Amakuru yizewe aturuka muri Congo aravuga ko kuri uyu wa mbere 30 Nzeli saa mbiri za mu gitondo Colonel Sinayobye Barnabe alias Morani yaburiwe irengero aho yaratuye mu mujyi wa Dar salam mu gihugu cya Tanzaniya.
Umugore we w’umurundikazi avuga ko umugabo we yasohotse mu gitondo sakumi n’ebyiri za mugitondo nk’ugiye kureba umuntu hafi aho nyuma y’aho ntiyongeye kumuca iryera nkuko rwandatribune.com ibitangaza.
Yagize ati: ” yasohotse nk’ugiye hano ku irembo,yari yambaye inkweto za kamambiri anavugira kuri telefone sambiri n’igice nibwo namuhamagaye nsanga telefoni ye itakiri k’umurongo.”
kuwa 06/08/2016 nibwo hatangajwe umutwe mushya wa CNRD UBWIYUNGE ,uwukuriye akaba ari Gen.Irategeka Wilson alias Lumbago,igisirikare cy’uyu mutwe kikaba cyarahawe izina rya FLN Umuvugizi wawo agirwa Gen Sinayobye Barnabe.
Muri Kanama 2016 Generali Morane yoherejwe mu gihugu cy’u Burundi nka Military attached wa CNRD Ubwiyunge kandi akomeza inshingano ze nk’umuvugizi aho yakoreraga mu biro by’iperereza SNR hamwe n’ikipe ya RNC irimo Cpt.Mugisha Sande Rachid,Tharcice Biraguma na Col.Rihard bose bari akadasohoka mu biro bya Gen.Gervais Ndirakobuca alias Ndakugarika.
Mu mpera z’umwaka wa 2018 Urwego rw’ubutasi rw’u Burundi SNR rwafashe icyemezo cyo kwirukana abayobozi b’imitwe yose usibye aba FDLR, mubirukanwe twavuga nk’abari bari kuruhande rwa RNC nka Cpt.Mugisha Sande Rachid,Tharcice Biraguma na Col.Rihard,ku ruhande rwa CNRD UBWIYUNGE hirukanwe Generali Morane,kuruhande rwa FDU INKINGI hirukanwa Martin Ntavuka n’abandi bari bahagarariye CFCR INVEJURU.
Iyi mitwe yose yirukanwe i Bujumbura kubera ko inzego z’ubutasi z’u Burundi zasangaga nta murongo ngenderwaho bagira ko icyo bakora ari ukwirirwa mu tubare no mu ndaya z’i Bujumbura basesagura amafaranga y’imisanzu atangwa n’impunzi z’abanyarwanda zahunze muri 1994 ziba mu bihugu by’i Burayi n’ahandi.
Ikindi cyashyingiweho n’amacakubiri atarasibaga muri yi mitwe yiyitaga ko ari opozisiyo Leta y’u Burundi isanga arukwanduranyiriza ubusa.
Cpt.Mugisha Sande Rachid,Tharcice Biraguma na Col.Rihard bifashishaga RNC ya Kayumba Nyamwasa nk’icyambu ku bantu bavaga mu gihugu cya Uganda berekeza mu Nkambi y’imyitozo ya Minembwe yari icungiwe umutekano n’umutwe w’abarwanyi w’abanyamurenge witwa MAI MAI GUMINO ukuriwe na Gen.Nyamusaraba.
Bakimara kwirukanwa Col.Richard yoherejwe i Minembwe,naho Cpt.Mugisha Sande Rachid na Tharcice Biraguma boherezwa i Bugande ubu Biraguma Tharcice akaba ari nawe ushinzwe kwinjiza urubyiruko muri RNC mu Nkambi ya CAKA 1 na CAKA 2 naho Col.Richard ubu akaba ari hamwe n’ingabo za RUD URUNANA ahitwa Nyabanira muri Gurupoma ya Binza muri DRC.
Generali Morane we yahise yirukanwa muri CNRD UBWIYUNGE ahungira muri Tanzania ariho yabaga,yinjiye igisikikare cya EX FAR mu kwezi kwa gatatu 1994 yinjira mu Ishuri rikuru rya gisilikare ESM aho yahunze muri 1994 afite ipeti rya Adjident Eleve,akomereza i Burongi mu Ishuri rya ESM ryari ryarashinzwe na ALIR yaje guhinduka FDLR, ni muri Kivu y’Amajyepfo muri Repubilika iharanira demokarasi ya Congo.
Generali SINAYOBYE BARNABE Morane yavutse mu mwaka wa 1971 avukira ahitwa Komini Mudasomwa,Perefegitura ya Gikongoro ubu ni mu Karere ka Nyamagabe Intara y’Amajyepfo.
Alexis
Ntawagambanira u Rwanda ngo agire amahoro.