Umutoza w’umunya-Maroc, Jaafar Rkyek yatangajwe nk’umutoza mushya w’ikipe ya Polisi y’u Rwanda akaba aje muri uyu mwanya asimbuye mwenewabo Ben Moussa utarakomezanyije n’iyi kipe itarashimye umusaruro we mu mwaka w’imikini ushize.
Jaafar Rkyek w’imyaka 55 atangajwe mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2026-2027 utangira dore ko shampiyona y’u Rwanda izatangira shampiyona ya BK Pro League tariki ya 5 Nzeri 2026, ikazasozwa muri Gicurasi 2027.
Si uyu mutoza mukuru watangajwe kuri uyu wa Kabiri gusa, kuko Police FC yemeje umunya-Esipagne Bakkali Tahiri Mostafa nk’umutoza wungirije, aba bombi bakaba basinye amasezerano y’imyaka ibiri bari muri Police FC.
Jaafar aje muri iyi kipe aje gusimbura Ben Moussa utarageze ku ntego ikipe ye yari yamusabye yo gutwara byibuze igikombe kimwe muri bibiri bitanga uburenganzira bwo gusohokera igihugu mu marushanwa atandukanye ya Afurika.
Mu mwaka ushize w’imikini wa 2025-2026, ikipe ya Police FC yasoreje ku mwanya wa Kane n’amanota 52, mu mikino 34 iyi kipe yakinnye yatsinze imikino 12, inganya 16 itsindwa imikino 6, ibi bikaba byaraviyemo kudakomezanya n’umutoza mukuru wayo.
Mu kwiyubaka kw’iyi kipe, Police FC yatangaje abakinnyi bashya barimo Rushema Chris, Mzungu Japhet, Tangara Keefa, Moussa Limane, Shaibu Iddrisu, Rugwiro Kevin na Byishimo Valua. Yongereye amasezerano Niyongira Patience, Nsabimana Eric, Iradukunda Simeon na David Chimezie.
Kuri uyu munsi kandi nibwo Police yatangaje ko Superintendent of Police (SP) Diane Ntakirutimana ari umunyamabanga mukuru w’iyi kipe akaba yasimbuye Chief Inspector of Police Claudette Umutoni, yaari iheruka kandi kugaragaza ko Rutsindura Antoine ari umuyobozi wa Tekiniki muri iyi kipe yo ku Kacyiru.
Biteganyijwe ko iyi kipe izatangira imyitozo kuri uyu wa kane yitegura gukina umwaka utaha w’imikino, iakaba kandi itegereje abandi bakinnyi babiri bazaza muri iyi kipe bitarenze uku kwezi kwa Nyakanga 20256.




