• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Visit Rwanda n’ikipe ya Aston Villa yo mu gihugu cy’u Bwongereza basinyanye amasezerano y’ubufatanye   |   14 Jul 2026

  • AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw   |   13 Jul 2026

  • Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima   |   13 Jul 2026

  • Perezida Kagame arasezera Sheikh Hamad wagize Qatar igihangange   |   13 Jul 2026

  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Visit Rwanda n’ikipe ya Aston Villa yo mu gihugu cy’u Bwongereza basinyanye amasezerano y’ubufatanye

Visit Rwanda n’ikipe ya Aston Villa yo mu gihugu cy’u Bwongereza basinyanye amasezerano y’ubufatanye

RUSHYASHYA 14 Jul 2026 Amakuru, IMIKINO, Mu Mahanga, Mu Rwanda, UBUKERARUGENDO

Ikipe yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bwongereza, Aston Villa FC, yatangaje ko yagiranye amasezerano y’ubufatanye na Visit Rwanda, azatuma Visit Rwanda iba umufatanyabikorwa mukuru w’iyi kipe mu rwego rw’ubukerarugendo.

Aya masezerano akaba ari indi ntambwe u Rwanda rwateye mu kwamamaza ubukerarugendo bwarwo binyuze muri siporo, aho ikirango cya Visit Rwanda kizajya kigaragara ku myambaro n’ibindi bikorwa bya Aston Villa, imwe mu makipe akomeye yo mu Bwongereza.

Visit Rwanda kandi izagaragara ku myambaro y’andi makipe afite isano na Aston Villa, aha harimo amakipe yose y’Abagabo ay’abagore ndetse n’amakipe yose y’Abato.

Ubufatanye bugamije kumenyekanisha u Rwanda nk’icyerekezo cy’ubukerarugendo ku rwego mpuzamahanga, bwerekana ibyiza nyaburanga byarwo, umuco, amahirwe y’ishoramari ndetse n’ubwiza bwa kawa y’u Rwanda.

Nk’umufatanyabikorwa mu bukerarugendo, Visit Rwanda izakoresha urubuga rwa Aston Villa mu kwamamaza ibikorwa by’ubukerarugendo bw’u Rwanda no gukurura ba mukerarugendo baturutse hirya no hino ku Isi.

Aya masezerano akaba yasinyweho n’umuyobozi w’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe kumenyekanisha ubukerarugendo bushingiye ku nama, (Rwanda Convention Bureau – RCB), Janet Karemera ndetse n’umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Aston Villa, Francesco Calvo

Aya masezerano kandi azafasha guteza imbere kawa y’u Rwanda, aho abafana, abashyitsi n’abafatanyabikorwa ba Aston Villa bazajya bahabwa amahirwe yo kuyisogongera no kuyimenyera binyuze mu bikorwa bitandukanye by’iyi kipe.

Ubufatanye hagati ya Visit Rwanda na Aston Villa bwiyongera ku yandi u Rwanda rwagiranye n’amakipe akomeye ku rwego mpuzamahanga, mu rwego rwo gukomeza kwamamaza igihugu no guteza imbere ubukerarugendo binyuze muri siporo, imwe mu nzira zatanze umusaruro mu kumenyekanisha u Rwanda ku Isi.

2026-07-14
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Donald Trump yongeye guca amarenga y’ibitero Amerika yitegura kugaba kuri Koreya ya Ruguru

Donald Trump yongeye guca amarenga y’ibitero Amerika yitegura kugaba kuri Koreya ya Ruguru

Ubwanditsi 09 Oct 2017
Amahoro muri Kongo aracyari kure nk’ukwezi: Aho gusenya FDLR imunga ayo mahoro,Tshisekedi arayishakira amaboko.

Amahoro muri Kongo aracyari kure nk’ukwezi: Aho gusenya FDLR imunga ayo mahoro,Tshisekedi arayishakira amaboko.

Ubwanditsi 16 Sep 2024
Carlos Alos Ferrer utoza Amavubi, yahawe amasezerano y’imyaka ibiri asabwa kurenga amatsinda ya CAN2023

Carlos Alos Ferrer utoza Amavubi, yahawe amasezerano y’imyaka ibiri asabwa kurenga amatsinda ya CAN2023

Ubwanditsi 11 Mar 2023
Ububirigi, ibere ritindi ryonsa imitwe yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda  

Ububirigi, ibere ritindi ryonsa imitwe yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda  

Ubwanditsi 12 Jun 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umusifuzi mpuzamahanga w’umunyarwanda Mukansanga Salima yashyizwe ku rutonde rw’abazasifura imikino Olempiki izabera mu Buyapani.
Amakuru

Umusifuzi mpuzamahanga w’umunyarwanda Mukansanga Salima yashyizwe ku rutonde rw’abazasifura imikino Olempiki izabera mu Buyapani.

Ubwanditsi 21 Apr 2021
Trump yashyize yemera ko Abarusiya bari bemeye gutanga amakuru kuri Clinton
POLITIKI

Trump yashyize yemera ko Abarusiya bari bemeye gutanga amakuru kuri Clinton

Ubwanditsi 07 Aug 2018
Polisi y’u Rwanda yasubije umunyarwanda imodoka ye yari yaribwe ikajyanwa Uganda
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda yasubije umunyarwanda imodoka ye yari yaribwe ikajyanwa Uganda

Ubwanditsi 14 Apr 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru