• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana

Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana

RUSHYASHYA 07 Oct 2026 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Ishyirahamwe ry’ibigarasha ryibeshyera ryihamya ko rirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ryigize nyoni nyinshi bya Nyirarureshwa rivuga ko rishaka ko hakorwa iperereza ku irengero ry’umuhanzi Ben Rutabana wari umunyamuryango waryo.

Rutabana yahoze ari Komiseri wa RNC ushinzwe amahugurwa. Tariki ya 4 Nzeri 2019 yavuye i Burayi, agera muri Uganda ku munsi wakurikiyeho ariko kuva yagerayo mu ntangiriro z’uko kwezi ntiyongeye kuboneka.

Umugore wa Rutabana, Diane Rutabana, yavuze ko umugabo we akimara kubura, yabajije abo muri RNC, bamuha amakuru anyuranye, bamwe bamubwira ko aho ari bahazi kandi ko ameze neza.

Umunyamabanga Mukuru wa RNC, Gervais Condo, yavuze ko hari amakuru yaherukaga avuga ko hari uwabonye Rutabana tariki ya 2 Ukwakira, ashaka kwerekana ko igihe byavugiwe ko yaburiwe irengero yari akiriho.

Umugore wa Rutabana yavuze ko yahawe andi makuru muri RNC avuga ko byari byavugiwe muri iri huriro ko umugabo we nagera muri Uganda azafungwa, kandi ko mbere y’uko agenda yari yamubwiye ko afitanye ibibazo na muramu wa Kayumba Nyamwasa, Frank Ntwari.

Ibi ni byo Diane Rutabana yashingiyeho agaragaza ko RNC izi irengero ry’umugabo we, nubwo Kayumba yamutumye ku muntu ngo amuhamagare, amuhumurize.

Ibura rya Rutabana ryaciye RNC mo ibice, aho bamwe bahamya ko isigariye ku izina gusa, kuko bemeza ko iri huriro ryasenyutse burundu bitewe n’umwiryane watewe n’iki kibazo.

Tariki ya 20 Nzeri 2026, Jean Paul Turayishimye n’abandi barwanya Leta y’u Rwanda baba mu mahanga bakoze ikiganiro cyiswe icyo gutaramira Ben Rutabana nyuma y’imyaka irindwi aburiwe irengero.

Iki kiganiro cyatumiwemo mushiki wa Rutabana, Adeline Rwigara, kugira ngo avuge ku mateka yaranze musaza we. Ibyo uyu mugore yavugiyemo byakorogoshoye cyane RNC.

Adeline yahawe ijambo kugira ngo asenge, ahishura uburyo Rutabana yari yaramukundishije RNC na Kayumba Nyamwasa, ariko atungurwa n’uko bamugambaniye, akaburirwa irengero.

Yagize ati “Akundwa na benshi usibye inyangabirama zibarirwa ku ntoki z’abagambanyi, na zo ndahamya ko niba zigira ubwenge uyu mwanya zicuza. Zamugambaniye, zamara kumugambanira zikamusebya, zigakora inama, zigakwizakwiza ibihuha ariko byose bikabagarukira ndetse zigasenyuka zisenyutse burundu.”

Nta guca ku ruhande, Adeline yavuze ko RNC yubakiye ku kinyoma, ishuka abantu bose, bamwe barayirwanirira batayizi, arwanirira Kayumba bigera n’aho arara ijoro amusengera.

Adeline yavuze ko Kayumba na Ntwari babaye aba mbere mu kwigira nyoni nyinshi kandi baragambaniye musaza we, ashimira Imana ko RNC yasenyutse kuko yari yubakiye ku kinyoma.

Yagize ati “Nabonye RNC isenyuka. Ndagushima kuko yari yubakiye ku kinyoma, ku bugome, ku bugambanyi no mu guhagurukira abana bawe batandukanye na yo kubera Benja, babasebya babandagaza. Ryari ishyaka ridafite aho rigana ahubwo rishinzwe kugambanira abaryo.”

Na none ati “Ntabwo akagambane kakorewe Benja kari kugenda ubusa. Yemwe bantu ba RNC, yemwe bantu b’ishyaka ry’abagome, mwihishe inyuma y’ubwenge butagira ubwenge, si ubwenge ahubwo ni ubugoryi. Mugira ngo Imana ntireba. Ubu rero yarabatamaje.”

Isengesho rya Adeline ryababaje Umuvugizi wa RNC, Ignace Rusagara, agaragaza ko uyu mugore atari akwiye gusenga atuka iri huriro; ibyatumye Turayishimye amwita umusazi mu kiganiro cyakurikiyeho.

Turayishimiye wabaye Umuvugizi wa RNC mbere yo gutandukana na yo nyuma y’ibura rya Rutabana, ati “Nigeze kubona Rusagara ameze nk’uwari wakamejeje, yacanganyikiwe. Yari yabaye nk’umusazi, kandi niba hari umuntu wari ukwiye gufunga umutwe ni Rusagara. Rusagara iriya dosiye nta yo azi na gato.”

Nyuma yo kwibasirwa na Adeline, tariki ya 4 Ukwakira RNC yashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga, ivuga ko irengero rya Ben Rutabana ritazwi nyuma y’imyaka irindwi.

Muri ubu butumwa bugaragaza kwigira nyoni nyinshi, RNC yagize iti “Imyaka irindwi irashize ariko ibyabaye kuri Ben Rutabana ntibizwi. Umuryango we ukeneye ibisubizo, abavandimwe be bakeneye ukuri. Abatangabuhamya bakwiye kumva kandi Ben akwiye ubutabera.”

RNC ivuga ko hakozwe indirimbo kugira ngo izina rye ritazibagirana, iti “No gusaba ko hakorwa iperereza ryizewe ku byose bijyanye no kuburirwa irengero rye.”

Umwe mu bakurikira RNC yayibukije ko mu myaka irindwi ishize, umuryango wa Rutabana wasabye ko hakorwa iperereza ariko iri huriro ribitera utwatsi, rinamwambura ubunyamuryango ibye bitarasobanuka.

Iri huriro ryibukijwe ko nta kintu rikwiye kuvuga ku ibura rya Ben Rutabana mu gihe bizwi ko abayobozi baryo barimo Kayumba na muramu we barigizemo uruhare rukomeye bitewe n’amakimbirane bari bafitanye.

2026-10-07
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Uganda: Mwesigye aragaragaza ukuntu Museveni ari kugana aha Kaddafi

Uganda: Mwesigye aragaragaza ukuntu Museveni ari kugana aha Kaddafi

Ubwanditsi 08 Jan 2018
Minisitiri Kaboneka arasaba abagize Dasso kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta

Minisitiri Kaboneka arasaba abagize Dasso kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta

Ubwanditsi 23 Jan 2016
Museveni avugako ataganira iby’umubano w’u Rwanda na Uganda mu itangazamakuru kandi ariryo akoresha; nyuma y’ibaruwa ye muri The New Vison, u Rwanda rwamenyeshejwe inama binyuze mu itangazamakuru

Museveni avugako ataganira iby’umubano w’u Rwanda na Uganda mu itangazamakuru kandi ariryo akoresha; nyuma y’ibaruwa ye muri The New Vison, u Rwanda rwamenyeshejwe inama binyuze mu itangazamakuru

Ubwanditsi 21 Oct 2019
Nyuma y’imyaka 7, Musanze FC yatsinze APR FC, Mukura VS yatsinze Gasogi United yuzuza imikino 5 idatsindwa naho Gicumbi yujuje imikino 12 itazi uko gutsinda bisa

Nyuma y’imyaka 7, Musanze FC yatsinze APR FC, Mukura VS yatsinze Gasogi United yuzuza imikino 5 idatsindwa naho Gicumbi yujuje imikino 12 itazi uko gutsinda bisa

Ubwanditsi 17 Feb 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Tumenye imikorere y’ Ishami rya Polisi rikorana na Polisi  mpuzamahanga n’ubutwererane, na serivisi riha abanyarwanda
Mu Mahanga

Tumenye imikorere y’ Ishami rya Polisi rikorana na Polisi mpuzamahanga n’ubutwererane, na serivisi riha abanyarwanda

Ubwanditsi 18 Apr 2016
Kamonyi: Urubyiruko  rwahawe ubumenyi ku icuruzwa ry’abantu
Mu Mahanga

Kamonyi: Urubyiruko rwahawe ubumenyi ku icuruzwa ry’abantu

Ubwanditsi 03 Feb 2016
Inzego z’ibanze muri Busasamana na Bugeshi zirashinjwa gukorana na FDLR
Mu Mahanga

Inzego z’ibanze muri Busasamana na Bugeshi zirashinjwa gukorana na FDLR

Ubwanditsi 28 Apr 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru