• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara   |   27 Jun 2026

  • Ruharwa Ntabakuze azaguma muri gereza: IRMCT yatesheje agaciro ubusabe bwe bwo gufungurwa mbere y’igihe   |   27 Jun 2026

  • Umuhanzi Muyango Jean Marie agiye kuzenguruka u Rwanda mu bitaramo byo kwizihiza #Kwibohora32   |   26 Jun 2026

  • P5 ya Kayumba Nyamwasa yongeye kugaragara ku rugamba rwa Minembwe: Ihuriro AFC/M23 rivuga ko yifatanyije na FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi   |   26 Jun 2026

  • Afhamia Lotfi wahoze atoza Rayon Sports na Mukura yasinye muri Gicumbi FC, ahabwa inshingano zo kugeza iyi kipe mu myana 6 ya mbere   |   25 Jun 2026

  • AMAFOTO – APR FC yatangaje Uwiyaremye Fidali wakiniraga Intare FC nk’umukinnyi wayo mushya wiyongera kuri Rubuguza Jean Pierre wakiniraga Gicumbi FC   |   24 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

RUSHYASHYA 27 Jun 2026 Amakuru, HIRYA NO HINO, ITOHOZA, Mu Rwanda, POLITIKI

Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwubatse politike yo guha abantu amahirwe yo guhinduka no kwibona mu gihugu, ku buryo hari n’abari bavuye mu nkambi z’impunzi zirimo Tingi Tingi muri Zaire na Ngara muri Tanzania bagaruwe mu gihugu, bahabwa umwanya, bamwe bagera no ku rwego rwo kuba ba Minisitiri, hatitawe ku mateka yabo.

Yabigarutseho mu nama nyunguranabitekerezo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’Urugamba rwo kuyihagarika, yabereye muri Intare Arena, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bifatanyije n’abanyamuryango ba Unity Club n’abandi bayobozi.

Mu butumwa bwe, Perezida Kagame yagarutse ku ngingo y’uko kubaka u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi bitasabye gusa gutsinda urugamba rwa gisirikare, ahubwo byasabye no guhitamo inzira igoye yo kongera guhuza Abanyarwanda, guha amahirwe abashoboraga guhinduka, no kubaka igihugu kitagendera ku kwihorera.

Yavuze ko hari abantu bashobora kurakazwa no kuba amateka y’u Rwanda avugwa uko ari, cyane cyane iyo bumva ashobora kubakoraho cyangwa akagira aho ahurira n’abo bafitanye isano.

Gusa Perezida Kagame yavuze ko imbere y’amateka aremereye nk’aya Jenoside, nta muntu ukwiye kwigira “intakoreka” cyangwa utavugwaho.

Yagize ati “Abandi rero kuba bajya aho bakigira iruhande, bakajya ku ruhande bakigira intakoreka bakavuga ngo ‘Njyewe, njyewe muramvuga?’, akarakarira abavuga, abavuga aya mateka yacu mabi.”

Ni yo yaba akubwiye ati ‘‘Wabigizemo uruhare’’ utaranabigizemo n’uruhare, kuri we hari ikiremereye kurusha wowe ikikuriho.”

Perezida Kagame yavuze ko igikwiye ku muntu wumva arenganywa atari ukurwanya ukuri cyangwa kwigira utavugwaho, ahubwo ari ukugaragaza mu mvugo no mu bikorwa ko atagize uruhare mu kibi.

Ati “Wowe icyo ukwiye kuba ukora, ni ukuvuga uti ‘Ntabwo nabigizemo uruhare, ntabwo nabigiramo uruhare, sinzabigiramo uruhare.’ Ariko bikagaragarira no mu bikorwa byawe bya buri munsi, kurusha kwigira intakoreka cyangwa utavugwaho. Utavugwaho se wowe uri inde?”

Yakomeje agira ati “Waba uri nde uri iki se? Imbere y’ukuri, imbere y’amateka nk’aya, buri wese ni ubusa. Usibye politike twashyize imbere kandi twemere, kandi twemera, kandi yubaka, yumva, itega amatwi n’ababa bafitanye isano n’icyo kibi, n’ayo mateka.”

Gusa Perezida Kagame yavuze ko kudahera mu mateka mabi bidakwiye gusobanura guceceka cyangwa kwitaza inshingano. Yagaragaje ko mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, no guceceka igihe ikibi cyakorwaga bidashobora gufatwa nko kuba umwere.

Yagize ati “N’iyo waba nta kibi wakoze ugaceceka, ntabwo uri umwere. Ntabwo uri muzima.”

Perezida Kagame yagereranyije iyo myumvire no mu buzima busanzwe, avuga ko umuntu ubona ikibi gikorwa agaceceka, adakwiye gufatwa nk’umuntu muzima cyangwa ufite inshingano.

Ati “Birashoboka ko aho bibaye uri nta bushobozi ufite bwo kugira icyo wakora, ibyo birashobaka. Ariko ntibivuze ko byasa nk’aho ntacyo bigutwaye, biratandukanye. Ni ibintu bibiri bitandukanye.”

Agaruka ku kubaka igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwagerageje kugarura abantu batandukanye, harimo n’abari bafite ibyo bakekwaho cyangwa abari bafitanye isano n’amateka mabi y’igihugu.

Yavuze kuri ba Minisitiri bakuwe Tingi Tingi na Ngara

Aha ni ho yagarutse ku bantu bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara. Tingi Tingi yari inkambi iri hafi ya Lubutu muri Zaire, mu gace kari mu bilometero hafi 200 uvuye i Kisangani.

Yakiriye impunzi nyinshi z’Abanyarwanda zari zarahungiye muri icyo gihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ngara yo ni agace ko muri Tanzania, hafi y’umupaka w’u Rwanda n’u Burundi. Hari inkambi nini z’impunzi z’Abanyarwanda, zirimo Benaco, Lumasi n’izindi.

Nyuma ya Jenoside, izo nkambi zabayemo ikibazo gikomeye kuko zari zirimo abaturage basanzwe bari barahungishijwe, ariko zikabamo n’abasirikare bahoze mu ngabo za Leta yatsinzwe, Ex-FAR, n’Interahamwe zagize uruhare muri Jenoside.

Byatumye ikibazo cyo gutahura impunzi no kuzitandukanya n’abari bakomeje ibikorwa bya gisirikare kiba kimwe mu bikomeye u Rwanda rwahuye na byo mu myaka yakurikiye Jenoside.

Perezida Kagame yavuze ko nubwo hari abantu bari bavuye muri izo nkambi bafite amateka adasobanutse neza, u Rwanda rwabagaruye, rubaha umwanya, bamwe binjira mu buyobozi bukuru bw’igihugu.

Yagize ati “Uzi ko n’abantu bari bafiteho ibyo baregwa kandi bisa nk’aho bifite ishingiro ariko wenda haburaho akantu gato ngo gihamya iboneke, mwese hano ntimuzi ko rwose twagiye tugerageza kubagarura ngo babe bamwe muri twe, babe nkatwe bagire gute, bamwe ntimubazi ntibavuye za ‘Tingi Tingi’, n’ahandi hariya muri Tanzania ni he?”

Yakomeje ati “Za Ngara, za hehe aho abantu bari barahungiye, abandi bava n’i Burayi na hehe hose barakoze, cyangwa baragiye ukuntu ntashobora kwemeza, ariko ukareba uti ‘Ariko aha birashoboka!’ ariko tukabazana bakajya muri twe, bakaba ba minisitiri, inzego zose ntazo batagiyemo.”

Perezida Kagame yavuze ko iki cyemezo kitari impuhwe, ahubwo cyari mu nyungu z’igihugu. Cyari uburyo bwo kugerageza gusiba amateka mabi, kubuza ko akomeza guturwamo n’igisekuru gishya, no guha abantu amahirwe yo kubaho ubuzima buzima.

Yavuze ko hari n’abari abana bato bagaruwe mu Rwanda, bashyirwa mu mashuri, bariga, bamwe baba abayobozi mu mashuri ndetse bagera no ku kuba abayobozi mu gihugu.

Perezida Kagame yavuze ko abantu bahawe ayo mahirwe bari bahawe uburyo bwo kubaho ubuzima bushya, ariko ko bitavuze ko buri wese yakoresheje neza ayo mahirwe.

Ati “Bya bindi navugaga, umuntu wahawe amahirwe yo kuvuga ngo ‘Baho ubundi buzima, ubuzima buzima’. Ubwo ariko ibyo mvuga, turagarura bamwe bari aho badasobanutse twagira dutya, iyi Si iragoye! Abandi muri twe birirwaga bareze agatuza berekana ko ari bazima, bari mu bindi, na bo barakora ibindi bitugarura mu mateka twarwanyije n’ayo tugenda tuvaho.”

Perezida Kagame yavuze ko hari igihe abo bantu bakoreshwaga n’abari hanze, mu bikorwa bigamije gusubiza inyuma urugendo rwo kubaka igihugu. Yavuze ko u Rwanda rwabaye ahantu hageragerejwe ibintu byinshi, bibi n’ibyiza, ku buryo rushobora gufatwa nk’isomo rikomeye ku Isi.

Ati “Mwe mutekereze musubize amaso inyuma murebe. Turi ikotaniro ry’ibintu, ibibi, ibyiza.”


2026-06-27
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Igihuha cy’abarwanya Leta y’u Rwanda :  Haravugwa  y’uko Col Byabagamba, Gen Rusagara na Lt Col Rugigana batorotse Gereza

Igihuha cy’abarwanya Leta y’u Rwanda : Haravugwa y’uko Col Byabagamba, Gen Rusagara na Lt Col Rugigana batorotse Gereza

Ubwanditsi 04 Sep 2016
Uko Uganda n’UBurundi bacuze  umugambi wo gutera URwanda mu mpera za 2019 .

Uko Uganda n’UBurundi bacuze  umugambi wo gutera URwanda mu mpera za 2019 .

Ubwanditsi 23 Dec 2019
Museveni akomeje kubeshya ku mvano y’ikibazo hagati y’u Rwanda na Uganda

Museveni akomeje kubeshya ku mvano y’ikibazo hagati y’u Rwanda na Uganda

Ubwanditsi 24 Feb 2020
Miss Honorine “Igisabo” yagaye umubyimba w’ikibuno cya Oda Paccy

Miss Honorine “Igisabo” yagaye umubyimba w’ikibuno cya Oda Paccy

Ubwanditsi 05 Oct 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mashami Vincent yagizwe umutoza wa Police FC, ACP Yahaya Kamunuga aba umuyozi wayo naho SP Ruzindana Regis aba ushinzwe kugura abakinnyi
Amakuru

Mashami Vincent yagizwe umutoza wa Police FC, ACP Yahaya Kamunuga aba umuyozi wayo naho SP Ruzindana Regis aba ushinzwe kugura abakinnyi

Ubwanditsi 21 Jul 2022
Uko umuhango wo guherekeza mu cyubahiro Senateri Mucyo  ukurikirana
Mu Mahanga

Uko umuhango wo guherekeza mu cyubahiro Senateri Mucyo ukurikirana

Ubwanditsi 06 Oct 2016
Ntaganda Bernard wokamwe n’amacakubiri nawe ngo nagirwe “Umuziranenge”.
Amakuru

Ntaganda Bernard wokamwe n’amacakubiri nawe ngo nagirwe “Umuziranenge”.

Ubwanditsi 27 Feb 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru