite aho kuba umuryango ufite intego zihamye za politiki.

 

Nk’uko umugani w’Abanyarwanda ubivuga, “agapfa kaburiwe ni impongo.” Bigaragara ko abo muri RNC bawumvise kare kuko ntawatangiranye niri shyaka ukirisigayemo.

 

2026-06-08
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo arasaba ubufatanye mu kurwanya ibihungabanya umutekano

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo arasaba ubufatanye mu kurwanya ibihungabanya umutekano

Ubwanditsi 31 Aug 2016
Tariki 18 Mata 1994: Perefe Kayishema Clement yarimbuye Abatutsi kuri Stade Gatwaro, Kibuye

Tariki 18 Mata 1994: Perefe Kayishema Clement yarimbuye Abatutsi kuri Stade Gatwaro, Kibuye

Ubwanditsi 18 Apr 2025
Ibyiza n’Akamaro ko Kunywa Amazi Ukibyuka

Ibyiza n’Akamaro ko Kunywa Amazi Ukibyuka

Ubwanditsi 20 Oct 2021
Uburyo 10 bwo gukunda igihugu cyawe

Uburyo 10 bwo gukunda igihugu cyawe

Ubwanditsi 21 Sep 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 24 Apr 2023
Burundi: Abasirikare bane biciwe mu gitero cy’abitwaje intwaro abandi 6 barakomereka
INKURU NYAMUKURU

Burundi: Abasirikare bane biciwe mu gitero cy’abitwaje intwaro abandi 6 barakomereka

Ubwanditsi 21 Oct 2018
Bidasubirwaho, iperereza ryo kurwego rwo hejuru ryemeje ko ruharwa Augustin Bizimana yaguye muri Congo Brazaville, Rushyashya yamenye icyo yazize  
INKURU NYAMUKURU

Bidasubirwaho, iperereza ryo kurwego rwo hejuru ryemeje ko ruharwa Augustin Bizimana yaguye muri Congo Brazaville, Rushyashya yamenye icyo yazize  

Ubwanditsi 22 May 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru