• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth

Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth

RUSHYASHYA 29 Jul 2026 Amakuru, IMIKINO

Niyonkuru Florence usiganwa ku maguru yabaye umukinnyi wa mbere wo mu Rwanda wegukanye umudali mu Mikino ya Commonwealth, aho yatwaye uw’Umuringa mu gusiganwa mu ntera ya metero 10.000.

Ku wa 27 Nyakanga 2026, ni bwo mu Mujyi wa Glasgow muri Écosse, hakomeje kubera Imikino ya Commonwealth ihuza abakinnyi bo mu bihugu bihuriye muri uyu muryango w’ibikoresha Icyongereza, aho barushanwa muri siporo zitandukanye buri myaka ine.

Uyu mwaka, u Rwanda rwitabiriye iyi Mikino ku nshuro ya gatanu, aho ruhagarariwe n’abakinnyi 10, barimo batanu bo mu byiciro bitandukanye byo gusiganwa ku maguru. Aba ni Iribagiza Honorine, Niyonkuru Florence, Uwitonze Claire, Imanizabayo Emeline na Umutesiwase Magnifique.

Aba bakinnyi batozwa na Ndacyayisenga Jean Pierre, barushanwa mu gusiganwa mu ntera ya metero 200, 400, 800, 5000 n’intera ya metero 10.000.

Ku wa 27 Nyakanga, Niyonkuru yahatanye mu basiganwa mu ntera ya metero 10.000 mu bagore, agera ku murongo ari uwa gatatu, akoresheje iminota 31, amasegonda 55 n’ibyijana 47.

Yahise ahabwa umudali w’Umuringa ari na wo wa mbere u Rwanda rubonye muri iyi mikino, akaba yakurikiye Rose Davies wo muri Australia wabaye uwa mbere amurusha amasegonda 16, na Diana Wanza wo muri Kenya wamurushije amasegonda atanu.

Niyonkuru Florence yamaze amezi abiri yitozanya na Imanizabayo Emeline kugira ngo bazitware neza muri iri rushanwa, ibyatumye bombi batitabira ‘Kigali International Peace Marathon’ yabaye ku wa 14 Kamena 2026.

Andi mateka Niyonkuru Florence aheruka kwandika ni ukwegukana umudali wa Zahabu mu gusiganwa metero ibihumbi 10 muri ‘TCS World 10K Bengaluru’ yabereye mu Buhinde.

Muri siporo yo koga, u Rwanda ruhagarariwe na Ntwali Jayden, Murenzi Sheja Kean na Echessah Axela Marta aho barushanwa mu koga mu ntera ya metero 50, 100 na 200 (mu gukura umusomyo), metero 50 (bunyugunyugu), mu ntera ya metero 50 n’iya 100 (ngarama) na metero 50 (makeri).

Echessah Axela Marta na Ntwali Jayden bombi basoreje ku mwanya wa gatanu bakinnye mu koga bunyugunyugu.

U Rwanda rwinjiye mu Muryango wa Commonwealth mu 2009, rutangira kwitabira imikino yawo mu 2010 ubwo yari yabereye i Delhi mu Buhinde.

Ahandi u Rwanda rwabonye umudali ni mu Mikino y’Urubyiruko (Commonwealth Youth Games) wegukanywe n’Ikipe ya Beach Volleyball, yari igizwe na Munezero Valentine na Musabyimana Penelope, aho begukanye umudali w’Umuringa babaye aba gatatu i Bahamas mu 2017.

IGIHE.COM

2026-07-29
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Mu gihe urubanza rwa Paul Rusesabagina  rukomeje, bamwe mu bamushyigikiye cyane b’Abanyamerika bashobora nabo kujyanwa mu  nkiko

Mu gihe urubanza rwa Paul Rusesabagina  rukomeje, bamwe mu bamushyigikiye cyane b’Abanyamerika bashobora nabo kujyanwa mu  nkiko

Ubwanditsi 12 Mar 2021
Itangira ry’umwaka w’imikino wa 2022-2023 rizabanzirizwa n’umukino wa Super Cup uzahuza APR FC na As Kigali

Itangira ry’umwaka w’imikino wa 2022-2023 rizabanzirizwa n’umukino wa Super Cup uzahuza APR FC na As Kigali

Ubwanditsi 14 Jul 2022
Areruya Joseph na Team Rwanda bongeye kwakirwa nk’intwari nyuma yo kwegukana Tour de l’Espoir

Areruya Joseph na Team Rwanda bongeye kwakirwa nk’intwari nyuma yo kwegukana Tour de l’Espoir

Ubwanditsi 06 Feb 2018
FERWABA yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na NBA Africa agamije guteza imbere umukino w’intoki wa Basketball

FERWABA yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na NBA Africa agamije guteza imbere umukino w’intoki wa Basketball

Ubwanditsi 26 May 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urukiko rwemeje ko Dr. Theoneste Niyitegeka azarangiza ibihano yahawe muri gacaca
ITOHOZA

Urukiko rwemeje ko Dr. Theoneste Niyitegeka azarangiza ibihano yahawe muri gacaca

Ubwanditsi 14 Jun 2017
Europa League: Arsenal na Chelsea mu makipe umunani yageze muri ¼
IMIKINO

Europa League: Arsenal na Chelsea mu makipe umunani yageze muri ¼

Ubwanditsi 15 Mar 2019
Tuburire impunzi z’Abanyarwanda ziri muri Malawi: Nimudakenga murisanga mu mutego mutindi wa Kayumba Nyamwasa n’abandi bagome, babashuka ngo mwigemurire urupfu mu mashyamba ya Kongo.
Amakuru

Tuburire impunzi z’Abanyarwanda ziri muri Malawi: Nimudakenga murisanga mu mutego mutindi wa Kayumba Nyamwasa n’abandi bagome, babashuka ngo mwigemurire urupfu mu mashyamba ya Kongo.

Ubwanditsi 27 Apr 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru